Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Icyo gihe Uwiteka arambwira ati “Wibārize ibisate bibiri by’amabuye bisa n’ibya mbere uzamuke unsange ku musozi, kandi ubāze n’isanduku mu giti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nanjye ndandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye, maze ubishyire muri iyo sanduku.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko mbāza isanduku mu mushita, mbāza n’ibisate bibiri by’amabuye bisa n’ibya mbere, nzamuka uwo musozi mfashe ibyo bisate byombi mu maboko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Yandika kuri ibyo bisate amagambo amwe n’ayo yanditse mbere, ari yo mategeko cumi Uwiteka yababwiriye kuri uwo musozi ari hagati mu muriro kuri wa munsi w’iteraniro, Uwiteka arabimpa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ndahindukira manuka uwo musozi, nshyira ibyo bisate mu isanduku nabāje, na none biracyarimo uko Uwiteka yantegetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
(Abisirayeli bahaguruka i Bērotibeneyākani bajya i Mosera, ari ho Aroni yapfiriye. Ni ho bamuhambye, Eleyazari umwana we asubira ku butambyi bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Barahahaguruka bajya i Gudigoda, barahahaguruka bajya i Yotibata, igihugu cy’utugezi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Muri icyo gihe Uwiteka arobanurira umuryango wa Lewi kuremērwa isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, no guhagarikwa imbere y’Uwiteka no kumukorera, no guhesha abantu umugisha mu izina rye uko biri na bugingo n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ni cyo gituma Abalewi batagira umugabane cyangwa gakondo muri bene wabo, Uwiteka ni we gakondo yabo uko Uwiteka Imana yawe yababwiye.)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Mara kuri wa musozi iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine nk’ubwa mbere, ubwo na bwo Uwiteka aranyumvira ntiyashaka kubarimbura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uwiteka arambwira ati “Haguruka ugende ujye ubu bwoko imbere, bazajya mu gihugu narahiye ba sekuruza ko nzabaha, bagihindūre.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
None wa bwoko bw’Abisirayeli we, Uwiteka Imana yawe igushakaho iki? Si ukubaha Uwiteka Imana yawe, ukagenda mu nzira ikuyoboye zose, ukayikunda, ugakoreshereza Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
ukitondera amategeko y’Uwiteka y’uburyo bwose ngutegekera uyu munsi kukuzanira ibyiza?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Dore Uwiteka Imana yawe ni yo nyir’ijuru ndetse n’ijuru risumba ayandi, kandi ni yo nyir’isi n’ibirimo byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nubwo bimeze bityo, Uwiteka yishimiye ba sogokuruza banyu ngo abakunde, atoranya urubyaro rwabo rwabakurikiye, ar rwo mwe, abatoranya mu mahanga yose uko biri na bugingo n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko mukūre mu mitima yanyu ibituma iba nk’imibiri itakebwe, kandi ntimukomeze kutagonda amajosi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kuko Uwiteka Imana yanyu ari Imana nyamana, ni Umwami w’abami, ni Imana ikomeye y’inyambaraga nyinshi, iteye ubwoba, itita ku cyubahiro cy’umuntu, idahongerwa. Gal 2.6; Ef 6.9
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Icīra impfubyi n’abapfakazi imanza zibarengera, ikunda umusuhuke w’umunyamahanga ikamugaburira, ikamwambika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko mukunde umusuhuke w’umunyamahanga, kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Wubahe Uwiteka Imana yawe abe ari yo ukorera, abe ari yo wifatanyaho akaramata, izina ryayo abe ari ryo urahira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ni yo shimwe ryawe, ni yo Mana yawe yagukoreye bya bikomeye biteye ubwoba, amaso yawe yiboneye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ba sekuruza banyu baramanutse bajya muri Egiputa ari abantu mirongo irindwi, none Uwiteka Imana yawe iguhwanije n’inyenyeri zo mu ijuru ubwinshi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: