Somera Bibiriya kuri Telefone
Mose asabira imiryango y’Abisirayeli umugisha
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uyu ni wo mugisha Mose umuntu w’Imana, yahesheje Abisirayeli agiye gupfa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
ati “Uwiteka yaturutse kuri Sinayi, Yabarasiye atungutse kuri Seyiri, Yabaviriye atungutse ku musozi wa Parani, Ava hagati mu bera inzovu nyinshi, Iburyo bwe haturuka umuriro w’amategeko ye, arawuboherereza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ni ukuri akunda amahanga, Abera be bose bari mu kuboko kwawe, Bicaye imbere y’ibirenge byawe, Umuntu wese wo muri bo azemera amagambo yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Mose yadutegetse amategeko, Ni yo gakondo y’iteraniro ry’Abayakobo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Yari umwami mu ba Yeshuruni, Ubwo abatware b’ubwoko n’imiryango y’Abisirayeli yose, Bateraniraga hamwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
“Rubeni abeho ye gupfa, Ariko abantu be babe bake.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ibi ni byo yavuze kuri Yuda: “Uwiteka umva ijwi rya Yuda, Umujyane mu bwoko bwe. Amaboko ye yaramurwaniye, Nawe umubera umutabazi, umufasha kurwanya ababisha be.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kuri Lewi aravuga ati “Tumimu zawe na Urimu zawe zifitwe n’umukunzi wawe, Uwo wageragereje i Masa, Uwo wagishirije impaka ku mazi y’i Meriba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Lewi yavuze se na nyina ati ‘Sinigeze kubabona’. Ntiyemera na bene se, Ntiyamenya abana be ubwe. Koko Abalewi bitondera ijambo ryawe, Bakomeza isezerano ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Bazigisha Abayakobo amateka yawe, Bazigisha Abisirayeli amategeko yawe. Bazakunukiriza imibavu, Bazashyira ibitambo byo koswa bitagabanije ku gicaniro cyawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uwiteka ujye uha umugisha ubutunzi bwe, Ujye wemera umurimo w’amaboko ye. Ujye uhinguranya urukenyerero rw’abamuhagurukiye, N’urw’abamwanga kugira ngo batongera kubyuka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kuri Benyamini aravuga ati “Ukundwa n’Uwiteka azabana na we amahoro, Ahora amukingira umunsi ukīra, Aba mu bitugu bye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kuri Yosefu aravuga ati “Igihugu cye gihabwe umugisha n’Uwiteka, W’iby’igiciro cyinshi byo mu ijuru n’uw’ikime, N’uw’amazi y’ikuzimu adendeje hasi y’ubutaka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
N’uw’imyaka y’igiciro cyinshi yezwa n’izuba, N’uw’imyaka y’igiciro cyinshi iboneka uko kwezi gutashye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
N’uw’ibirushaho kuba byiza biva mu misozi yahoze na kera, N’uw’iby’igiciro cyinshi biva mu misozi ihoraho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
N’uw’iby’igiciro cyinshi byo mu isi n’ibiyuzuye, N’uw’ubuntu bw’Iyabaga muri cya gihuru cy’amahwa. Umugisha ugwe ku mutwe wa Yosefu, Mu izingiro ry’umutware wa bene se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ikimasa cye cy’uburiza icyubahiro ni icyacyo, Gifite amahembe nk’ay’imbogo. Kizayicisha amahanga yose kigeze ku mpera y’isi. Ayo mahembe ni abantu inzovu nyinshi ba Efurayimu, Ayo ni ibihumbi bya Manase.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kuri Zebuluni aravuga ati “Zebuluni, wishimira amagenda yawe, Isakari, wishimira amahema yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Bazahamagara amahanga aze ku musozi, Aho ni ho bazatambira ibitambo by’abakiranutsi, Kuko bazanyunyuza ibintu byinshi biva ku nyanja nyinshi, N’ubutunzi bwahishwe mu musenyi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kuri Gadi aravuga ati “Hahirwe uwāgura Gadi. Aryama nk’intare y’ingore, Atanyagura ukuboko n’izingiro ry’umutwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Yitoranirije igihugu ho umugabane kimeze nk’umuganura, Kuko ari ho gakondo y’uwategetse amategeko ihishwe. Yagiye ubwoko imbere, Asohoza amateka y’Uwiteka N’ibyo yategetse ku Bisirayeli.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kuri Dani aravuga ati “Dani ni icyana cy’intare, Gisimbuka kivuye i Bashani.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Kuri Nafutali aravuga ati “Nafutali, uhaze ibyo waherewe ubuntu, Wuzuye imigisha y’Uwiteka, Hindūra igihugu cy’iburengerazuba n’icy’ikusi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Kuri Asheri aravuga ati “Asheri ahabwe umugisha w’urubyaro, Ashimwe na bene se, Yinike ikirenge mu mavuta ya elayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ibihindizo byawe bizaba ibyuma n’imiringa, Kandi uko iminsi yawe ingana, Ni ko intege zawe zizangana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
“Yeshuruni, nta wuhwanye n’Imana, Izanwa no kugutabara ihetswe n’ijuru, Izana gukomera, ihetswe n’ibicu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Imana ihoraho ni ubuturo bwawe, Amaboko ye iteka ryose arakuramira. Yirukanye ababisha imbere yawe, Iravuga iti ‘Rimbura.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Kandi Abisirayeli babe amahoro, Isōko ya Yakobo ibe ukwayo, Mu gihugu cya vino n’imyaka y’impeke, Ijuru ryacyo ritondeshe ikime.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Wa bwoko bw’Abisirayeli we, urahiriwe. Ni nde uhwanije nawe kuba ubwoko bwakijijwe n’Uwiteka, Ari we ngabo igukingira ikagutabara, Ari we nkota igutera icyubahiro? Ababisha bawe uzabahindūra bagushyeshye, Ukandagire mu mpinga z’imisozi yabo.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: