Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ntugatambire Uwiteka Imana yawe inka cyangwa intama ifite inenge cyangwa ubusembwa bwose, kuko icyo ari ikizira Uwiteka Imana yanyu yanga urunuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Hagati muri mwe, ahantu hose h’iwanyu Uwiteka Imana yawe iguha, nihaboneka umugabo cyangwa umugore ukora icyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari kibi cyo kuva mu isezerano ryayo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
akagenda agakorera izindi mana akikubita imbere yazo, naho ryaba izuba cyangwa ukwezi, cyangwa ikintu cyose cyo mu biri mu ijuru byinshi kandi ntabitegetse,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
ukabibwirwa ukabyumva, uzagire umwete wo kubibaririza. Nubona ko ari iby’ukuri bidashidikanywa, yuko ikizira kingana gityo gikorerwa mu Bisirayeli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
uzasohore uwo mugabo cyangwa uwo mugore wakoze icyo cyaha kibi, umujyane mu marembo y’umudugudu wawe, naho yaba umugabo cyangwa umugore, umwicishe amabuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ukwiriye kwicwa yicwe, ashinjwe n’abagabo babiri cyangwa batatu, ntiyicwe niba ashinjwe n’umwe gusa. 5.19; Heb 10.28
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Amaboko y’abagabo bamushinje abe ari yo abanza kumwica, maze habone gukurikiraho n’abandi bantu bose, abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nihaboneka urubanza rukunanira kuko ukwiriye guca urubanza rw’ubwicanyi, cyangwa rw’imburanya cyangwa rw’inguma, ari iby’abantu baburaniye mu marembo y’iwanyu, uzahaguruke ujye ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranije,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
usange abatambyi b’Abalewi n’umucamanza uzaba uriho muri icyo gihe ubabaze, na bo bazakubwira urubanza baciye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nawe uzabigenze uko baciye urubanza, bakaba barukubwiriye aho hantu Uwiteka azaba yaratoranije, witondere ibyo bakwigisha byose ubigenze utyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uko amategeko ari bakwigishije, n’uko urubanza ruri baciye bakaba barukubwiye, azabe ari ko ugenza. Ntuzatambikire iburyo cyangwa ibumoso, ngo uve mu rubanza bakubwiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Umuntu uzasuzugura ntiyumvire umutambyi, uhagarikwa no gukorerayo umurimo wera imbere y’Uwiteka Imana yawe, cyangwa ntiyumvire umucamanza, uwo muntu azicwe, ukure ikibi mu Bisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Abantu bose bazabyumva batinye, be kongera gusuzugura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Numara kugera mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ukaba umaze kugihindūra no kugituramo, ukibwira uti “Ndiyimikira umwami nk’uko ayandi mahanga angose yose ameze”,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
ntuzabure kwiyimikira uwo Uwiteka Imana yawe izatoranya. Uwo muri bene wanyu azabe ari we wiyimikira, ntukwiriye kwimika umunyamahanga utari mwene wanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ariko ye kuzishakira amafarashi menshi, kandi ntazasubirizeyo abantu muri Egiputa kugira ngo yigwirize amafarashi menshi, kuko Uwiteka yababwiye ati “Ntimuzasubira ukundi muri ya nzira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi ye kuzishakira abagore benshi, kugira ngo umutima we udahinduka ukava ku Uwiteka, kandi ye kuzarushaho kwishakira ifeza n’izahabu byinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi namara kwima ingoma ye aziyandikire aya mategeko mu gitabo, ayakuye mu gifitwe n’abatambyi b’Abalewi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Icyo gitabo azakibane ajye agisomamo iminsi yose akiriho, kugira ngo yige kubaha Uwiteka Imana ye, no kwitondera amagambo yose y’ibi byategetswe n’aya mategeko, no kuyumvira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
umutima we utishyira hejuru ya bene wabo, adateshuka iburyo cyangwa ibumoso ngo ave muri aya mategeko, ahubwo ngo arame mu bwami bwe we n’urubyaro rwe, hagati mu Bisirayeli.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: