Somera Bibiriya kuri Telefone
Umwami atuma Ezira i Yerusalemu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hanyuma y’ibyo, ku ngoma ya Aritazeruzi umwami w’u Buperesi, Ezira mwene Seraya mwene Azariya mwene Hilukiya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
mwene Shalumu mwene Sadoki mwene Ahitubu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
mwene Amariya mwene Azariya mwene Merayoti,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
mwene Zerahiya mwene Uzi mwene Buki,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
mwene Abishuwa mwene Finehasi mwene Eleyazari, mwene Aroni umutambyi mukuru,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ezira uwo arazamuka ava i Babuloni. Kandi yari umwanditsi w’umuhanga mu by’amategeko ya Mose, yatanzwe n’Uwiteka Imana ya Isirayeli. Umwami amuha ibyo yamusabye byose, abiheshwa n’ukuboko k’Uwiteka Imana ye kwari kuri we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko bamwe mu Bisirayeli bazamukana n’abatambyi bamwe, n’Abalewi n’abaririmbyi n’abakumirizi n’Abanetinimu, abo bajya i Yerusalemu mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma y’Umwami Aritazeruzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ezira agera i Yerusalemu mu kwezi kwa gatanu, ko mu mwaka wa karindwi uwo mwami ari ku ngoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ndetse yahagurutse ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere ava i Babuloni, maze ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatanu agera i Yerusalemu, abiheshejwe n’ukuboko kw’Imana ye kwari kuri we,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
kuko yari yaramaramaje mu mutima gushaka amategeko y’Uwiteka ngo ayasohoze, kandi ngo yigishe mu Bisirayeli amategeko n’amateka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko aya magambo yakurikije ayo mu rwandiko Umwami Aritazeruzi yahaye Ezira umutambyi n’umwanditsi, ndetse yari n’umwanditsi w’amagambo y’amategeko y’Uwiteka n’ibyo yategetse Abisirayeli.
Umwami aha Ezira urwandiko rw’abatware ngo bazamufashe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Aritazeruzi umwami w’abami yandikiye Ezira umutambyi, umwanditsi w’amategeko y’Imana nyir’ijuru. “Ni amahoro masa n’ibindi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“Ntegetse itegeko, abantu b’Abisirayeli bose n’abatambyi babo n’Abalewi bari mu bihugu byanjye, abashaka ubwabo kujya i Yerusalemu ngo mujyane,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
kuko jyewe umwami n’abajyanama banjye barindwi tugutumye, ngo ujye kubaza iby’i Buyuda n’i Yerusalemu nk’uko amategeko y’Imana yawe ufite ameze,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
kandi ngo ujyane ifeza n’izahabu, ibyo jyewe umwami n’abajyanama banjye twatuye Imana ya Isirayeli iba i Yerusalemu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
kandi ifeza yose n’izahabu uzasanga mu gihugu cy’i Babuloni cyose, hamwe n’amaturo y’abantu n’ay’abatambyi batuririye inzu y’Imana yabo iri i Yerusalemu babikunze, badahatwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ni cyo kizatuma ugira umwete cyane wo kujyana izo mpiya, ukazigura ibimasa n’amasekurume y’intama n’abana b’intama, hamwe n’amaturo y’amafu n’ay’ibyokunywa aturanwa na byo, ukabitambira ku cyotero cy’inzu y’Imana yanyu iri i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi ibizasaguka kuri izo feza n’izahabu, wowe na bene wanyu uko muzashaka kubigenza muzabigenze mutyo, mukurikije ibyo Imana yanyu ishaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
N’ibintu uhabwa byo gukoresha mu nzu y’Imana yawe, uzabimurikire Imana y’i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kandi n’ibintu byose bazashaka ku bw’inzu y’Imana yawe, ibyo uzaba ukwiriye gutanga uzajye ubikura mu nzu ibikwamo ibintu by’umwami ubitange.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“Jyewe ubwanjye Umwami Aritazeruzi, ntegetse abanyabintu banjye bo hakurya y’uruzi bose yuko icyo Ezira umutambyi, umwanditsi w’amategeko y’Imana nyir’ijuru azabaka cyose, kizajya gitanganwa umwete wose
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
bikagarukira ku italanto z’ifeza ijana, n’indengo z’ingano ijana, n’incuro z’intango za vino ijana, n’ibibindi by’amavuta ijana, n’umunyu udafite urugero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ikizategekwa n’Imana nyir’ijuru cyose gukorwa ku nzu yayo kijye gikorwa bitunganye, kugira ngo uburakari butagera mu gihugu cy’umwami n’abahungu be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Kandi tubasobanurire iby’abatambyi n’Abalewi, n’abaririmbyi n’abakumirizi, n’Abanetinimu n’abagaragu b’iyo nzu y’Imana bose uko bangana, nta tegeko ryo kubaka umusoro cyangwa ihōro cyangwa ikoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
“Kandi nawe Ezira, uko ubwenge bw’Imana yawe bukurimo, uzatoranye abatware n’abacamanza bo gucira imanza abantu bo hakurya y’uruzi, abazi amategeko y’Imana yawe bose, n’utayazi muzajye muyamwigisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Maze utazemera kwitondera amategeko y’Imana yawe n’amategeko y’umwami, bajye bagira umwete wose wo kumucira urubanza, rwaba urwo kwicwa cyangwa urwo gucibwa, cyangwa urwo kunyagwa ibye cyangwa urwo kumuboha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Uwiteka Imana ya ba sogokuruza ishimwe, yashyize mu mutima w’umwami imigambi imeze ityo yo kurimbisha inzu y’Uwiteka iri i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Kandi ni yo yansaguriyeho imbabazi zayo imbere y’umwami n’abajyanama, n’imbere y’ibikomangoma bye bikomeye byose. Nuko mpeshwa imbaraga n’ukuboko k’Uwiteka Imana yanjye kwari kuri jye, mperako nteranya abakuru bo mu Bisirayeli ngo tuzamukane.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezira igice cya: