Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Isirayeli we, we kwishima, ntukavuze impundu nk’abanyamahanga, kuko waretse Imana yawe, ukajya gusambana ukishakira ingororano zabyo ku mbuga zose aho bahurira ingano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ariko ibiri ku mbuga no mu mivure ntibizabatunga, kandi bazaheba na vino y’ihira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ntibazatura mu gihugu cy’Uwiteka, ahubwo Efurayimu azasubira muri Egiputa, kandi bazarira ibyokurya bihumanya muri Ashuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ntibazatura Uwiteka amaturo ya vino, ntabwo azamunezeza. Ibitambo byabo bizababera nk’ibyokurya by’abirabuye, abazabirya bose bazaba bahumanye kuko imitsima yabo bazayirira, ntibazagera mu nzu y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Muzakora iki ku munsi wo guterana kwera, no ku munsi w’ibirori by’Uwiteka?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kuko dore bahunze kurimbuka, ariko Egiputa hazabakira, na ho i Mofu hazabahamba. Ibintu byabo binezeza by’ifeza bizarengwaho n’igisura, n’amahwa azamera mu ngo zabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Iminsi yo guhanwa irageze, iminsi yo guhōrwa irashyitse, Isirayeli azabimenya. Umuhanuzi yabaye umupfu, n’uhanzweho n’umwuka yarasaze, basarishijwe no gukiranirwa kwawe kwinshi, n’uko ubwanzi bwawe bugwiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Efurayimu ni umurinzi uhēza Imana yanjye: ubukira bategesha inyoni butezwe ku nzira zose, aho umuhanuzi anyura, urwango rwabo ruramukurikirana no mu nzu y’Imana ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Biyanduje bishayishije nko mu gihe cy’i Gibeya, izibuka gukiranirwa kwabo, izabahanira ibyaha byabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Mu gihe nabonaga Isirayeli yari ameze nk’inzabibu zo mu kidaturwa, ba sogokuruza nababonye bameze nk’imbuto z’umutini muto z’umwimambere, ariko bagiye i Bāli y’i Pewori biyegurira ibiteye isoni, baba babi bikabije nk’ikigirwamana bakunze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Na we Efurayimu ubwiza bwe buzaguruka nk’inyoni: nta wuzabyara, nta wuzatwita kandi nta wuzasama inda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Naho barera abana babo, nzababambura he kugira umuntu usigara, ndetse bazabona ishyano igihe nzabarekera!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“Uko nabonye i Tiro hameze ni ko nabonye Efurayimu, atuye nk’imbuto yatewe aheza, ariko Efurayimu na we, abana be azabashyira umwicanyi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uwiteka ubahane. Ugiye kubahanisha iki? Ubahanishe gukuramo inda n’amabere yagonesheje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Ububi bwabo bwose bwagaragariye i Gilugali, ni ho nabangiye. Nzabirukana mu nzu yanjye mbahoye ububi bw’ibyo bakoze, sinzongera kubakunda ukundi, ibikomangoma byabo byose ni abagome.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Efurayimu yaraciwe, imizi yabo yarumye ntibazera imbuto. Ni ukuri naho babyara, nzica imbuto zituruka mu nda zabo z’inkoramutima.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Imana yanjye izabica kuko batayumviye, kandi bazarorongotanira mu mahanga yose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma hoseya igice cya: