Somera Bibiriya kuri Telefone
Yerekwa ko abakiranutsi babeshwaho no kwizera
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nzahagarara hejuru y’umunara aho ndindira, kandi nzarangaguza ndeba aho ari numve icyo ambwira, n’uko nzasubiza ku bw’icyo namuganyiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Maze Uwiteka aransubiza ati “Andika ibyerekanywe ubigaragaze ku mbaho, kugira ngo ubisomye abyihutire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, naho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Dore umutima we wishyize hejuru ntumutunganyemo, ariko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Ni ukuri na vino iramuriganya, ni umuntu ugamika kandi urarikira ntaregama iwe, agwiza irari nk’iry’ikuzimu kandi ameze nk’urupfu ntagira ubwo ahaga, ahubwo yikoranyirizaho amahanga yose, akiyegereza amoko yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Abo bose se ntibazamuciraho umugani wo kumushinyagurira? Bazavuga bati ‘Azagusha ishyano ugwiza ibitari ibye! Azageza ryari? Uwigerekaho kwishingira azagusha ishyano!’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
“Mbese abazaguhōra ntibazagutera bagutunguye, n’abazagukura umutima ntibazakubyukana ngo bakugire umunyago wabo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ubwo wanyaze amahanga menshi, amoko yose yasigaye nawe azakunyaga aguhoye amaraso y’abantu n’urugomo igihugu cyagiriwe, n’umurwa n’abawutuyemo bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Azagusha ishyano ushakira inzu ye inyungu mbi kugira ngo yiyarikire icyari cye hejuru, ngo abone uko akira ukuboko k’umubi!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Inzu yawe wayiteje ibikoza isoni kuko warimbuye amoko menshi, ugacumurira ubugingo bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kuko ibuye rizatakira ku nkike, kandi isōko yo mu gisenge cy’inzu izarisubiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
“Azagusha ishyano uwubakisha umudugudu kuwuvusha amaraso, agakomeresha umudugudu gukiranirwa!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Uwiteka Nyiringabo si we utuma abantu bakorera ibizatwikwa n’umuriro, n’amahanga akiruhiriza ubusa?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kuko isi izakwirwa no kumenya ubwiza bw’Uwiteka, nk’uko inyanja y’amazi isendēra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Azagusha ishyano uha umuturanyi we ibyokunywa, nawe umwongeraho ubumara bwawe bukamusindisha, kugira ngo urebe ubwambure bwe!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Wuzuweho no gukorwa n’isoni mu kigwi cy’icyubahiro, nawe unywe umere nk’utakebwe, igikombe kiri mu kuboko kw’iburyo k’Uwiteka kigiye kuguhindukiriraho, kandi isoni ziteye ishozi zizaba ku cyubahiro cyawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kuko urugomo i Lebanoni hagiriwe no kurimbuka kw’inyamaswa kwabateye ubwoba, bizakugeraho ku bw’amaraso y’abantu n’urugomo igihugu cyagiriwe, ndetse n’umurwa n’abawutuyemo bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Igishushanyo kibajwe kimaze iki, byatera umubaji wacyo kurushya akibaza? Igishushanyo kiyagijwe n’uwigisha ibinyoma, bimaze iki byatuma uwakibumbye acyiringira, akarema ibigirwamana bitavuga?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Azagusha ishyano ubwira igiti ati ‘Kanguka’, akabwira n’ibuye ritavuga ati ‘Haguruka!’ Mbese ibyo byakwigisha? Dore byayagirijweho izahabu n’ifeza, kandi nta mwuka bifite rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“Ariko Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, isi yose iturize imbere ye.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma habakuki igice cya: