Somera Bibiriya kuri Telefone
Ikimenyetso cya karindwi kimenwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya karindwi, mu ijuru habaho ituze nk’igice cy’isaha.
Abamarayika barindwi bavuza impanda ndwi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Mbona abamarayika barindwi bahora bahagarara imbere y’Imana bahabwa impanda ndwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Haza marayika wundi ahagarara ku gicaniro afite icyotero cyacuzwe mu izahabu, ahabwa imibavu myinshi ngo ayongere ku mashengesho y’abera bose, ayishyire ku gicaniro cy’izahabu kiri imbere ya ya ntebe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Umwotsi w’umubavu uva mu kuboko kwa marayika, uzamukana imbere y’Imana n’amashengesho y’abera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko marayika ajyana icyo cyotero acyuzuza umuriro wo ku gicaniro akijugunya mu isi, hakurikiraho amajwi avuga n’inkuba zihinda, n’imirabyo n’igishyitsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko ba bamarayika barindwi bari bafite impanda ndwi bitegura kuzivuza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uwa mbere avuza impanda. Hakurikiraho urubura n’umuriro bivanze n’amaraso, bijugunywa mu isi. Nuko kimwe cya gatatu cy’isi kirashya, kimwe cya gatatu cy’ibiti na cyo kirashya kandi ibyatsi bibisi byose birashya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko marayika wa kabiri avuza impanda. Ikimeze nk’umusozi munini waka umuriro kijugunywa mu nyanja, kimwe cya gatatu cy’inyanja gihinduka amaraso,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
kimwe cya gatatu cy’ibyaremwe byo mu nyanja bifite ubugingo birapfa, kandi kimwe cya gatatu cy’inkuge kirarimbuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Marayika wa gatatu avuza impanda: inyenyeri nini iva mu ijuru iragwa yaka nk’urumuri, igwa kuri kimwe cya gatatu cy’inzuzi n’imigezi no ku masōko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Iyo nyenyeri yitwa Muravumba. Kimwe cya gatatu cy’amazi gihinduka apusinto, abantu benshi bicwa n’ayo mazi kuko yasharirijwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Marayika wa kane avuza impanda. Kimwe cya gatatu cy’izuba na kimwe cya gatatu cy’ukwezi, na kimwe cya gatatu cy’inyenyeri bikorwaho, kugira ngo kimwe cya gatatu cyabyo cyijime amanywa atavira kuri kimwe cya gatatu cyayo, n’ijoro ni uko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ndareba numva ikizu kiguruka kiringanije ijuru kivuga ijwi rirenga kiti “Ni ishyano, ni ishyano, ni ishyano rizabonwa n’abari mu isi ku bw’ayandi majwi y’impanda z’abamarayika batatu zigiye kuvuzwa.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyahishuwe igice cya: