Somera Bibiriya kuri Telefone
Irimbuka rya Babuloni
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hanyuma y’ibyo mbona marayika wundi amanuka ava mu ijuru afite ubutware bukomeye isi imurikirwa n’ubwiza bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Arangurura ijwi rirenga ati “Iraguye iraguye, Babuloni ikomeye! Ihindutse icumbi ry’abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose n’ibisiga byose bihumanye kandi byangwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kuko amahanga yose yanyoye inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi by’uwo mudugudu, kandi abami bo mu isi basambanaga na wo, abatunzi bo mu isi bagatungishwa n’ubwinshi bw’ubutunzi bwawo no kudamarara.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Numva irindi jwi rivugira mu ijuru riti “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kuko ibyaha byawo byarundanijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Muwiture ibihwanye n’ibyo wabagiriye, kandi muwusagirizeho kabiri ibikwiriye ibyo wakoze. Mu gikombe wafunguragamo, muwufunguriremo kabiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nk’uko wihimbazaga ukidamararira ukishima ibyishimo bibi, mube ari ko muwuha kubabazwa agashinyaguro no kuboroga, kuko wibwira uti ‘Nicara ndi umugabekazi sindi umupfakazi, ni cyo gituma nta gahinda nzagira na hato.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ku bw’ibyo, ibyago byawo byose bizaza ku munsi umwe, urupfu n’umuborogo n’inzara kandi uzatwikwa ukongoke, kuko Umwami Imana iwuciriye ho iteka ari iy’imbaraga.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kandi abami bo mu isi basambanaga na wo bakadabagirana na wo, bazawuririra bawuborogere ubwo bazabona umwotsi wo gutwikwa kwawo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
bahagaritswe kure no gutinya kubabazwa kwawo bati “Ni ishyano ni ishyano! Wa mudugudu munini we. Yewe Babuloni wa mudugudu ukomeye we, ubonye ishyano kuko mu isaha imwe iteka uciriwe ho rigusohoyeho!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
N’abatunzi bo mu isi na bo bazawuririra bawuborogere, kuko ari nta wuzaba akigura urutundo rwabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
ari izahabu ari ifeza, ari amabuye y’igiciro cyinshi n’imaragarita, n’imyenda y’ibitare myiza n’imyenda y’imihengeri, na hariri n’imyenda y’imihemba, n’ibiti byose by’imibavu n’ibintu byose byaremwe mu mahembe y’inzovu, n’ibintu byose byabajwe mu biti by’igiciro cyinshi cyane, n’ibyacuzwe mu miringa n’ibyacuzwe mu cyuma, n’ibyaremwe mu ibuye ryitwa marimari,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
na mudarasini n’ibinzari, n’imibavu n’amavuta meza nk’amadahano, n’icyome n’inzoga n’amavuta ya elayo, n’ifu y’ingenzi n’amasaka, n’inka n’intama, n’amafarashi n’amagare, n’imibiri y’abantu n’ubugingo bwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
(Kandi imbuto umutima wawe wifuzaga zigukuweho, n’ibintu byose biryoha neza n’ibisa neza bigushizeho, ntibazabibona ukundi.)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Abatundaga ibyo, abo uwo mudugudu watungishije bazahagarikwa kure no gutinya kubabazwa kwawo, barira baboroga
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
bavuge bati “Ni ishyano, ni ishyano! Umudugudu ukomeye wambitswe imyenda y’ibitare myiza n’iy’imihengeri n’iy’imihemba, kandi ukarimbishwa n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imarigarita,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
ubonye ishyano kuko mu isaha imwe ubutunzi bwinshi bungana butyo burimbutse!” Kandi aberekeza bose n’umuntu wese wambukira mu nkuge hose, n’abasare n’abatunda bambutse inyanja bari bahagaze kure,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
kandi bakireba umwotsi wo gutwikwa kwawo bavuga amajwi arenga bati “Ni mudugudu ki uhwanye n’uriya mudugudu ukomeye?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Bītumurira umukungugu ku mitwe, bavuga amajwi arenga, barira baboroga bati “Ni ishyano, ni ishyano! Umudugudu ukomeye watungishije ubutunzi bwawo abafite inkuge mu nyanja, ubonye ishyano kuko warimbutse mu isaha imwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Wa juru we, namwe abera n’intumwa n’abahanuzi, muwishime hejuru kuko Imana iwuciriye ho iteka ibahōrera!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko marayika ukomeye aterura igitare kimeze nk’urusyo runini, akiroha mu nyanja ati “Uko ni ko Babuloni umudugudu ukomeye uzatembagazwa, kandi ntuzongera kuboneka ukundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ntihazumvikana muri wowe ukundi abacuranzi n’abahimbyi b’indirimbo, n’abavuza imyironge n’abavuza impanda, kandi nta muhanga naho yaba umunyabukorikori bwose uzaboneka muri wowe ukundi, ndetse n’ijwi ry’urusyo ntirizumvikana muri wowe ukundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Umucyo w’itabaza ntuzaboneka muri wowe ukundi, kandi ijwi ry’umukwe n’iry’umugeni ntazumvikana muri wowe ukundi. Abatunzi bawe bari abakomeye bo mu isi, kuko amahanga yose yayobejwe n’uburozi bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Kandi muri uwo mudugudu ni ho amaraso y’abahanuzi n’ay’abera n’abiciwe mu isi bose yabonetse.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyahishuwe igice cya: