Somera Bibiriya kuri Telefone
Petero yiregura ku Bakristo b’Abayuda
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Intumwa na bene Data bari i Yudaya bumvise yuko abanyamahanga na bo bemeye ijambo ry’Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
nuko Petero azamutse i Yerusalemu abo mu bakebwe bajya impaka na we bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
“Ko wagendereye abatakebwe, ugasangira na bo?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Petero aterura amagambo, abibasobanurira uko bikurikirana ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Nari mu mudugudu witwa Yopa nsenga, nerekwa nko mu nzozi ikintu gisa n’umwenda w’umukomahasi kimanuka kivuye mu ijuru, gifashwe ku binyita bine kinzaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ndagitumbira ndacyitegereza, mbonamo ibigenza amaguru ane byo mu isi, n’inyamaswa z’inkazi, n’ibikururuka hasi, n’ibiguruka mu kirere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi numva ijwi rimbwira riti ‘Haguruka Petero, ubage urye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nanjye nti ‘Oya Mwami, kuko ikizira cyangwa igihumanya kitigeze kugera mu kanwa kanjye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Maze ijwi rivugiye mu ijuru rinsubiza ubwa kabiri riti ‘Ibyo Imana ihumanuye wibyita ibizira.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Biba bityo gatatu, nuko byose birazamurwa bisubizwa mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uwo mwanya abagabo batatu bavuye i Kayisariya bantumweho, bahagarara imbere y’inzu twari turimo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Umwuka antegeka kujyana na bo ntaruhije nshidikanya. Kandi bene Data aba uko ari batandatu, turajyana twinjira mu nzu y’uwo mugabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Adutekerereza uko yabonye marayika mu nzu ye ahagaze amubwira ati ‘Tuma i Yopa, utumire Simoni wahimbwe Petero,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
azakubwira amagambo azagukizanya n’abo mu rugo rwawe bose.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nteruye amagambo, Umwuka Wera arabamanukira nk’uko natwe yatumanukiye bwa mbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nibuka rya jambo ry’Umwami Yesu, iryo yavugaga ati ‘Yohana yababatirishaga amazi, ariko mwebweho muzabatirishwa Umwuka Wera.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko ubwo Imana yabahaye impano ihwanye n’iyo natwe twahawe, ubwo twizeraga Umwami Yesu Kristo, ndi nde wo kuvuguruza Imana?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Bumvise ibyo barihorera, bahimbaza Imana bati “Nuko noneho Imana ihaye n’abanyamahanga kwihana, kugira ngo na bo bahabwe ubugingo.”
Ubutumwa bwiza bugera muri Antiyokiya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko abatatanijwe n’akarengane katewe n’ibya Sitefano bagera i Foyinike n’i Kupuro no muri Antiyokiya, ari nta wundi babwira ijambo keretse Abayuda bonyine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ariko bamwe muri bo b’i Kupuro n’ab’i Kurene bageze muri Antiyokiya, bavugana n’Abagiriki na bo bababwira ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ukuboko k’Umwami kuba kumwe na bo, abantu benshi barizera bahindukirira Umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Iyo nkuru irumvikana igera mu matwi y’itorero ry’i Yerusalemu, batuma Barinaba muri Antiyokiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Asohoyeyo kandi abonye ubuntu bw’Imana aranezerwa, abahugura bose ati “Mugume mu Mwami Yesu mumaramaje mu mitima yanyu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Kuko Barinaba yari umunyangesonziza, wuzuye Umwuka Wera no kwizera. Abantu benshi bongererwa Umwami Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Bukeye avayo ajya i Taruso gushaka Sawuli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
amubonye amujyana mu Antiyokiya. Bamarayo umwaka wose baterana n’ab’Itorero, bigisha abantu benshi, kandi muri Antiyokiya ni ho abigishwa batangiriye kwitwa Abakristo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Muri iyo minsi abahanuzi bava i Yerusalemu, bajya mu Antiyokiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Nuko umwe muri bo witwaga Agabo, arahaguruka arahanura abwirijwe n’Umwuka ati “Inzara nyinshi izatera mu isi yose.” (Ni yo yateye ku ngoma ya Kilawudiyo.)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nuko abigishwa bagambirira koherereza bene Data batuye i Yudaya imfashanyo, umuntu wese akurikije ubutunzi bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Babigenza batyo, babyoherereza abakuru babihaye Barinaba na Sawuli.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyakozwe n intumwa igice cya: