Somera Bibiriya kuri Telefone
Mose asezera ku batambyi no kuri Yosuwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mose arongera abwira Abisirayeli bose aya magambo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Arababwira ati “Uyu munsi maze imyaka ijana na makumyabiri mvutse, singishobora gutambagira. Ndetse Uwiteka yarambwiye ati ‘Ntuzambuka Yorodani iyi.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uwiteka Imana yanyu ubwayo izambuka ibagiye imbere, irimbure ayo mahanga abari imbere, uyahindūre. Yosuwa ni we uzambuka abagiye imbere nk’uko Uwiteka yavuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi Uwiteka azayagirira nk’uko yagiriye Sihoni na Ogi, abami b’Abamori n’ibihugu byabo, abo yarimbuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Uwiteka azayabagabiza, namwe muzayagirire ibyo nabategetse byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Mukomere mushikame ntimubatinye, ntimubakukire imitima kuko Uwiteka Imana yawe ubwayo izakujya imbere, ntizagusiga ntizaguhāna.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Mose ahamagara Yosuwa amubwirira imbere y’Abisirayeli bose ati “Komera ushikame, kuko uzajyana n’aba bantu mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza ko azabaha, nawe uzakibahesha ho gakondo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uwiteka ubwe azakujya imbere, azabana nawe ntazagusiga, ntazaguhāna. Ntutinye, ntukuke umutima.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Mose yandika ayo mategeko, ayaha abatambyi b’Abalewi baremērwa isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, n’abakuru b’Abisirayeli bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Mose arabategeka ati “Uko imyaka irindwi ishize, mu gihe cyashyizweho cy’umwaka wo guhara, mu minsi mikuru y’ingando,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Abisirayeli bose bazanywe no kubonekera imbere y’Uwiteka Imana yawe ahantu izaba yaratoranije, uzajye usomera aya mategeko imbere y’Abisirayeli bose bayumve.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uzajye uteranya abantu, abagabo n’abagore n’abana bato, n’umusuhuke w’umunyamahanga uri iwanyu kugira ngo bayumve, bayige bubahe Uwiteka Imana yanyu, bitondere amagambo yose y’aya mategeko bayumvire,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
no kugira ngo abana babo batigeze kuyamenya bayumve, bige guhora bubaha Uwiteka Imana yanyu, igihe cyose muri mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uwiteka abwira Mose ati “Dore igihe cyawe cyo gupfa kigeze bugufi. Hamagara Yosuwa mwiyerekane mu ihema ry’ibonaniro, mbone kumwihanangiriza.” Mose na Yosuwa baragenda, biyerekana mu ihema ry’ibonaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uwiteka abonekera muri iryo hema ari mu nkingi y’igicu, iyo nkingi ihagarara hejuru y’umuryango w’iryo hema.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uwiteka abwira Mose ati “Dore ugiye gusinzirana na ba sekuruza banyu. Aba bantu bazahaguruka bararikire izindi mana, ari byo bigirwamana by’igihugu aho bazajya gutura muri bene cyo, bandeke, bice isezerano ryanjye nasezeranye na bo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Maze icyo gihe bazikongerezaho uburakari bwanjye nanjye mbareke, mbime amaso, batsembwe, bagibweho n’ibyago byinshi n’imibabaro myinshi. Muri icyo gihe bazabaza bati ‘Igituma ibi byago bituzaho si uko Imana yacu itari muri twe?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Icyo gihe nzabima amaso nta kabuza, mbahōre ibyaha byose bazaba bakoze byo guhindukirira izindi mana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Nuko none mwandike iyi ndirimbo uyigishe Abisirayeli, uyibatoreze kugira ngo iyi ndirimbo imbere umuhamya ushinja Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kuko bazahindukirira izindi mana bakazikorera, bakansuzugura bakica isezerano ryanjye, nimara kubajyana mu gihugu cy’amata n’ubuki narahiye ba sekuruza ko nzabaha, bakamara kurya no guhaga no kubyibuha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kandi nibamara kugibwaho n’ibyago byinshi n’imibabaro myinshi, iyi ndirimbo izaba umugabo uhamiriza imbere yabo, kuko itazibagirana ngo ive mu kanwa k’urubyaro rwabo. Nzi ibyo mu mitima yabo biyerekana na none, ntarabajyana mu gihugu narahiye ko nzabaha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kuri uwo munsi Mose yandika iyi ndirimbo, ayigisha Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Kandi Uwiteka yihanangiriza Yosuwa mwene Nuni ati “Komera ushikame, kuko uzajyana Abisirayeli mu gihugu narahiye ko nzabaha, nanjye nzabana nawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Mose amaze kwandika amagambo y’ayo mategeko mu gitabo, ayarangije
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
ategeka Abalewi baremērwa isanduku y’isezerano ry’Uwiteka ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
“Nimwende iki gitabo cy’amategeko, mugishyire iruhande rw’isanduku y’isezerano ry’Uwiteka Imana yanyu, kibereyo kuba umuhamya ubashinja
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
kuko nzi ubugome bwanyu n’uko mutagonda amajosi. Ubwo mugomera Uwiteka nkiriho, nkiri kumwe namwe muri iki gihe, ntimuzarushaho nimara gupfa?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Munteranirize abakuru b’imiryango yanyu bose n’abatware banyu, kugira ngo mvugire aya magambo mu matwi yabo, ntange ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
kuko nzi yuko nimara gupfa muziyonona rwose, mugateshuka mukava mu nzira nabategetse. Kandi ibyago bizababaho mu gihe cya nyuma, kuko muzakora icyo Uwiteka abona ko ari kibi, ngo mumurakarishe ibiremwa n’intoki zanyu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Mose avugira mu matwi y’iteraniro ry’Abisirayeli ryose amagambo y’iyi ndirimbo, ageza aho yayarangirije.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: