Somera Bibiriya kuri Telefone
Isengesho rya Habakuki
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Gusenga k’umuhanuzi Habakuki, kwaririmbishwaga n’ijwi rya Shigiyonoti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Uwiteka we, numvise inkuru zawe zintera ubwoba, Uwiteka we, hembura umurimo wawe hagati yo muri iyi myaka, Hagati yo muri iyi myaka ujye uwumenyesha, Mu burakari wibuke kubabarira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Imana yaje iturutse i Temani, N’Iyera iturutse ku musozi Parani. Sela. Ubwiza bwayo bwakwiriye ijuru, Kandi isi yuzuye gusingizwa kwayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kurabagirana kwayo kwari kumeze nk’umucyo, Imyambi y’umucyo yavaga mu kuboko kwayo, Ni ho ububasha bwayo bwari bubitswe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Icyorezo cyanyuraga imbere yayo, N’amakara yaka akava ku birenge byayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Irahagarara igera urugero rw’isi, Iritegereza itataniriza amahanga hirya no hino, Imisozi ihoraho irasandara, Udusozi tudashira turīka, Imigenzereze yayo ihoraho iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nabonye amahema ya Kushani afite umubabaro, Inyegamo zo mu gihugu cy’i Midiyani zahinze umushyitsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Mbese imigezi ni yo Uwiteka yarakariye, Cyangwa se uburakari bwawe bwari ku migezi, Cyangwa umujinya wawe ku nyanja, Kugira ngo ugendere ku mafarashi yawe, No ku magare y’agakiza kawe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Umuheto wawe warawujishuye rwose, Imyambi y’ijambo ryawe ni yo muvumo wavumishije imiryango, Sela. Wasataguje isi imigezi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Imisozi yarakubonye ihinda umushyitsi, Amasumo y’amazi arahita,Imuhengeri humvikanisha ijwi ryaho,Hategera amaboko yaho hejuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Izuba n’ukwezi bihagarara mu kibanza cyabyo, Ku bw’umucyo imyambi yawe yagendanaga, No ku bwo kwaka kw’icumu ryawe rirabagirana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Watambagiye igihugu ufite umujinya mwinshi, Uhondaguza amahanga uburakari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Wazanywe no gukiza ubwoko bwawe, Kandi no gukiza uwawe wasīze. Wakomerekeje umutwe w’inzu y’inkozi y’ibibi, Ukuraho urufatiro ugeza mu gihumbi cyayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Watikuye umugaba w’ingabo ze n’amacumu ye ubwe, Baje kuntatanya bameze nka serwakira, Byasaga nk’aho banezezwa no kumaraho abakene rwihishwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Inyanja wayikandagije amafarashi yawe, Mu kigogo cy’amazi menshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Narabyumvise umubiri wanjye uhinda umushyitsi, Iminwa yanjye isusumirishwa n’iryo jwi, Ikimungu cyinjira mu magufwa yanjye, Mpindira umushyitsi aho ndi, Kuko nkwiriye gutegereza umunsi w’amakuba nywitondeye, Igihe uzagera ku bwoko buzaduteza ibitero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Naho umutini utatoha n’inzabibu ntizere imbuto, Bagahingira ubusa imyelayo n’imirima ntiyere imyaka, N’intama zigashira mu rugo n’amashyo akabura mu biraro,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nta kabuza ko nishimana Uwiteka, Nkanezererwa mu Mana y’agakiza kanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uwiteka, Yehova ni we mbaraga zanjye, Ibirenge byanjye abihindura nk’iby’imparakazi, Kandi azantambagiza aharengeye hanjye. Byahimbiwe umutware w’abaririmbyi babicuranga mu mirya y’inanga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma habakuki igice cya: