Somera Bibiriya kuri Telefone
Urugendo rwa mbere rwa Pawulo rwo kuvuga ubutumwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mu Itorero ryo muri Antiyokiya hariho abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba na Simoni witwaga Nigeru, na Lukiyosi w’Umunyakurene na Manayeni wareranywe n’Umwami Herode, hariho na Sawuli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ubwo basengaga Umwami Imana biyiriza ubusa, Umwuka Wera yarababwiye ati “Mundobanurire Barinaba na Sawuli, bankorere umurimo mbahamagariye gukora.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko bamaze kwiyiriza ubusa no gusenga, baherako babarambikaho ibiganza barabohereza.
Ibyabaye i Kupuro bya Eluma w’umukonikoni
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko batumwe n’Umwuka Wera bajya i Selukiya. Batsukiraho barambuka, bafata i Kupuro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Bageze i Salamini bamamaza ijambo ry’Imana mu masinagogi y’Abayuda, Yohana na we abafasha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Baromboreza muri icyo kirwa cyose bagera i Pafo, basangayo umukonikoni w’Umuyuda, umuhanuzi w’ibinyoma witwaga Bariyesu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
ari kumwe n’umutware Serugiyo Pawulo wari umunyabwenge. Uwo ahamagaza Barinaba na Sawuli, ashaka kumva ijambo ry’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko Eluma w’umukonikoni (izina rye ni ko risobanurwa) abagisha impaka, ashaka kuyobya uwo mutware ngo atizera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Maze Sawuli, ari we Pawulo, yuzuye Umwuka Wera aramutumbira ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Wa muntu we, wuzuye uburiganya n’ububi bwose, wa mwana wa Satani we, wa mwanzi w’ibyo gukiranuka byose we, ntuzarorera kugoreka inzira z’Umwami Imana zigororotse?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko dore ukuboko k’Umwami kuraguhannye, uraba impumyi utarora izuba, ubimarane iminsi.” Muri ako kanya igihu kiramugwira, n’umwijima ucura mu maso ye, arindagira akabakaba ashaka abo kumurandata.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uwo mutware abonye ibibaye arizera, atangarira kwigisha k’Umwami Yesu.
Pawulo yigisha muri Antiyokiya y’i Pisidiya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Pawulo n’abo bari kumwe batsukira i Pafo, barambuka bafata i Peruga y’i Pamfiliya, Yohana abasigayo ajya i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko bo bava i Peruga, bararomboreza bagera muri Antiyokiya y’i Pisidiya. Ku munsi w’isabato binjira mu isinagogi baricara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Bamaze gusoma mu mategeko no mu byahanuwe, abakuru b’isinagogi babatumaho bati “Bagabo bene Data, niba mufite amagambo yo guhugura abantu nimuyatubwire.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Pawulo arahaguruka arabamama, arababwira ati “Bagabo b’Abisirayeli, namwe abubaha Imana nimwumve.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Imana y’ubu bwoko bwa Isirayeli yatoranije ba sogokuruza, kandi ishyira abantu hejuru ubwo bari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa, ibakurishayo ukuboko gukomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Yihanganira ingeso zabo nk’imyaka mirongo ine bari mu butayu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Imaze kurimburira amahanga arindwi mu gihugu cy’i Kanani, ibaha igihugu cyabo ho gakondo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Maze hashize nk’imyaka magana ane na mirongo itanu, ibaha abacamanza kugeza ku muhanuzi Samweli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“Bukeye basaba Imana kubaha umwami, nuko ibaha Sawuli mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini, amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Imukuyeho ibahagurukiriza Dawidi, iramwimika iramuhamya iti ‘Mbonye Dawidi mwene Yesayi, umuntu umeze nk’uko umutima wanjye ushaka, azakora ibyo nshaka byose.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Mu rubyaro rw’uwo ni ho Imana yakomoreye Abisirayeli Umukiza Yesu, nk’uko yabisezeranije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Yohana yamubanjirije ataraza, yigisha ubwoko bw’Abisirayeli bwose iby’umubatizo wo kwihana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nuko Yohana yenda kurangiza urugendo rwe arababaza ati ‘Mutekereza ko ndi nde?’ Ati ‘Si ndi we, ahubwo hariho uzaza hanyuma yanjye, ntibinkwiriye ko napfundura udushumi tw’inkweto zo mu birenge bye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
“Bene Data, bana b’umuryango wa Aburahamu namwe abubaha Imana, kuri twe ni ho ijambo ry’ako gakiza ryatumwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kuko abatuye i Yerusalemu n’abakuru babo batamenye uwo, cyangwa amagambo y’ubuhanuzi asomwa ku masabato yose, ni cyo cyatumye babusohoza ubwo bamuciraga urubanza rwo gupfa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
kandi nubwo babuze impamvu zo kumwicisha basaba Pilato kumwica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Bamaze gusohoza ibyanditswe kuri we byose, bamumanura ku giti bamushyira mu mva.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Ariko Imana iramuzura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Iminsi myinshi abonekera abajyanaga na we ava i Galilaya ajya i Yerusalemu, abo ni bo bagabo bo kumuhamya ubu imbere y’abo bantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Natwe turababwira inkuru nziza y’isezerano ryasezeranijwe ba sogokuruza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
yuko Imana ari twe yabisohorejeho, twebwe abana babo ubwo yazuraga Yesu, nk’uko byanditswe muri Zaburi ya kabiri ngo ‘Uri Umwana wanjye, uyu munsi ndakubyaye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Kandi kuko yamuzuye ubutazasubira mu iborero, ni cyo cyatumye avuga atya ati ‘Nzabaha imigisha ya Dawidi itazakuka.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
No muri Zaburi yindi yaravuze ati ‘Ntuzakundire Uwera wawe ko abora.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Kuko Dawidi amaze gukora ibyo Imana yashatse mu gihe cye arasinzira, ashyirwa kuri ba sekuruza arabora,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
ariko uwo Imana yazuye ntarakabora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Nuko bagabo bene Data, mumenye ko ari muri uwo tubabwira kubabarirwa ibyaha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
kandi uwizera wese atsindishirizwa na we mu bintu byose, ibyo amategeko ya Mose atabashaga kubatsindishiriza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Nuko mwirinde kugira ngo ibyavuzwe n’abahanuzi bitabasohoraho ngo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
‘Dore mwa banyagasuzuguro mwe, Mutangare murimbuke, Kuko nkora umurimo mu gihe cyanyu, Uwo mutazemera naho umuntu yawubasobanurira.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Bagisohoka, barabinginga ngo bazongere kubabwira ayo magambo ku isabato ikurikiyeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Iteraniro risohotse, benshi mu Bayuda n’ababakurikije bakubaha Imana, bakurikira Pawulo na Barinaba. Na bo bavugana na bo, barabahugura ngo bashishikarire kuguma mu buntu bw’Imana.
Abayuda banga agakiza, Pawulo ahindukirira abanyamahanga
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Ku isabato ikurikiraho, ab’umudugudu hafi ya bose bateranira kumva ijambo ry’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Ariko Abayuda babonye abantu ko ari benshi bagira ishyari ryinshi, bagisha impaka ibyo Pawulo avuga bamutuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Pawulo na Barinaba bavuga bashize amanga bati “Byari bikwiriye ko muba ari mwe mubanza kubwirwa ijambo ry’Imana, ariko none ubwo muryanze, kandi ntimwirebe ko mukwiriye ubugingo buhoraho, ngaho duhindukiriye abanyamahanga,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
kuko uku ari ko Umwami yadutegetse ati ‘Ngushyiriyeho kuba umucyo w’abanyamahanga, Ngo ujyane agakiza kurinda ugeza ku mpera y’isi.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
Abanyamahanga babyumvise batyo barishima bahimbaza ijambo ry’Imana, abari batoranirijwe ubugingo buhoraho bose barizera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
Ijambo ry’Umwami Yesu rikwira muri icyo gihugu cyose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp50.
Ariko Abayuda boshya abagore b’icyubahiro bubaha Imana n’abakuru b’uwo mudugudu, bagira ngo barenganye Pawulo na Barinaba babirukane mu gihugu cyabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp51.
Na bo babakunkumurira umukungugu wo mu birenge byabo, bagera mu Ikoniyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp52.
Abigishwa buzura umunezero n’Umwuka Wera.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyakozwe n intumwa igice cya: