Somera Bibiriya kuri Telefone
Andi mategeko
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha guhindūra, nubona intumbi y’uwishwe iri mu gasozi uwamwishe ntamenyekane,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
abakuru bawe n’abacamanza bawe bazagende bagere intera ziva aho intumbi y’uwishwe iri, zikagera ku midugudu ihagose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Umudugudu urusha iyindi kuba bugufi bw’iyo ntumbi, abakuru bo muri uwo mudugudu bazazane iriza bakuye mu mashyo batigeze gukoresha, itigeze gufatanywa n’indi ngo ikurure ikintu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
bayimanure mu gikombe kirimo akagezi kadakama, kitahinzwe kitabibwemo, bayivunire ijosi muri icyo gikombe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abatambyi b’Abalewi bigire hafi, kuko ari bo Uwiteka Imana yawe yatoranirije kuyikorera no guhesha abantu umugisha mu izina ry’Uwiteka, kandi ari bo bakwiriye guca urubanza rw’imburanya zose n’urw’uruguma rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Abakuru bose b’uwo mudugudu urushaho kuba bugufi bw’iyo ntumbi, bakarabire hejuru y’iyo nka yavuniwe ijosi muri icyo gikombe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
bavuge bati “Amaboko yacu si yo yavushije ya maraso, kandi n’amaso yacu ntiyayabonye ava.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uwiteka babarira ubwoko bwawe Abisirayeli wacunguye, ntubare ku bwoko bwawe Abisirayeli amaraso y’utacumuye.” Maze bazaba bahongerewe ayo maraso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uko ni ko amaraso y’utacumuye muzayakūza hagati muri mwe, gukora ibyo Uwiteka abona ko ari byiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nutabara kurwanya ababisha bawe, Uwiteka Imana yawe ikabakugabiza ukabajyana ari imbohe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
ukabona mu banyagano umukobwa mwiza ukamubenguka, ugashaka kumurongora,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
uzamujyane iwawe, yiyogosheshe, ace inzara,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
yiyambure imyenda yanyaganywe, agume mu nzu yawe, amaremo ukwezi kutagabanije aborogera se na nyina, nyuma uzabone kumurongora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nubona ko utakimwishimira uzamureke ajye aho ashaka, ariko ntuzamugure, ntuzamugirire nk’imbata kuko uzaba umwononnye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Umugabo nagira abagore babiri umwe akaba inkundwakazi undi akaba inyungwakazi, bombi akaba abyaranye na bo, umuhungu w’imfura akaba uw’inyungwakazi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
najya kuraga ntazagire umuhungu w’inkundwakazi umutware ngo amurenze uw’inyungwakazi, kandi ari we mpfura koko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ahubwo yemereshe umuhungu w’inyungwakazi ko ari imfura kumuraga imigabane ibiri y’ibyo afite byose, kuko ari we gushobora kubyara kwe kwatangiriyeho, ibikwiriye imfura ni ibye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Umuntu nagira umuhungu unaniranye w’umugome utumvira se na nyina, agakomeza kutabumvira naho bamuhanishije ibihano,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
se na nyina bamufate bamushyire abakuru b’umudugudu wabo, mu marembo yawo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Babwire abakuru b’umudugudu wabo bati “Uyu mwana wacu yarananiranye kandi ni umugome, yanga kutwumvira, ni umunyangeso mbi kandi ni umusinzi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Abagabo bo mu mudugudu wabo bose bamwicishe amabuye, uko azabe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe. Abisirayeli bose bazabyumva batinye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi umuntu nakora icyaha gikwiriye kumwicisha bakamwica ukamumanika ku giti,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
intumbi ye ntizarare kuri icyo giti, ahubwo ntuzareke kumuhamba uwo munsi, kuko umanitswe ku giti ari ikivume ku Mana. Nuko umuhambire kugira ngo utanduza igihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: