Somera Bibiriya kuri Telefone
Urupfu rwa Mose
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mose ava mu kibaya cy’i Mowabu kinini, azamuka umusozi wa Nebo agera mu mpinga ya Pisiga, iteganye n’i Yeriko. Uwiteka amwereka igihugu cy’i Galeyadi cyose ageza i Dani,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
n’icy’Abanafutali cyose, n’icy’Abefurayimu n’Abamanase, n’icy’Abayuda cyose ageza ku Nyanja y’iburengerazuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Amwereka n’i Negebu, n’ikibaya cyo kuri Yorodani, ari cyo gikombe cy’i Yeriko, umudugudu w’imikindo ageza i Sowari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uwiteka aramubwira ati “Ngikiriya igihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo nti ‘Nzagiha urubyaro rwawe.’ None nguhaye kukirebesha amaso, ariko ntuzambuka ngo ukijyemo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko Mose umugaragu w’Uwiteka apfira aho ngaho mu gihugu cy’i Mowabu, uko Uwiteka yategetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Amuhamba mu gikombe cyo mu gihugu cy’i Mowabu giteganye n’i Betipewori, ariko nta wuzi igituro cye na bugingo n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Mose yapfuye amaze imyaka ijana na makumyabiri avutse, ijisho rye ritabaye ibirorirori, intege ze zari zitagabanutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Abisirayeli bamara iminsi mirongo itatu bariririra Mose mu kibaya cy’i Mowabu kinini, nuko iminsi yo kuririra Mose no kumwiraburira irashira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Yosuwa mwene Nuni yari yuzuye umwuka w’ubwenge, kuko Mose yari yaramurambitseho ibiganza. Abisirayeli baramwumvira, bagenza uko Uwiteka yategetse Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Mu Bisirayeli ntihabonetse ukundi umuhanuzi uhwanye na Mose, uwo Uwiteka yamenyaga barebana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ntawagereranywa na we, ku bw’ibimenyetso n’ibitangaza byose Uwiteka yamutumye gukorera mu gihugu cya Egiputa, ngo abigirire Farawo n’abagaragu be bose n’igihugu cye cyose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
no ku bw’iby’amaboko menshi byose n’ibiteye ubwoba byose, Mose yakoreye mu maso y’Abisirayeli bose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: