Somera Bibiriya kuri Telefone
Amategeko yo kuganura
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Numara kugera mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo, ukagihindūra ukagituramo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
uzende ku muganura w’ibyeze mu butaka byose, ibyo uzasarura mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ubishyire mu cyibo ubijyane ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo ngo rihabe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Usange umutambyi uzaba uriho muri icyo gihe umubwire uti “Uyu munsi neruriye Uwiteka Imana yawe yuko nageze mu gihugu, Uwiteka yarahiye ba sogokuruza ko izaduha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uwo mutambyi akwakire cya cyibo agitereke hasi, imbere y’igicaniro cy’Uwiteka Imana yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nawe uvugire imbere y’Uwiteka Imana yawe uti “Sogokuruza yari Umwaramu wari bugufi bwo gushiraho, aramanuka ajya muri Egiputa asuhukirayo ari impagu, yororokerayo aberayo ubwoko bukomeye bunini bw’ubunyamaboko menshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Abanyegiputa batugirira nabi baratubabaza, badukoresha uburetwa bw’agahato
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
dutakira Uwiteka Imana ya ba sogokuruza, Uwiteka yumva gutaka kwacu, areba umubabaro wacu n’imiruho yacu n’agahato baduhata.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uwiteka adukūza muri Egiputa amaboko menshi n’ukuboko kurambutse, n’ibiteye ubwoba bikomeye n’ibimenyetso n’ibitangaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Atuzana aha hantu aduha iki gihugu, ari igihugu cy’amata n’ubuki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
None dore nzanye umuganura w’ibyeze mu butaka, ibyo umpaye Uwiteka.” Ubitereke hasi imbere y’Uwiteka Imana yawe, wikubite imbere y’Uwiteka Imana yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Wishimane n’Umulewi n’umusuhuke w’umunyamahanga uri hagati muri mwe, mwishimire ibyiza byose Uwiteka Imana yawe yaguhanye n’inzu yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Numara kurobanura kimwe mu icumi cy’ibyo wejeje byose mu mwaka wa gatatu, ari wo mwaka wo kurobanura kimwe mu icumi cya byose, uzajye ubiha Umulewi n’umusuhuke w’umunyamahanga, n’impfubyi n’umupfakazi kugira ngo barīre iwanyu bahage.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Uvugire imbere y’Uwiteka Imana yawe uti “Nakuye ibyera byose mu nzu yanjye mbiha Umulewi n’umusuhuke w’umunyamahanga, n’impfubyi n’umupfakazi uko amategeko yawe yose wantegetse ari. Sinagize na rimwe ryo muri ayo mategeko yawe ncumura, kandi sinayibagiwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Sinigeze kurya ibyo byera nkirabuye kandi nta byo nabitse ngihumanye, kandi sinabitanze ho ibinyagano, ahubwo numviye Uwiteka Imana yanjye, nitondeye ibyo wantegetse byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Curika amaso uri mu ijuru ubuturo bwawe bwera, uhāne ubwoko bwawe Abisirayeli umugisha n’ubutaka waduhaye bw’igihugu cy’amata n’ubuki, nk’uko warahiye ba sogokuruza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uyu munsi Uwiteka Imana yawe igutegetse kumvira ayo mategeko n’ayo mateka. Nuko ujye ushyira umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose kuyitondera no kuyumvira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uyu munsi wasezeranishije Uwiteka kuba Imana yawe, kugira ngo uhore ugenda mu nzira ikuyoboye, witondere amategeko yayo n’ibyo yagutegetse n’amateka yayo, wumvire ibyo ikubwiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi n’Uwiteka uyu munsi yagusezeranishije kumubera ubwoko yironkeye nk’uko yakubwiye, kandi yuko uzitondera amategeko ye yose
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
kugira ngo agusumbishe ayandi mahanga yaremye yose, uyarushe gushimwa no kogera no kubahwa, ubere Uwiteka Imana yawe ubwoko bwera nk’uko yavuze.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: