Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Iyo Efurayimu yavugaga abantu bahindaga umushyitsi, yishyize hejuru mu Bisirayeli ariko igihe acumujwe na Bāli yahereyeko arapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Noneho bahora barushaho gukora ibyaha, kandi biremeye ibishushanyo biyagijwe mu ifeza yabo, n’ibigirwamana bihimbiye, ibyo byose ni umurimo w’abanyamyuga. Bavuga ibyabyo bati “Reka abatamba abe ari bo basoma inyana z’ibigirwamana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ni cyo gituma bazaba nk’igicu cyo mu ruturuturu gitamuruka, kandi nk’ikime gitonyorotse hakiri kare, nk’umurama utumurwa ku mbuga na serwakira, cyangwa nk’umwotsi uva mu ziko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Ariko ndi Uwiteka Imana yawe, uhereye igihe waviriye mu gihugu cya Egiputa, nta yindi mana uzamenya itari jye, kandi uretse jye nta wundi mukiza ubaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nakumenye igihe wari mu butayu, mu gihugu gikakaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uko urwuri rwabo rwari ruri ni ko bahaze, barahaga maze imitima yabo yishyira hejuru, bituma banyibagirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ni cyo gituma nzabamerera nk’intare, nzabategera mu nzira nk’ingwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
nzabatera meze nk’idubu yambuwe ibibwana byayo, nzacagagura inkanizo z’umutima wabo, kandi nzahabaconshomerera nk’intare y’ingore, inyamaswa z’inkazi zizabatanyagura. Isezerano ry’uko Abisirayeli bazakizwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Isirayeli we, uririmbuje kuko wangomeye kandi ari jye mutabazi wawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Umwami wawe ari hehe, ngo agukirize mu midugudu yawe yose? Abacamanza bawe bari he, abo wakaga umwami n’ibikomangoma?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Naguhaye umwami ndakaye, mukwaka mfite umujinya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
“Gukiranirwa kwa Efurayimu gukubiwe hamwe, igicumuro cye kirabitswe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ibise by’umugore uri ku nda bizamuzaho: ni umwana utagira ubwenge kuko igihe cyo kuvuka kigeze, ntaba akwiriye gutinda mu ngobyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nzakugura, ngukureho amaboko akujyana ikuzimu, nzabacungura mbakize n’urupfu. Wa rupfu we, ibyago watezaga biri he? Nyamunsi we, kurimbura kwawe kuri he? Sinabona uko nibuza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Naho yakororokera muri bene se, iburasirazuba hazaturuka umuyaga, ari wo muyaga w’Uwiteka uzamuka uva mu butayu, isōko ye izakama kandi iriba rye na ryo rizuma, bazasahura ububiko bakuremo ibintu byiza byose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma hoseya igice cya: