Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
“‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Irembo ry’urugo ry’imbere ryerekeye iburasirazuba rijye ryugarirwa mu minsi itandatu y’umurimo, ariko ku munsi w’isabato ryugururwe, kandi ryugururwe no ku munsi wa mbere ukwezi kwabonetseho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Umwami ajye yinjira anyuze mu nzira yo kw’ibaraza ry’irembo ry’inyuma, maze ahagarare iruhande rw’igikingi cy’irembo, abatambyi batambe igitambo cye cyoswa, n’igitambo cye cy’uko ari amahoro, maze asengere mu bikingi by’amarembo ahereko ahave, ariko iryo rembo rye kugarirwa kugeza nimugoroba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi rubanda rwo mu gihugu rujye rusengera Uwiteka imbere y’iryo rembo ku masabato no mu mboneko z’ukwezi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“ ‘Igitambo cyoswa umwami azajya atambirira Uwiteka ku munsi w’isabato, ni abana b’intama badafite inenge batandatu n’isekurume y’intama idafite inenge,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
kandi ituro ry’ifu ku bw’isekurume y’intama ribe efa imwe, n’ituro ry’ifu ku bw’abana b’intama ribe nk’uko ashaka, n’amavuta ya elayo hini imwe ku bwa efa y’ifu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi ku munsi wa mbere ukwezi kwabonetseho, azajye atanga ikimasa kidafite inenge n’abana b’intama batandatu, n’isekurume y’intama bidafite inenge,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
kandi atange n’ituro ry’ifu, ku bw’ikimasa efa imwe, na efa imwe ku bw’isekurume y’intama, no ku bw’abana b’intama nk’uko ashaka, n’amavuta ya elayo hini imwe ku bwa efa y’ifu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi umwami niyinjira ajye anyura mu nzira yo kw’ibaraza ry’irembo, iyo nzira abe ari yo asohokeramo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“ ‘Ariko rubanda rwo mu gihugu niruza imbere y’Uwiteka mu minsi y’ibirori byabo byera, uzinjira anyuze mu nzira y’irembo ryerekeye ikasikazi aje gusenga, azatunguke mu nzira yo ku irembo ryerekeye ikusi, kandi uzinjira anyuze mu nzira y’irembo ryerekeye ikusi, azatunguke mu nzira y’irembo ryerekeye ikasikazi, ntazatunguke mu nzira y’irembo yinjiriyemo, ahubwo azaromboreze imbere ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi umwami ajye yinjirana na bo binjiye, nibasohoka asohokane na bo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Mu minsi y’ibirori no mu minsi mikuru, ituro ry’ifu rijye riba efa imwe ku bw’ikimasa, na efa imwe ku bw’isekurume y’intama, no ku bw’abana b’intama nk’uko ashaka, n’amavuta ya elayo hini imwe ku bwa efa y’ifu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
“ ‘Kandi igihe umwami azaturira Uwiteka igitambo abyishakiye, ari igitambo cyoswa cyangwa igitambo cy’uko ari amahoro, azugururirwe irembo ryerekeye iburasirazuba, atambe igitambo cye cyoswa n’ibitambo bye by’uko ari amahoro, nk’uko ajya agenza ku munsi w’isabato maze asohoke, namara guhita irembo ryugarirwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“ ‘Kandi nawe ujye utambirira Uwiteka umwana w’intama, umaze umwaka umwe kandi udafite inenge ho igitambo cyoswa iminsi yose, ujye uwutamba uko bukeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi uwutangane n’ituro ry’ifu uko bukeye, kimwe cya gatandatu cya efa imwe, na kimwe cya gatatu cya hini y’amavuta ya elayo yo gutosa iyo fu nziza. Uko ni ko ituro ry’ifu riturwa Uwiteka rizaba rimeze. Ni itegeko ritazakuka iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi ni ko bazajya batanga n’umwana w’intama, n’ituro ry’ifu, n’amavuta ya elayo uko bukeye, kuba igitambo cyoswa gihoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umwami nagira icyo aha umwe wo mu bahungu be cy’ubuntu, kizaba gakondo ye, kibe icy’abahungu be babe bene cyo, kuko ari gakondo yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ariko nagira icyo aha umwe mu bagaragu be agikuye muri gakondo ye, kizaba ari icye kugeza mu mwaka wo gukomorerwa, maze gisubizwe umwami, ariko gakondo ye izaba iy’abahungu be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi umwami ntagatware gakondo ya rubanda ku rugomo ngo abavane muri gakondo yabo, ahubwo ajye aha abahungu be ibyo akuye muri gakondo ye bwite, kugira ngo ubwoko bwanjye budatatana, umuntu wese akava muri gakondo ye.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Maze anjyana ahanyurwa h’iruhande rw’irembo, angeza mu twumba twera tw’abatambyi twerekeye ikasikazi, mpabona ahantu hari hirya, herekeye iburengerazuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Arambwira ati “Hariya hantu ni ho abatambyi bazajya bateka igitambo gikuraho urubanza n’ikindi gitambo gitambirirwa ibyaha, kandi ni ho bazajya botsa ituro ry’ifu, kugira ngo batabijyana hanze mu rugo rw’inyuma babyejesha rubanda.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Maze anjyana mu rugo rw’inyuma, anyuza mu matako ane y’urugo, ndebye mbona ku matako y’inkike yose y’urugo hari ingombe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Mu matako ane y’urugo hari ingombe zizitiweho, uburebure bwazo ari mikono mirongo ine, n’ubugari bwazo mikono mirongo itatu, zose uko ziri mu matako ane yazo zihwanije urugero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Izo ngombe imbere yazo uko ari enye hari hakikije inkike, muri izo nkike hari amaziko impande zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Maze arambwira ati “Aya mazu ni ayo gutekwamo, aho abakorera urusengero bazajya bateka ibitambo bya rubanda.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: