Somera Bibiriya kuri Telefone
Amategeko yo kwahukana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umuntu narongora umugeni maze ntamukundwakaze kuko hari igiteye isoni yamubonyeho, amwandikire urwandiko rwo kumusenda arumuhe, amwirukane mu nzu ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Namara kuva mu nzu ye, yemererwa kugenda agacyurwa n’undi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi umugabo wamucyuye namunyungwakaza, akamwandikira urwandiko rwo kumusenda akarumuha, akamwirukana mu nzu ye, cyangwa uwo mugabo wamucyuye napfa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
umugabo we wa mbere wabanje kumwirukana ntazamucyure amaze kononekara, kuko ibyo byaba ikizira imbere y’Uwiteka. Kandi ntuzashyire icyaha ku gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Umugabo naba arongoye vuba ntazatabare kandi ntazakoreshwe umurimo wose, amare umwaka iwe aruhutse anezeze umugore yarongoye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ntihakagire umuntu waka urusyo cyangwa ingasīre ho ingwate, kuko yaba yatse ubugingo bw’umuntu ho ingwate.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nibabona umuntu wibye uwo muri bene wabo Abisirayeli, akamugira nk’imbata cyangwa akamugura, uwo mujura azicwe. Uko abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Wite ku muze w’ibibembe, kugira ngo ugire umwete wo kwitondera no kumvira ibyo abatambyi b’Abalewi bazabigisha byose. Ibyo nategetse abo azabe ari byo mwitondera, mwumvira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
uhore wibuka ibyo Uwiteka Imana yawe yagiriye Miriyamu mu rugendo ubwo mwavaga muri Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuguriza cyangwa nutiza mugenzi wawe ikintu cyose, ntuzinjizwe mu nzu ye no kwiha ingwate mu bye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uhagarare hanze, uwo uguriza abe ari we usohokana ingwate ayiguhe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi niba ari umukene ntuzararane ingwate ye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
ntuzabure kuyimusubiza izuba nirirenga, kugira ngo aryame muri uwo mwambaro agusabira umugisha. Ibyo bizakubera gukiranuka imbere y’Uwiteka Imana yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ntuzagirire nabi umukozi ukorera ibihembo w’umukene w’umworo, naho yaba uwo muri bene wanyu, cyangwa uwo mu basuhuke b’abanyamahanga bari iwanyu mu gihugu cyanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uzajye umuha ibihembo bye by’umunsi akoze, izuba ntirizarenge utarabimuha, kuko ari umukene akabihoza ku mutima abyifuza, adatakira Uwiteka akakurega, bikakubera icyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ba se b’abana ntibakicwe babahōra abana babo, kandi abana ntibakicwe babahōra ba se, umuntu wese yicishwe n’icye cyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ntuzagoreke urubanza rw’umusuhuke w’umunyamahanga cyangwa urw’impfubyi, kandi umwambaro w’umupfakazi ntukawumwake ho ingwate.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ahubwo ujye wibuka yuko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa, Uwiteka Imana yawe ikagucungura ikagukurayo. Ni cyo gituma nkubuza kugenza utyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nusarura umurima wawe ukibagirwa umuganda muri wo, ntuzasubireyo kuwenda, uzabe uw’umusuhuke w’umunyamahanga n’uw’impfubyi n’uw’umupfakazi, kugira ngo Uwiteka Imana yawe iguhere umugisha imirimo ukora yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nukubitira umwelayo wawe kugusha imbuto zawo, ntuzasubire kwakura amashami yawo ubwa kabiri, izisigaye zizabe iz’umusuhuke w’umunyamahanga, n’iz’impfubyi n’iz’umupfakazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nusoroma imbuto z’uruzabibu rwawe ntuzasubiremo guhumba, izisigaye zizabe iz’umusuhuke w’umunyamahanga, n’iz’impfubyi n’iz’umupfakazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi ujye wibuka yuko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa, ni cyo gitumye ngutegeka kugenza utyo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: