Somera Bibiriya kuri Telefone
Abanzi bashaka kubabuza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye abanzi b’Abayuda n’ab’Ababenyamini, bumvise yuko abavukiye mu bunyage bubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli urusengero,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
baherako begera Zerubabeli n’abatware b’amazu ya ba sekuruza, baramubwira bati “Nimureke twubakane kuko dushaka Imana yanyu, nk’uko namwe muyishaka, kandi twayitambiraga ibitambo uhereye ku ngoma ya Esarihadoni, umwami wa Ashūri watuzamuye akatuzana hano.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ariko Zerubabeli na Yeshuwa, n’abandi batware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli barabasubiza bati “Nta cyo duhuriyeho cyatuma mwubakira Imana yacu inzu, ahubwo ni twe ubwacu tuzubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli, nk’uko Kuro umwami w’u Buperesi yadutegetse.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Maze abantu bo mu gihugu batera Abayuda gucika intege, mu iyubaka barabarushya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Bagurira abo guhimba inama zo kubabuza gusohoza ibyo bagambiriye, biba bityo igihe Kuro umwami w’u Buperesi yamaze ku ngoma, bageza ku ngoma ya Dariyo umwami w’u Buperesi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ku ngoma ya Ahasuwerusi akijya kwima, barandika barega abaturage b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ku ngoma ya Aritazeruzi, Bishilamu na Mitiredati na Tabēli na bagenzi babo bandi bandikiye Aritazeruzi umwami w’u Buperesi, urwo rwandiko rwanditswe mu nyuguti z’Abasiriya no mu rurimi rwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Rehumu umutware w’intebe na Shimushayi umwanditsi bandikira Umwami Aritazeruzi urwandiko, barega ab’i Yerusalemu bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Rehumu umutware w’intebe na Shimushayi umwanditsi, na bagenzi babo bandi b’Abadinayi n’Abafarisataki n’Abatarupeli, n’Abafarisiti n’Abareki n’Abanyababuloni, n’Abashushanki n’Abadehayi n’Abanyelamu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
n’ayandi mahanga yose umutware mukuru w’icyubahiro Osinapari yambukije, akabatuza mu mudugudu w’i Samariya no mu kindi gihugu cyo hakurya y’uruzi, n’ibindi nk’ibyo.”
Abanzi bandikira umwami babarega
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Aya magambo ni yo yakurikije ayo mu rwandiko boherereje Umwami Aritazeruzi bati “Twebwe abagaragu bawe bo hakurya y’uruzi n’ibindi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nyagasani, umenye yuko ba Bayuda bavuye aho uri bakaza bakadusanga i Yerusalemu, ubu ngubu barubaka umudugudu mubi w’igomero kandi dore bujuje inkike, bamaze gusana urufatiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
None nyagasani, umenye yuko uwo mudugudu niwubakwa, inkike zawo zikuzura, ntibazatanga umusoro cyangwa ihōro cyangwa ikoro, nuko iherezo ryabyo abami bazatubirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
None rero kuko dutunzwe n’ibwami, ntitube twabona umwami asuzugurwa, ni cyo cyatumye dutuma ku mwami tukabimumenyesha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
kugira ngo bashake mu gitabo cyibutsa ibyabaye ku ngoma za ba sogokuruza. Nuko uzabisanga muri icyo gitabo cyo kwibutsa, umenye yuko uwo mudugudu ari umudugudu ujya ugoma, ugatubya abami n’ibihugu byabo, ukabibagandishiriza mu bihe bya kera, ndetse ni cyo cyatumye uwo mudugudu usenywa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Turaburira umwami yuko uwo mudugudu niwubakwa, inkike zawo zikuzura, nta mugabane uzagira hakurya y’uruzi.”
Umwami ategeka ko baba baretse kubaka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Maze umwami yoherereza Rehumu umutware w’intebe na Shimushayi umwanditsi, na bagenzi babo bandi babaga i Samariya no mu bindi bihugu byo hakurya y’uruzi urwandiko, arabasubiza ati “Amahoro n’ibindi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Urwandiko mwatwoherereje barudusomeye imbere neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ntegeka yuko bashaka kandi basanga uwo mudugudu mu bihe bya kera waragomeraga abami koko, ubugome n’ubugande byabonekaga muri wo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kandi ngo habagamo abami bakomeye cyane bategekaga i Yerusalemu n’igihugu cyose cyo hakurya y’uruzi, kandi ngo bahabwaga umusoro n’ihōro n’ikoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko rero nimushyireho itegeko kugira ngo abo bagabo barekere aho, uwo mudugudu we kubakwa kugeza aho ubwanjye nzabyitegekera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi mwirinde mwe gutenguha muri ibyo, kugira ngo ikibi kidakura abami bagatubirwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko bamaze gusomera urwandiko rw’Umwami Aritazeruzi imbere ya Rehumu na Shimushayi umwanditsi na bagenzi babo, baherako bahaguruka vuba bajya i Yerusalemu aho Abayuda bari bari, bababuza kubaka ku maboko no ku gahato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nuko umurimo w’inzu y’Imana iri i Yerusalemu bawurekeraho, kugeza mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo umwami w’u Buperesi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezira igice cya: