Somera Bibiriya kuri Telefone
Herode ashaka kwica Petero, marayika aramukiza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko muri icyo gihe Umwami Herode afatira abo mu Itorero bamwe kubagirira nabi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Yicisha Yakobo inkota, mwene se wa Yohana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Abonye ko anejeje Abayuda, ariyongeza afata na Petero. Icyo gihe hari mu minsi y’imitsima idasembuwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Amaze kumufata amushyira mu nzu y’imbohe, amuha abasirikare cumi na batandatu kumurinda bane bane, agira ngo azamushyire abantu Pasika ishize.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko Petero arindirwa mu nzu y’imbohe, ariko ab’Itorero bagira umwete wo kumusabira ku Mana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Herode araye ari bumusohore, iryo joro Petero yari asinziriye hagati y’abasirikare babiri, aboheshejwe iminyururu ibiri, abarinzi na bo bari ku rugi barinda inzu y’imbohe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko marayika w’Umwami Imana ahagarara aho, umucyo waka mu nzu, marayika akoma Petero mu mbavu aramukangura ati “Byuka n’ingoga.” Iminyururu imuva ku maboko iragwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Marayika aramubwira ati “Kenyera ukwete inkweto zawe.” Abigenza atyo. Arongera aramubwira ati “Wifubike umwitero wawe, unkurikire.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Arasohoka aramukurikira, ariko ntiyamenya ibyo marayika akoze ko ari iby’ukuri, ahubwo agira ngo abirose mu nzozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Banyuze ku barinzi ba mbere no ku ba kabiri, bagera ku irembo rikingishijwe urugi rw’icyuma rijya mu murwa. Rurabikingurira ubwarwo barasohoka banyura inzira imwe, uwo mwanya marayika amusiga aho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Petero agaruye umutima aribwira ati “Noneho menye by’ukuri yuko Umwami Imana yatumye marayika wayo, ikankura mu maboko ya Herode, ikankiza ibyo ubwoko bw’Abayuda bwategerezaga byose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Akibitekereza atyo, asohora kwa Mariya nyina wa Yohana wahimbwe Mariko, aho abantu benshi bari bateraniye basenga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Petero akomanga ku rugi rw’irembo, umuja witwaga Rode ajya kubyumva.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Amenya ijwi rya Petero, ibinezaneza bimubuza gukingura, nuko yirukanka asubira mu nzu ababwira yuko Petero ahagaze ku irembo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Baramusubiza bati “Urasaze!” Ariko akomeza guhamya ko ari koko. Bati “Ahubwo ni marayika we.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ariko Petero akomeza gukomanga, bakinguye basanga ari we koko barumirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Arabamama, abasobanurira uko Umwami Imana yamukuye mu nzu y’imbohe, arababwira ati “Mubitekerereze Yakobo na bene Data bandi.” Arasohoka ajya ahandi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Bukeye abasirikare bashiguka imitima cyane, bananirwa kumenya uko Petero yabaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Herode na we amushatse aramubura abaza abo barinzi, ategeka ko babica. Ava i Yudaya ajya i Kayisariya, aba ari ho aba.
Urupfu rwa Herode
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Bukeye Herode arakarira ab’i Tiro n’i Sidoni, ariko bahuza inama baramusanga, bahongera Bulasito umutware w’abashashi b’umwami, basaba amahoro kuko igihugu cyabo cyahahaga mu cy’Umwami Herode.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko ku munsi wategetswe Herode yambara imyenda y’ubugabe, yicara ku ntebe y’ubwami arabaganirira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Abantu barasakuza bati “Yemwe noneho ni ijwi ry’Imana, si iry’umuntu!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ariko muri ako kanya marayika w’Umwami Imana aramukumbanya kuko adahaye Imana icyubahiro, aherako agwa inyo umwuka urahera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ariko ijambo ry’Imana riragwira riramamara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Kandi Barinaba na Sawuli bamaze kubashyikiriza za mfashanyo bahawe, bava i Yerusalemu basubirayo, bajyana Yohana wahimbwe Mariko.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyakozwe n intumwa igice cya: