Somera Bibiriya kuri Telefone
Umwaka wa karindwi wo guhara imyenda (Lewi 25.1-7)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uko imyaka irindwi ishize, uzajye ugira ibyo uhara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ubu abe ari bwo buba uburyo bw’uko guhara: umwishyuza wese aharire mugenzi we icyo yamugurije, ntazacyishyuze mugenzi we na mwene wabo, kuko guhara kwategetswe n’Uwiteka kwaranzwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Wemererwa kwishyuza umunyamahanga, ariko icyawe cyose gifitwe na mwene wanyu, uzakimuharire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko ntihazagire abakene baba muri mwe, kuko Uwiteka atazabura kuguhera umugisha mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo ngo ugihindūre,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
niba ugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere aya mategeko yose ngutegeka uyu munsi, uyumvire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kuko Uwiteka Imana yawe izaguha umugisha nk’uko yagusezeranije, kandi uzaguriza amahanga menshi ariko ntuzayaguzaho, kandi uzatwara amahanga menshi ariko yo ntazagutwara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nihaba muri mwe umukene ari umwe muri bene wanyu, ahantu hose h’iwanyu mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ntuzanangire umutima wawe, ntuzagundire ibyawe ngo ubyime mwene wanyu w’umukene,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
ahubwo ntuzabure kumuramburira iminwe, ntuzabure kumuguriza ibimumaze ubukene bw’icyo akeneye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Wirinde kwibwira icy’ubuntu buke uti “Umwaka wa karindwi wo guhara imyenda urenda gutaha”, bigatuma urebana imbabazi nke mwene wanyu w’umukene ukanga kugira icyo umuha, adatakira Uwiteka akurega, ukagibwaho n’icyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ntuzabure kumuha kandi numuha ntibizakubabaze, kuko icyo ngicyo kizatuma Uwiteka Imana yawe iguhera umugisha umurimo wawe wose, n’ibyo ugerageza gukora byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kuko ari ntabwo abakene bazashira mu gihugu, ni cyo gitumye ngutegeka nti “Ntuzabure kuramburira iminwe mwene wanyu w’umukene w’umworo uri mu gihugu cyawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nibakugurisha mwene wanyu w’Umuheburayo cyangwa w’Umuheburayokazi akagukorera imyaka itandatu, mu wa karindwi uzamuhare ngo akuveho, agire umudendezo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi numuhara ngo agende agire umudendezo, ntuzamuhare nta cyo umuhaye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
ahubwo uzamuhe byinshi ku mukumbi wawe, no ku mbuga yawe uhuriraho, no ku muvure wawe wengeramo vino, uko Uwiteka Imana yawe yaguhaye umugisha, azabe ari ko umuha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uzibuke yuko nawe wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa Uwiteka Imana yawe ikagucungura, ni cyo gitumye uyu munsi ngutegeka ibyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi nakubwira ati “Sinshaka kukuvaho”, kuko agukunda n’abo mu rugo rwawe akamerana neza nawe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
uzende uruhindu urumupfumuze ugutwi rusohoke ku rugi, maze agumye kuba imbata yawe iteka. N’umuja wawe uzamugenze utyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Numuhara ngo akuveho, agire umudendezo, ntibizagutere agahinda kuko yagukoreye imyaka itandatu, ukaba umuhembye igice cya kabiri cy’ibihembo wari ukwiriye guhemba umukozi ubikorera, kandi Uwiteka Imana yawe izaguhera umugisha ibyo ukora byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uburiza bw’ikigabo bwose bwo mu mashyo yawe no mu mikumbi yawe, uzajye ubwereza Uwiteka Imana yawe. Ntugakoreshe uburiza bw’inka yawe, ntukogoshe uburiza bwo mu mukumbi wawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ujye ubusangirira n’abo mu rugo rwawe imbere y’Uwiteka Imana yawe uko umwaka utashye, ahantu Uwiteka azatoranya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nibugira inenge yose, nibucumbagira cyangwa nibuhuma, cyangwa nibugira indi nenge mbi yose, ntuzabutambire Uwiteka Imana yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Uzaburīre iwanyu, uhumanye n’udahumanye bahwanye kuburya nk’uko barya isirabo n’impara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ariko ntuzarye amaraso yabwo, ahubwo uzajye uyavushiriza hasi nk’uko bamena amazi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: