Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibyago birindwi by’imperuka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye gitangaza: ni cyo bamarayika barindwi bafite ibyago birindwi, ari byo by’imperuka kuko muri ibyo arimo umujinya w’Imana wuzurira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Mbona igisa n’inyanja y’ibirahuri bivanze n’umuriro, mbona n’abatabarutse banesheje ya nyamaswa n’igishushanyo cyacyo n’umubare w’izina ryayo, bahagaze kuri iyo nyanja y’ibirahuri bafite inanga z’Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
baririmba indirimbo ya Mose imbata y’Imana n’indirimbo y’Umwana w’Intama bati “Mwami Imana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mugabe w’amahanga, inzira zawe ni izo gukiranuka n’ukuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Mwami, ni nde utazakubaha cyangwa ngo ye guhimbaza izina ryawe, ko ari wowe wenyine wera? Amahanga yose azaza akwikubita imbere akuramye, kuko imirimo yawe yo gukiranuka igaragajwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Hanyuma y’ibyo mbona urusengero rw’ihema ryo guhamya ryo mu ijuru rukinguye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
ruvamo ba bamarayika barindwi bafite bya byago birindwi, bambaye imyenda y’ibitare itanduye irabagirana, kandi bambaye imishumi y’izahabu mu bituza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kimwe muri bya bizima bine giha abo bamarayika barindwi inzabya ndwi z’izahabu, zuzuye umujinya w’Imana ihoraho iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Rwa rusengero rwuzura umwotsi uva mu bwiza bw’Imana no mu mbaraga zayo, ntihagira umuntu n’umwe ubasha kurwinjiramo kugeza aho bya byago birindwi by’abo bamarayika barindwi byarangiriye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyahishuwe igice cya: