Somera Bibiriya kuri Telefone
Andi mategeko
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nihaba imburanya ku bantu, bakajya kuburana bakabacira urubanza, batsindishirize uwakiranutse, batsindishe uwakoze icyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kandi niba uwo munyabyaha yakoze ibikwiriye kumukubitisha, umucamanza amurambike ategeke ko bamukubitira imbere ye inkoni zihwanye n’icyaha cye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Yemererwa kumukubita inkoni mirongo ine, ntazazirenze kugira ngo mwene wanyu atakubera umunyagisuzuguriro, nibarenza izo bakamukubita inkoni nyinshi zizirenze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ntugahambire umunwa w’inka ihonyōra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abavandimwe nibaba hamwe umwe agapfa adasize impfubyi y’umuhungu, umugore w’uwapfuye ntazashyingirwe ahandi hatari muri bene wabo b’umugabo we, ahubwo umugabo wabo amucyure, amuhungure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Umuhungu azabanza kubyara azabe ari we uzungurira se wabo wapfuye, kugira ngo izina rye ritazimira mu Bisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uwo mugabo nadakunda guhungura umugore wabo, uwo mugore ajye mu marembo y’umudugudu abwire abakuru ati “Umugabo wacu yanze gucikura mwene se, ntakunze kumpungura.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Abakuru b’umudugudu wabo bamuhamagaze bamuhane, nadakurwa ku ijambo akavuga ati “Sinshaka kumuhungura”,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
umugore wabo amwegerere imbere y’abo bakuru amukweture inkweto, amucire mu maso avuge ati “Uko abe ari ko udacikura mwene se agirirwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Izina rye rizahore rivugwa ritya mu Bisirayeli ngo “Inzu y’uwakwetuwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Abagabo nibarwana, umugore w’umwe akajya gukiza umugabo we umukubita agasingiriza ukuboko akamukama,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
uzamuce ikiganza ntuzamubabarire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ntukagire mu isaho yawe ibyuma upimisha indatira imwe biciye ukubiri, ikinini n’igito.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ntukagire mu nzu yawe ibyibo b’urugero rumwe biciye ukubiri, ikinini n’igito.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ahubwo icyuma gitunganye kingana rwose n’uko cyitwa abe ari cyo upimisha, icyibo gitunganye kingana rwose n’uko cyitwa abe ari cyo ugeresha, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kuko abakora ibimeze nka bya bindi bose, abakora ibidatunganye bose, ari ikizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uhore wibuka ibyo Abamaleki babagiriye mu rugendo ubwo mwavaga muri Egiputa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
uko babasanganiriraga mu rugendo bakica ab’inyuma banyu, abatakaye inyuma bose b’abanyantegenke ubwo mwananirwaga mukaruha, ntibatinye Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ni cyo gituma Uwiteka Imana yawe nimara kugukiza ababisha bawe bose bakugose, ikaguha kuruhukira mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo ngo ugihindūre, uzaba ukwiriye gukuraho rwose kwibukwa kw’Abamaleki, ngo bibagirane mu bo munsi y’ijuru bose. Ntuzabyibagirwe.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: