Somera Bibiriya kuri Telefone
Abantu b’Imana banga kwitandukanya n’abanyamahanga
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko ibyo byose birangiye, abatware baranyegera barambwira bati “Abisirayeli n’abatambyi n’Abalewi ntibitandukanije n’abantu bo mu bihugu, ahubwo bakora ibizira byabo, iby’Abanyakanāni n’iby’Abaheti n’iby’Abaferizi, n’iby’Abayebusi n’iby’Abamoni n’iby’Abamowabu, n’iby’Abanyegiputa n’iby’Abamori,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
kuko ubwabo birongorera abakobwa babo bakabashyingira n’abahungu babo, bigatuma urubyaro rwera rwivanga n’abantu bo muri ibyo bihugu, ndetse abatware n’abanyamategeko ni bo barushijeho gucumura muri ibyo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Maze numvise ibyo nshishimura umwambaro n’umwitero wanjye, nipfura umusatsi ku mutwe ndetse nipfura n’ubwanwa, nicara numiwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Aho nari ndi hateranira abantu bose bahindishijwe umushyitsi n’amagambo y’Imana ya Isirayeli, ku bw’igicumuro cy’abavuye mu bunyage. Ngumya kwicara numiwe, ngeza igihe cyo gutura kwa nimugoroba.
Ezira asenga yātura ibyaha by’abantu b’Imana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ituro rya nimugoroba rituwe mpaguruka aho nari ndi nibabaje, umwambaro wanjye n’umwitero wanjye byari bishishimutse, mperako nkubita amavi hasi ntegera Uwiteka Imana yanjye ibiganza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
ndavuga nti “Ayii! Mana yanjye, nkozwe n’isoni, mu maso hanjye haratugengeza bimbuza kukuburiraho amaso. Mana yanjye, kuko ibicumuro byacu bigwiriye bikaturengerana, dutsinzwe n’imanza nyinshi zarundanijwe zikagera mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uhereye mu bihe bya ba sogokuruza twagibwagaho n’urubanza rukomeye cyane na bugingo b’ubu, kandi ibicumuro byacu ni byo byatumye dutanganwa n’abami bacu n’abatambyi bacu tugahabwa abami bo mu bindi bihugu, tukicwa n’inkota, tukajyanwa turi imbohe, tukanyagwa, tugakorwa n’isoni nk’uko bimeze ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko noneho muri uyu mwanya muto, Uwiteka Imana yacu yerekanye imbabazi zayo idusigariza igice cy’abantu kirokotse, idushyiriye ingango Ahera hayo kugira ngo ihwejeshe amaso yacu, iduhumurize buhoro mu buretwa bwacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Erega turi abaretwa ko! Ariko Imana yacu ntiduhānye mu buretwa bwacu, ahubwo idusaguriyeho imbabazi zayo imbere y’abami b’u Buperesi, iraduhumuriza kugira ngo twubake inzu y’Imana yacu kandi ngo dusane ahasenyutse hayo, ngo iduhe n’inkike idukikije i Buyuda n’i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Noneho Mana yacu, ibyo ko byarangiye turavuga iki kandi? Ko twaretse amategeko yawe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
wategekeye mu bagaragu bawe b’abahanuzi, ukavuga uti ‘Igihugu mujyamo ngo mugihīndure, ni igihugu cyandujwe no gukiranirwa n’ibizira bikorwa n’abanyamahanga bo mu bihugu, bacyujuje n’imyanda yabo hose irasāngana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
kandi ngo nuko rero ntimuzashyingirane na bo, kandi ntimuzabashakire amahoro cyangwa kugubwa neza iminsi yose kugira ngo mube abantu bakomeye, murye ibyiza byo mu gihugu, muzakirage abana banyu kibe gakondo yabo iteka ryose.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
None rero ubwo ibyo byose bitugezeho, tukagibwaho n’urubanza rukomeye tuzira ingeso zacu mbi. Kandi none Mana yacu, ukaba uduhannye igihano kidahwanye n’ibicumuro byacu ukadusigariza igice kingana gityo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
mbese twakongera guca mu mategeko yawe, tugashyingirana n’abanyamahanga bakora ibyo bizira? Ntiwaturakarira ukageza aho wazaturimburira, ntihagire igice kirokoka cyangwa ucika ku icumu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uwiteka Mana ya Isirayeli, ni wowe ukiranuka kuko twebwe dusigaye turi igice kirokotse nk’uko bimeze ubu. Dore turi imbere yawe turiho urubanza, ibyo ni byo bituma tutabasha guhagarara imbere yawe.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezira igice cya: