Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
“Isirayeli akiri umwana naramukundaga, hanyuma mpamagara umwana wanjye ngo ave muri Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ariko bitandukanije n’ababahamagaraga bagatambirira ibigirwamana bya Bāli, kandi bakosereza ibishushanyo bibajwe imibavu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ariko ni jye wigishije Abefurayimu gutambuka ndabahagatira, ariko ntibamenye ko ari jye wabakijije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nabiyegereje n’imigozi nk’umuntu, mbakuruza imirunga y’urukundo, kandi nabamereye nk’abakura imikoba mu nzasaya zabo, mbashyira ibyokurya imbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Ntibazasubira mu gihugu cya Egiputa, ariko Umwashuri ni we uzaba umwami wabo, kuko banze kungarukira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Inkota izagwira imidugudu yabo, izavunagura imyugariro yabo iyitsembeho, bazize imigambi yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ubwoko bwanjye bwishimira kungomera, nubwo bahamagarirwa kwerekeza amaso ku Isumbabyose, ariko nta n’umwe uyihimbaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Efurayimu we, nabasha nte kukureka? Nawe Isirayeli we, naguhana nte? Mbese nakugenza nka Adima? Nakugira nk’uko nagize i Seboyimu? Umutima wanjye urabagarukiye, n’imbabazi zanjye zose ziragurumana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Sinzakurikiza uburakari bwanjye bukaze, kandi sinzagarurwa no gutsemba Efurayimu, kuko ndi Imana, sindi nk’umuntu. Ni jye Uwera uri hagati yanyu, sinzatwarana kuri uwo mudugudu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Bazakurikira Uwiteka, azivuga nk’intare, ni ukuri azivuga. Abana bazaza bahinda umushyitsi bavuye iburengerazuba. 11Bazaza bavuye muri Egiputa bameze nk’uruhūri, no muri Ashuri bameze nk’inuma, kandi nzabaha kuba mu mazu yabo.” Ni ko Uwiteka avuga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma hoseya igice cya: