Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati “Mwabonye ibyo Uwiteka yagiririye Farawo, n’abagaragu be bose n’igihugu cye cyose mu maso yanyu mu gihugu cya Egiputa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
ibigerageresho bikomeye n’ibimenyetso na bya bitangaza bikomeye, amaso yanyu yiboneye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ariko Uwiteka ntabaha umutima umenya n’amaso areba n’amatwi yumva, ageza kuri uyu munsi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi Uwiteka ati “Namaze imyaka mirongo ine mbashorerera mu butayu, imyambaro yanyu ntībasaziyeho, inkweto zanyu ntizasaziye mu birenge byanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ntimurye umutsima, ntimunywe vino cyangwa igisindisha, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka Imana yanyu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Mugeze aha hantu, Sihoni umwami w’i Heshiboni na Ogi umwami w’i Bashani badusanganirira kuturwanya turabatsinda,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
duhindūra ibihugu byabo tubiha ho gakondo Abarubeni n’Abagadi, n’igice kingana n’ikindi cy’umuryango w’Abamanase.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko mwitondere amagambo y’iri sezerano muyumvire, mubone uko mugira ukuboko kwiza mu byo mukora byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uyu munsi mwese muhagaze imbere y’Uwiteka Imana yanyu: abatware banyu b’imiryango n’abakuru banyu, n’abatware b’ingabo banyu n’abagabo b’Abisirayeli bose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
n’abana banyu bato n’abagore banyu, n’umunyamahanga uri hagati mu ngando zanyu, uhereye ku mushenyi w’inkwi zawe ukageza ku muvomyi wawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Muzanywe no kwemera isezerano ry’Uwiteka Imana yawe, isezerano rikomezwa n’indahiro, Uwiteka Imana yawe isezeranira nawe uyu munsi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
kugira ngo igukomereze kuyibera ubwoko, na yo ngo ikubere Imana nk’uko yakubwiye, kandi nk’uko yarahiye ba sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi si mwe mwenyine nsezeranishiriza iri sezerano n’iyi ndahiro,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
ahubwo ndisezeraniye abahagararanye natwe uyu munsi imbere y’Uwiteka Imana yacu, kandi n’abatari hano hamwe natwe uyu munsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Muzi uko twabaga mu gihugu cya Egiputa, kandi uko twaciye hagati y’amahanga mwaciyemo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
kandi mwabonye ibizira bakunda, n’ibigirwamana byabo by’ibiti n’amabuye n’ifeza n’izahabu, byari muri bo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Muri mwe he kugira umugabo cyangwa umugore, cyangwa inzu cyangwa umuryango, umutima we uteshuka uyu munsi ngo uve ku Uwiteka Imana yacu, agende akorere ibigirwamana by’ayo mahanga, he kuba muri mwe umuzi wera icyishi n’igisharira cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
He kugira uwumvise amagambo ya wa muvumo ngo yirarire mu mutima we ati “Nzagira amahoro nubwo ngendana umutima unangiye”, akarimbuza abahehereye n’abumye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uwiteka ntazemera kumubabarira, ahubwo uburakari bw’Uwiteka n’ifuhe rye bizagurumanira uwo muntu kuri icyo gihe, imivumo yose yanditswe muri iki gitabo imubeho, kandi Uwiteka azatsemba izina ry’uwo arikure munsi y’ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Uwiteka azamurobanurira mu miryango y’Abisirayeli yose, kugira ibyago bihwanye n’imivumo yose yo mu isezerano ryanditswe muri iki gitabo cy’amategeko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko urubyaro rwanyu ruzakurikiraho, abana banyu bazakura babakurikiye, n’umunyamahanga uzava mu gihugu cya kure, nibabona ibyago byabaye muri icyo gihugu n’indwara Uwiteka yagiteje,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
kandi yuko icyo gihugu cyose ari amazuku n’umunyu n’ururimbi, kidahingwa, kitera, kitameramo akatsi, gihwanye na kwa gutsembwa kw’i Sodomu n’i Gomora, na Adima n’i Seboyimu Uwiteka yatsembesheje uburakari bwe n’umujinya we,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
bo n’amahanga yose bazabaza bati “Ni iki cyatumye Uwiteka agira iki gihugu atya? Umujinya ugurumana utya watewe n’iki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Abantu bazabasubiza bati “Ni uko baretse isezerano ry’Uwiteka Imana ya ba sekuruza, iryo yasezeranye na bo ubwo yabakuraga mu gihugu cya Egiputa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
bakagenda bagakorera izindi mana bakazikubita imbere, imana bari batazi kandi Uwiteka yari atazibahaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ni cyo cyatumye uburakari bw’Uwiteka bugurumanira iki gihugu, bakakizanira imivumo yose yanditswe muri iki gitabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ni cyo cyatumye Uwiteka aterwa n’uburakari n’umujinya, no kurakara kwinshi kubarandura mu gihugu cyabo akabajugunya mu kindi, nk’uko biri none.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ibihishwe ni iby’Uwiteka Imana yacu, ariko ibyahishuwe ni ibyacu n’urubyaro rwacu iteka, kugira ngo twumvire amagambo yose y’aya mategeko.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: