Somera Bibiriya kuri Telefone
Abayuda birukana Pawulo i Tesalonike
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Banyura muri Amfipoli no muri Apoloniya bagera i Tesalonike, hariho isinagogi y’Abayuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko Pawulo nk’uko yamenyereye yinjira muri bo, ajya impaka na bo mu byanditswe ku masabato atatu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
abibasobanurira abamenyesha yuko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka mu bapfuye, kandi ati “Yesu uwo mbabwira ni we Kristo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Bamwe muri bo barabyemera bifatanya na Pawulo na Sila, n’Abagiriki bubaha Imana benshi na bo ni uko, n’abagore b’icyubahiro batari bake.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ariko Abayuda bagira ishyari, bajyana abagabo babi b’inzererezi ziba mu maguriro bateranya igitero, batera imidugararo mu mudugudu, batera inzu ya Yasoni bashaka gukuramo Pawulo na Sila, ngo babashyire imbere y’abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Bababuze bakurubana Yasoni na bene Data bamwe, babajyana imbere y’abatwara umudugudu, barasakuza bati “Abubitse ibihugu byose baje n’ino,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Yasoni arabacumbikira. Aba bose bagomeye amategeko ya Kayisari, bavuga ko hariho undi Mwami witwa Yesu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Abatwara umudugudu na rubanda bumvise ibyo, bahagarika imitima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko baka Yasoni n’abandi ingwate, barabarekura.
Ab’i Beroya na bo babirukana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uwo mwanya muri iryo joro bene Data bohereza Pawulo na Sila i Beroya. Basohoyeyo binjira mu isinagogi y’Abayuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ariko abo bo bari beza kuruta ab’i Tesalonike, kuko bakiranye ijambo ry’Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby’ukuri koko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko benshi muri bo barizera, n’abagore b’icyubahiro b’Abagiriki, n’abagabo batari bake.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ariko Abayuda b’i Tesalonike bamenye yuko ijambo ry’Imana rivugwa na Pawulo i Beroya, na ho bajyayo boshya rubanda, barababangisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uwo mwanya bene Data bohereza Pawulo ngo aveyo ajye ku nyanja, ariko Sila na Timoteyo basigarayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko abaherekeje Pawulo bamujyana mu Atenayi. Amaze kubategeka kubwira Sila na Timoteyo ngo bamukurikire vuba cyane, basubirayo.
Pawulo yigisha muri Atenayi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ariko Pawulo akibarindiriye muri Atenayi ahagarika umutima cyane, kuko abonye uwo mudugudu wuzuye ibishushanyo bisengwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko agira impaka mu isinagogi y’Abayuda n’abubaha Imana, kandi no mu iguriro iminsi yose ajya impaka n’abamusangaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Bamwe mu banyabwenge bitwa Abepikureyo, n’abandi bitwa Abasitoyiko bahura na we. Bamwe muri bo barabazanya bati “Uyu munyamagambo arashaka kuvuga iki?” Abandi bati “Ubanza ari uwigisha abantu imana z’inzaduka.” (Babivugiye batyo kuko yavugaga ubutumwa bwiza bwa Yesu n’ubwo kuzuka.)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Baramufata bamujyana muri Areyopago baramubaza bati “Mbese twashobora kumenya izo nyigisho nshya uvuga izo ari zo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ko uzanye amagambo y’inzaduka mu matwi yacu! Nuko rero turashaka kuyamenya ayo ari yo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kuko Abanyatenayi bose n’abasuhuke baho batagiraga icyo bakora, keretse gushyushya inkuru no kumva ibyadutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nuko Pawulo ahagarara hagati ya Areyopago aravuga ati “Bagabo b’Abanyatenayi, mbonye muri byose ko mukabije kwibanda mu by’idini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ubwo nagendagendaga nitegereza ibyo musenga, nasanze igicaniro cyanditsweho ngo ‘ICY’IMANA ITAMENYWA.’ Nuko iyo musenga mutayizi ni yo mbabwira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose, Iyo kuko ari yo Mwami w’ijuru n’isi, ntiba mu nsengero zubatswe n’abantu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
kandi ntikorerwa n’amaboko y’abantu nk’ugira icyo akennye, kuko ari yo yahaye bose ubugingo no guhumeka n’ibindi byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Kandi yaremye amahanga yose y’abantu bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by’imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z’aho batuye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
kugira ngo bashake Imana ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye, kandi koko ntiri kure y’umuntu wese muri twe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
kuko ari muri yo dufite ubugingo bwacu, tugenda turiho, nk’uko bamwe bo mu bahimbyi b’indirimbo banyu bavuze bati ‘Turi urubyaro rwayo.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
“Nuko rero ubwo turi urubyaro rw’Imana, ntidukwiriye kwibwira yuko Imana isa n’izahabu cyangwa ifeza cyangwa ibuye, cyangwa ikindi kibajijwe n’ubukorikori bw’abantu n’ubwenge bwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
kuko yashyizeho umunsi wo gucira ho urubanza rw’ukuri rw’abari mu isi bose, izarucisha umuntu yatoranije kandi ibyo yabihamirije abantu bose ubwo yamuzuye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Bumvise ibyo kuzuka bamwe barabinegura, abandi bati “Uzabitubwira ubundi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Nuko Pawulo ava muri bo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Ariko abagabo bamwe bifatanya na we barizera. Harimo Diyonisiyo wo mu ba Areyopago, kandi n’umugore witwaga Damari n’abandi hamwe na bo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyakozwe n intumwa igice cya: