Somera Bibiriya kuri Telefone
Bategetswe kwitandukanya n’ayandi mahanga (Kuva 34.11-16; Guteg 28.1-14)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka Imana yawe nimara kukujyana mu gihugu ugiye guhindūra, ikirukana amahanga menshi imbere yawe, Abaheti n’Abagirugashi n’Abamori, n’Abanyakanāni n’Abaferizi, n’Abahivi n’Abayebusi, amahanga arindwi akuruta ubwinshi, akurusha amaboko,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kandi Uwiteka Imana yawe nimara kuyakugabiza ukabatsinda, uzabarimbure rwose. Ntuzagire isezerano usezerana na bo, ntuzabababarire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi ntuzashyingirane na bo ngo umukobwa wawe umushyingire umuhungu wabo, n’umukobwa wabo ngo umusabire umuhungu wawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kuko bahindura umuhungu wawe ntayoborwe nanjye, ahubwo agakorera izindi mana ibyo bigatuma wikongereza uburakari bw’Uwiteka, akakurimbura vuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ahubwo uku azabe ari ko mubagenza: muzasenya ibicaniro byabo, muhombagure inkingi z’amabuye bubatse, muteme mutsinde ibishushanyo babaje bya Ashera, mutwike ibishushanyo babaje bindi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kuko uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe, kandi Uwiteka Imana yawe ikagutoraniriza mu mahanga yose yo mu isi kuba ubwoko yironkeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Icyateye Uwiteka kubakunda akabatoranya, si uko mwarutaga ayandi mahanga yose ubwinshi, ndetse mwari bake hanyuma y’ayandi yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ahubwo ni uko Uwiteka abakunda, agashaka gusohoza indahiro yarahiye ba sekuruza banyu, ni cyo cyatumye Uwiteka abakūzayo amaboko menshi, akabacungura mu nzu y’uburetwa, mu butware bwa Farawo umwami wa Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko none menya yuko Uwiteka Imana yawe ari yo Mana; ni Imana yo kwizerwa, ikomeza gusohoreza isezerano no kugirira ibambe abayikunda bakitondera amategeko yayo, ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
ikītūra vuba abayanga ubwabo, ngo ibarimbure, ntirāzīka mu byo igirira uyanga, imwitura vuba ubwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko ujye witondera ibyategetswe n’amategeko n’amateka ngutegeka uyu munsi, ubyumvire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Niwumvira ayo mateka, ukayitondera ugakora ibyo agutegeka, bizatuma Uwiteka Imana yawe ikomeza kugusohoreza isezerano, no kukugirira ibambe yarahiye ba sekuruza banyu ko izakugirira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Izagukunda iguhe umugisha ikugwize, kandi imbuto zo mu nda yawe n’imyaka yo ku butaka bwawe, imyaka y’impeke yawe na vino yawe n’amavuta ya elayo yawe, no kororoka kw’inka zawe n’ukw’imikumbi yawe, izabihera umugisha mu gihugu yarahiye ba sekuruza banyu ko izaguha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uzagira umugisha uruta uw’ayandi mahanga yose: ntihazaba ingumba y’umugabo cyangwa y’umugore muri mwe, cyangwa mu matungo yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uwiteka azagukuraho indwara zose, ntazaguteza n’imwe muri za ndwara mbi z’Abanyegiputa uzi, ahubwo azaziteza abakwanga bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uzarimbura amahanga yose Uwiteka Imana yawe izakugabiza, ntuzabababarire kandi ntuzakorere imana zabo, kuko icyo cyakubera umutego.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ahari wakwibwira uti “Ayo mahanga anduta ubwinshi, nabasha nte kuyanyaga igihugu cyayo?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ntuzayatinye; uzibuke neza ibyo Uwiteka Imana yawe yagiriye Farawo na Egiputa hose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
ibigerageresho bikomeye amaso yawe yiboneye, n’ibimenyetso n’ibitangaza n’amaboko menshi n’ukuboko kurambutse Uwiteka Imana yawe yagukujeyo. Uko ni ko Uwiteka Imana yawe izagenza amahanga yose utinya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kandi Uwiteka Imana yawe izaboherezamo amavubi, ageze aho abasigaye bakwihishe bazarimbukira
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ntuzabakukire umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri hagati muri mwe, ari Imana ikomeye iteye ubwoba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Uwiteka Imana yawe izirukana imbere yawe ayo mahanga ni ruto ni ruto, ntiwayarimbura vuba cyane, inyamaswa zo mu ishyamba zitagwira zikagutera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ariko Uwiteka Imana yawe izabakugabiza, ibaneshe rwose igeze aho barimbukira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Kandi izakugabiza abami babo nawe ubarimbure, izina ryabo ryibagirane munsi y’ijuru. Ntihazagira umuntu ubasha kuguhagarara imbere kugeza aho uzamarira kubarimbura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ibishushanyo bibajwe by’imana zabo uzabitwike; ntuzifuze ifeza cyangwa izahabu zabiyagirijweho, ntuzazijyane we gutegwa na zo, kuko ari ikizira Uwiteka Imana yanyu yanga urunuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ntuzajyane ikizira mu nzu yawe utagibwaho n’umuvumo nka cyo, ahubwo uzacyange urunuka, uzakigire umuziro kuko ari ikintu kiriho umuvumo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: