Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe ku misozi ya Isirayeli, maze uyihanurire ibibi uvuga uti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
‘Mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry’Umwami Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira imisozi n’udusozi, imigezi n’ibibaya ati: Dore jye ubwanjye ngiye kubagabiza inkota, ndimbure n’amasengero yanyu yo mu mpinga z’imisozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi ibicaniro byanyu bizahinduka ubusa, n’ibishushanyo byanyu by’izuba bizahombāna, kandi abantu banyu bishwe nzabahirikira imbere y’ibigirwamana byanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nzarambika intumbi z’Abisirayeli imbere y’ibigirwamana byabo, kandi amagufwa yanyu nzayanyanyagiza iruhande rw’ibicaniro byanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Aho mutuye hose imidugudu izahinduka imisaka, kandi insengero zo mu mpinga z’imisozi na zo zizasenywa, kugira ngo ibicaniro byanyu bisenywe kandi bihinduke ubusa, n’ibigirwamana byanyu bimenagurwe bishireho, n’ibishushanyo by’izuba byanyu bitemagurwe kandi imirimo yanyu itsembwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko abishwe bazabagwamo, kandi muzamenya yuko ari jye Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“ ‘Ariko nzagira abo ndokora, kugira ngo muzagire abacitse ku icumu mu banyamahanga, ubwo muzatatanirizwa mu bihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kandi abacitse ku icumu bo muri mwe bazanyibukira mu banyamahanga, aho bazaba bajyanywe ari imbohe, bamenye uko namenaguwe n’imitima yabo irarikira yanyimūye, n’amaso yabo abenguka ibigirwamana byabo, kandi bazizinukwa babitewe n’ibibi bakoreye mu bizira byabo byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko bazamenya yuko ari jye Uwiteka kandi yuko iryo shyano nabateje ntarivugiye ubusa.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati “Kubita mu mashyi uhonde ikirenge hasi, maze uvuge uti ‘Mbega amahano y’ibizira bibi inzu y’Abisirayeli yakoze byose!’ Kuko bazarimbuzwa inkota n’inzara n’icyorezo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uri kure azicwa n’icyorezo, n’uri hafi azicishwa inkota, kandi n’usigaye na we ari mu rukubo azicwa n’inzara. Uko ni ko nzabasohozaho uburakari bwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Muzamenya yuko ari jye Uwiteka, ubwo abishwe babo bazaba barambaraye hagati y’ibigirwamana byabo iruhande rw’ibicaniro byabo, ku gasozi kose, no mu mpinga zose z’imisozi, no munsi y’igiti cy’umwera gitoshye cyose no munsi y’igiti kiyumbije cyose, aho bosererezaga ibigirwamana byabo byose ibihumura neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi nzabaramburira ukuboko kwanjye igihugu ngihindure umusaka n’ikidaturwa, uhereye mu butayu bw’aherekeye i Dibula no mu buturo bwabo bwose, na bo bazamenya ko ari jye Uwiteka.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: