Somera Bibiriya kuri Telefone
Yerekwa uburyo Imana ifuha
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko mu mwaka wa gatandatu, mu kwezi kwa gatandatu, ku munsi wa gatanu w’uko kwezi, nari nicaye mu nzu yanjye n’abakuru b’i Buyuda na bo bicaye imbere yanjye, maze ukuboko k’Umwami Uwiteka kungwiraho aho nari ndi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko ndebye mbona ufite ishusho isa n’umuriro, uhereye ku rukenyerero rwe ugasubiza hepfo ari umuriro, kandi uhereye mu rukenyerero rwe ugasubiza haruguru hararabagiranaga, hafite ibara nk’iry’umuringa ukūbye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Maze arambura igisa n’ikiganza afata umusatsi wo ku mutwe wanjye, maze Umwuka aranterura angeza hagati y’ijuru n’isi anjyana i Yerusalemu ndi mu iyerekwa ry’Imana, angeza ku rugi rw’irembo ry’imbere ry’aherekeye ikasikazi, aho intebe y’igishushanyo gitera Imana gufuha yari iri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko mbona ubwiza bw’Imana ya Isirayeli buhari, nk’uko nari nabwerekewe mu gisiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko arambwira ati “Mwana w’umuntu, noneho ubura amaso yawe urebe ahagana ikasikazi.” Mperako nubura amaso ndeba ahagana ikasikazi, maze mbona ikasikazi h’irembo ry’igicaniro cya gishushanyo gitera Imana gufuha kiri mu irembo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Maze arambaza ati “Mwana w’umuntu, mbese uruzi icyo bakora n’ibibi bikomeye ab’inzu ya Isirayeli bahakorera, bintera kujya kwigira kure y’ubuturo bwanjye bwera? Ariko uzongera kubona ibindi bizira bikomeye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko anjyana ku irembo ry’urugi, maze ndebye mbona icyuho mu nkike.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, ngaho agūra icyo cyuho ku nkike.” Nuko maze kucyagura mbona urugi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko arambwira ati “Kingura winjire urebe ibizira bibi bakoreramo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko ndinjira, maze ndebye mbona amoko yose y’ibyikurura hasi n’inyamaswa zishishana, n’ibigirwamana byose by’inzu ya Isirayeli, bishushanijwe ku rusika impande zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kandi imbere yabyo hahagaze abantu mirongo irindwi bo mu bakuru b’inzu ya Isirayeli, hagati yabo hahagaze Yāzaniya mwene Shafani, umuntu wese afite icyotero cye mu ntoki ze kandi hatama impumuro y’umwotsi w’imibavu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Maze arambaza ati “Mwana w’umuntu, mbese ubonye ibyo abakuru b’inzu ya Isirayeli bakorera mu mwijima, umuntu wese ibitekerezo bye abishushanyiriza ahameze nk’icyumba hiherereye? Kuko bavuga bati ‘Uwiteka ntaturuzi, Uwiteka yataye igihugu.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Arongera arambwira ati “Uraza kubona ibindi bizira bikomeye bakora.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Maze anjyana ku rugi rw’irembo ry’inzu y’Uwiteka, ryerekeye ikasikazi, nuko mbona abagore bicaye baborogera Tamuzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Maze arambaza ati “Mbese urabibonye wa mwana w’umuntu we? Uraza kubona ibindi bizira bikomeye biruta ibi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko aranjyana angeza mu rugo rw’imbere rw’inzu y’Uwiteka, maze ndebye mbona ku irembo ry’urusengero rw’Uwiteka hagati y’umuryango n’igicaniro, abantu bagera nko kuri makumyabiri na batanu bateye imigongo ku rusengero rw’Uwiteka bareba iburasirazuba, kandi basengaga izuba berekeye aho rirasira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Maze arambaza ati “Mbese ibyo urabibonye wa mwana w’umuntu we, ibyo bizira ab’inzu ya Yuda bakorera aha biraboroheye? Kuko igihugu bacyujujemo urugomo kandi bakongera kundakaza, ndetse bakaneguriza izuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ni cyo gituma nanjye nzabagirira uburakari, ijisho ryanjye ntirizabareba neza kandi sinzabagirira ibambe, nubwo bantakambira mu matwi bashyize ejuru ntabwo nzabumvira.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: