Somera Bibiriya kuri Telefone
Indirimbo ya Mose
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Tega ugutwi wa juru we, nanjye ndavuga, Isi na yo yumve amagambo amva mu kanwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kwigisha kwanjye kuragwa nk’imvura, Amagambo yanjye aratonda nk’ikime. Nk’uko imvura y’urujojo rugwa ku byatsi bitoto, Nk’uko ibitonyanga bigwa ku byatsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kuko ngiye kogeza izina ry’Uwiteka, Mwaturire Imana yacu ko ifite icyubahiro gikomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Icyo Gitare umurimo wacyo uratunganye rwose, Ingeso zacyo zose ni izo gukiranuka. Ni Imana y’inyamurava itarimo gukiranirwa, Ica imanza zitabera, iratunganye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Bariyononnye ntibakiri abana bayo, Ahubwo ni ikizinga kuri bo, Ni ab’igihe kinaniranye kigoramye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Mwa bwoko bw’abapfapfa mwe, Mwa bwoko bw’abanyabwenge buke mwe, Uko ni ko mwitura Uwiteka? Si we so wagucunguye? Yarakuremye aragukomeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ibuka ibihe bya kera, Tekereza imyaka y’ibihe byinshi bya ba sekuruza banyu. Baza so arabikumenyesha, Baza abakuru bo muri mwe barabikubwira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ubwo Isumbabyose yahaga amahanga gakondo zayo, Igatandukanya amoko y’abantu, Yashyizeho ingabano z’amahanga, Nk’uko umubare w’Abisirayeli uri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kuko ubwoko bw’Uwiteka ari bwo gakondo ye, Aba Yakobo ari bo mugabane w’umwandu we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ubwo bwoko yabubonye mu gihugu kidaturwamo, Mu butayu butarimo abantu iwabo w’inyamaswa zihūma, Arabugota arabukuyakuya, Aburinda nk’imboni y’ijisho rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nk’uko ikizu gikangura ibyana byacyo, Kigahungiriza amababa hejuru yabyo, Kigatanda amababa kikabijyana, Kikabiheka ku mababa yacyo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ni ko Uwiteka yari umuyobora wabwo wenyine, Nta mana y’inyamahanga yari kumwe na bwo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Yarabuzamuye ibutambagiza mu mpinga z’imisozi yo mu isi, Burya umwero wo mu mirima, Abuha kunyunyuza ubuki bwo mu rutare, N’amavuta ya elayo yo mu gitare kirushaho gukomera,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
N’amata y’inka n’amatāmatāma. Abuha ibinure by’abana b’intama, N’amapfizi y’intama y’i Bashani n’ihene, N’ingano zihunze zirushaho kuba nziza, Nk’uko urugimbu rwo ku mpyiko rumeze, Wanyoye vino yenzwe mu maraso y’inzabibu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Maze Yeshuruni arabyibuha atera umugeri, Urabyibushye, urahonjotse, urarembekereye. Maze areka Imana yamuremye, Asuzugura Igitare cy’agakiza ke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Bamuteye gufuhira imana z’inyamahanga, Bamurakarishije ibizira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Batambiye abadayimoni batari Imana nyakuri, Batambiye imana batigeze kumenya, Imana nshya z’inzaduka, Izo ba sekuruza banyu batatinyaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Igitare wavutseho ntukicyibuka, Wibagiwe Imana yakubyaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uwiteka yarabibonye bimwangisha urunuka, Abahungu be n’abakobwa be bamurakaje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Aravuga ati “Nzabima amaso, Nzareba iherezo ryabo uko rizamera, Kuko ari ab’igihe kigoramye cyane, Ari abana batarimo umurava.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Bo banteje gufuhira ikitari Imana nyakuri, Bandakarishije ibigirwamana byabo by’ubusa, Nanjye nzabateza ishyari ku batari ishyanga ry’ukuri, Nzabarakarisha gukunda ishyanga ritagira ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kuko uburakari bwanjye bucanye umuriro, Ukaka ukagera ikuzimu ko hasi, Ugakongorana isi n’umwero wayo, Ugakongeza imerero ry’imisozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
“Nzabarundaho ibyago, Nzabamariraho imyambi yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Bazananurwa n’inzara, Bazamarwa no kugurumana umuriro na mugiga ikaze. Nzabagabiza amenyo y’inyamaswa, N’ubusagwe bw’ibikururuka mu mukungugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Hanze bazagirirwayo incike n’inkota, No mu mazu bazazigirirwamo n’ibiteye ubwoba, Bizica umusore n’umwari, Umwana wonka n’umusaza umeze imvi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Naravuze nti ‘Mba mbatatanije ngo bajye kure, Nkabatera kutacyibukwa mu bantu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Iyo ntatinya ibitutsi by’ababisha, Kandi ko abanzi babo bajijwa, Bakavuga bati ‘Amaboko yacu ni menshi, Uwiteka si we wakoze ibyo byose.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ubwo ni ubwoko butabasha kwigīra inama, Butarimo ubwenge na buke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Iyo baba abanyabwenge baba bamenye ibi, Baba bitaye ku iherezo ryabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Umwe yabashije ate kwirukana igihumbi cyabo, Babiri babashije bate kunesha abantu babo inzovu, Iyo Igitare cyabo kitabagura, Iyo Uwiteka atabagabiza?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Kuko igitare cya ba bandi kidahwanye n’Icyacu, Nubwo ababisha bacu ubwabo ari bo baca urubanza rw’ibyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Uruzabibu rwabo rwaturutse ku rw’i Sodomu no mu mirima y’i Gomora, Inzabibu zabo ni amabamba, Amaseri yazo arasharira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Vino yabo ni ubusagwe bw’ibiyoka, Ni ubusagwe bukaze bw’impiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
“Ibyo ntibibitswe aho ndi? Ntibishyizwe mu bubiko bw’ubutunzi bwanjye, Bukingishijwe igishyizweho ikimenyetso?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Guhōra no kwitura ni ibyanjye, Ubwo ibirenge byabo bizadandabirana. Kuko umunsi w’ibyago byabo uri bugufi, Kandi ibigiye kubazaho bizatebuka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Kuko Uwiteka azacira urubanza ubwoko bwe, Azababarira abagaragu be, Nabona yuko amaboko yabo ashize, Kandi ko hatagira usigaye w’imbata cyangwa uw’umudendezo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Azabaza ati “Imana zabo ziri he, Igitare bahungiragaho?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Imana ziri he zaryaga urugimbu rw’ibitambo byabo, Zikanywa vino y’amaturo yabo y’ibyokunywa? Nizihaguruke zitabare mwebwe, Zibakingire zibarinde.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
“Nuko mumenye yuko jyewe, jye ubwanjye ari jye Mana, Kandi yuko nta yindi mana ifatanya nanjye. Ni jye wica, ni jye utanga ubugingo, Nakomerekeje ni jye ukiza, Nta wubasha gukiza uwo mfashe mu kuboko kwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Kuko manika ukuboko kwanjye nkagutunga mu ijuru, Nkarahira nti ‘Nk’uko ari ukuri yuko mporaho iteka ryose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Uko ntyaje inkota yanjye irabagirana, Ukuboko kwanjye kugafata amateka. Nzahōra ababisha banjye, Nzitura abanyanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Inkota yanjye izarya inyama, Nzasindisha imyambi yanjye amaraso, Amaraso y’abishwe n’ay’abafashwe mpiri, N’ay’imitwe y’abatware b’ababisha.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Banyamahanga mwishimane n’ubwoko bwayo, Kuko izahōrera amaraso y’abagaragu bayo, Igahōra ababisha bayo, Kandi izahongerera igihugu cyayo n’ubwoko bwayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Mose araza avugira amagambo yose y’iyo ndirimbo mu matwi y’abantu, afatanije na Yosuwa mwene Nuni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Mose arangije kubwira Abisirayeli bose ayo magambo yose
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
arababwira ati “Mushyire imitima yanyu ku magambo yose mbahamirije uyu munsi, muzayategekere abana banyu kugira ngo bitondere amagambo yose y’ayo mategeko, bayumvire,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
kuko kuyitondera atari icyoroheje kuri mwe, ahubwo ari cyo bugingo bwanyu, kandi ari cyo kizabahesha kuramira mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
Uwo munsi Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
“Zamuka uyu musozi wa Nebo wo mu misozi ya Abarimu, uri mu gihugu cy’i Mowabu ahateganye n’i Yeriko, witēgere igihugu cy’i Kanāni mpa Abisirayeli ho gakondo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp50.
upfire kuri uwo musozi uzamutse, usange ubwoko bwawe nk’uko Aroni mwene so yapfiriye ku musozi Hori, agasanga ubwoko bwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp51.
kuko mwancumuriyeho hagati mu Bisirayeli ku mazi y’i Meriba y’i Kadeshi yo mu butayu bwa Zini, ntimwerekanire kwera kwanjye hagati mu Bisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp52.
Uzitēgere igihugu kikuri imbere, ariko ntuzajya muri icyo gihugu mpa Abisirayeli.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: