Somera Bibiriya kuri Telefone
Amategeko y’intambara
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nutabara kurwanya ababisha bawe, ukabona amafarashi n’amagare n’abantu babaruta ubwinshi ntuzabatinye, kuko uri kumwe n’Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kandi nimwigira hafi y’intambara, umutambyi azigire hafi y’abantu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
ababwire ati “Nimwumve Bisirayeli, uyu munsi mwigiye hafi y’ababisha murwanya. Imitima yanyu nticogore, ntimutinye, ntimuhinde umushyitsi, ntimubakukire imitima,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo ijyana namwe ngo ibarwanire n’ababisha banyu, ibakize.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi abatware bazabaze abantu bati “Ni nde uri hano wubatse inzu akaba atarayeza? Nagende asubire muri iyo nzu ye gupfira mu ntambara, undi ngo ayeze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi ni nde uri hano wateye uruzabibu akaba atararya imbuto zarwo? Nagende asubire imuhira ye gupfira mu ntambara, undi ngo arye imbuto zarwo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi ni nde uri hano wasabye umukobwa akaba ataramurongora? Nagende asubire imuhira ye gupfira mu ntambara, undi ngo amurongore.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi abatware bongere babaze abantu bati “Ni nde uri hano utinya agacogora umutima? Nagende asubire imuhira, imitima ya bene wabo ye gukuka nk’uwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Abatware nibamara kubwira abantu ibyo, bashyireho abatware b’ingabo bo gutabaza abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Niwigira hafi y’umudugudu ngo urwane na wo, uzawubwire iby’amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Maze nibagusubiza iby’amahoro bakakūgururira, abo uzasangamo bose uzabakoreshe uruharo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ariko nibanga gusezerana amahoro nawe, ahubwo bagashaka kurwana nawe, uzasakize uwo mudugudu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi Uwiteka Imana yawe niwukugabiza, uzicishe umugabo uwurimo wese inkota,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
ariko abagore n’abakobwa n’abana bato, n’amatungo n’ibiri muri uwo mudugudu byose, n’iminyago n’isahu byawo byose, ubyijyanire urye ibyo wanyaze ababisha bawe, ibyo Uwiteka Imana yawe yaguhaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Azabe ari ko ugenza imidugudu ikuri kure cyane, itari iy’aya mahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ariko mu midugudu y’aya mahanga Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo, ntuzakize ikintu cyose gihumeka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ahubwo uzarimbure rwose ayo mahanga, ni yo Baheti n’Abamori, n’Abanyakanāni n’Abaferizi, n’Abahivi n’Abayebusi uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
kugira ngo batabigisha gukurikiza ibizira byabo byose bagirira imana zabo, mukaba mucumuye ku Uwiteka Imana yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Numara igihe kirekire ugose umudugudu ukarwanira kuwutsinda, ntuzatsembeshe intorezo ibiti bya bene wo kuko byagutungisha imbuto zabyo, ntuzabice. Igiti cyo mu murima mbese na cyo ni umuntu byatuma ugitera nka wa mudugudu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Icyakora ibiti uzi ko bitera imbuto ziribwa, uzabitutira ubitsembeho, ubyubakishe ibihome ku mudugudu ukurwanya ugeza aho uzawutsindira.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: