Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibibuye binini byashinzwe Ebali n’i Gerizimu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mose n’abakuru b’Abisirayeli bategeka abantu bati “Muhore mwitondera amategeko yose mbategeka uyu munsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kandi ubwo muzambuka Yorodani mukagera mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha, uzishingire ibibuye binini ubihome ingwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uzandike kuri ibyo bibuye amagambo yose y’ayo mategeko, numara kwambutswa no kujya mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, igihugu cy’amata n’ubuki, nk’uko Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu yagusezeranije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko nimumara kwambuka Yorodani muzashinge ibyo bibuye mbategetse uyu munsi ku musozi wa Ebali, ubihome ingwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi uzubakireyo Uwiteka Imana yawe igicaniro cy’amabuye, ntuzayakozeho ikintu cy’icyuma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uzubakishe igicaniro cy’Uwiteka Imana yawe amabuye atabajwe, abe ari cyo utambiriraho Uwiteka Imana yawe ibitambo byoswa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
kandi utambireyo ibitambo by’uko muri amahoro ubirīreyo, wishimire imbere y’Uwiteka Imana yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uzandike kuri ibyo bibuye amagambo yose y’aya mategeko, wandikishije gukeba inyuguti zisomeka neza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Mose n’abatambyi b’Abalewi babwira Abisirayeli bose bati “Wa bwoko bw’Abisirayeli we, ceceka wumve: uyu munsi uhindutse ubwoko bw’Uwiteka Imana yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ni cyo gituma ukwiriye kumvira Uwiteka Imana yawe, ukitondera amategeko y’Uwiteka y’uburyo bwose, ngutegeka uyu munsi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Mose yihanangiriza abantu kuri uwo munsi ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
“Aba azabe ari bo bahagarikwa ku musozi wa Gerizimu no kwifuriza abantu umugisha, nimumara kwambuka Yorodani: ab’imiryango ya Simiyoni na Lewi na Yuda, na Isakari na Yosefu na Benyamini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi aba azabe ari bo bahagarikwa ku musozi wa Ebali no kuvuga umuvumo: ab’imiryango ya Rubeni na Gadi na Asheri, na Zebuluni na Dani na Nafutali.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Abalewi babwize Abisirayeli bose ijwi rirenga bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Nihagira umuntu urema igishushanyo kibajwe cyangwa kiyagijwe, ikizira Uwiteka yanga urunuka, kiremwa n’umuhanga wabyo akagishinga rwihishwa, avumwe.” Abantu bose babasubize bati “Amen!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Abalewi bati “Usuzugura se cyangwa nyina avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Abalewi bati “Uhina imbago z’urubibi rwa mugenzi we avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Abalewi bati “Uyobya impumyi inzira avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Abalewi bati “Ugoreka urubanza rw’umusuhuke w’umunyamahanga, cyangwa rw’impfubyi cyangwa rw’umupfakazi, avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Abalewi bati “Usambana na muka se avumwe, kuko aba yorosoye umwenda wa se akamwambika ubusa.” Abantu bose bavuge bati “Amen!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Abalewi bati “Uryamana n’itungo ryose avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Abalewi bati “Usambana na mushiki we basangiye se cyangwa nyina, avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Abalewi bati “Usambana na nyirabukwe avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Abalewi bati “Uwica mugenzi we rwihishwa avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Abalewi bati “Uwenda ibiguzi byo kwicisha utacumuye avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Abalewi bati “Udasohoza amagambo y’ayo mategeko ngo ayumvire, avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: