Somera Bibiriya kuri Telefone
Abigishwa bashaka kubuza Pawulo kujya i Yerusalemu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Tumaze gutandukana na bo tugenda mu nkuge, turaromboreza tujya i Kosi. Bukeye bwaho dufata i Rodo, tuvayo dufata i Patara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Dusanze inkuge yenda kwambuka ijya i Foyinike, tuyikiramo turatsuka turagenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Tugeze aho tureba i Kupuro, tuhasiga ibumoso bwacu tujya i Siriya, dufata i Tiro, kuko ari ho bashatse gukurira imitwaro mu nkuge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Tuhasanga abigishwa dusibirayo karindwi, na bo babwirijwe n’Umwuka babuza Pawulo kujya i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Tumaze iyo minsi tuvayo turagenda, bose baduherekeranya n’abagore n’abana baturenza umudugudu, dupfukama mu kibaya cy’inyanja turasenga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Tumaze gusezeranaho twikira mu nkuge, na bo basubira iwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Natwe turangije urugendo rwacu rwo kuva i Tiro, tugera i Putolemayi turamutsa bene Data, dusibira iwabo umunsi umwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Bukeye bwaho tuvayo tugera i Kayisariya, twinjira mu nzu ya Filipo umubwiriza w’ubutumwa bwiza, n’umwe muri ba bandi barindwi ducumbika iwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uwo yari afite abakobwa bane b’abari bahanuraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Tugitinzeyo iminsi, haza umuhanuzi witwaga Agabo avuye i Yudaya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ageze aho turi, yenda umushumi wa Pawulo awibohesha amaguru n’amaboko aravuga ati “Umwuka Wera avuze ngo ‘Nyir’uyu mushumi ni ko Abayuda bazamubohera i Yerusalemu, bamutange mu maboko y’abapagani.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Tubyumvise twebwe n’abantu b’aho, turamwinginga ngo atajya i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ariko Pawulo aratubaza ati “Ni iki gitumye murira mukamena umutima? Uretse kuboherwa i Yerusalemu gusa, niteguye no gupfirayo ku bw’izina ry’Umwami Yesu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Yanze kutwumvira turicecekera tuti “Ibyo Umwami ashaka bibeho.”
Pawulo agaragaza ko atagaye amategeko ya Mose
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Hanyuma y’iyo minsi dutekera ibintu byacu, turazamuka tujya i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Abigishwa bavuye i Kayisariya turajyana, batugeza kwa Munasoni w’Umunyakupuro wari umwigishwa wa kera, kugira ngo aducumbikire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Tugeze i Yerusalemu bene Data batwakirana umunezero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Bukeye bwaho Pawulo yinjirana natwe kwa Yakobo, abakuru bose bari bahari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Amaze kubaramutsa, abatekerereza ibyo Imana yamuhaye gukora mu banyamahanga byose uko bikurikirana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Na bo babyumvise bahimbaza Imana, baramubwira bati “Urareba nawe mwene Data, uburyo abo mu Bayuda bizeye ari ibihumbi byinshi, kandi bose bagira ishyaka ry’amategeko!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Babwiwe ibyawe, yuko wigisha Abayuda bose bari mu banyamahanga kureka gukurikiza Mose, ukavuga yuko badakwiriye gukeba abana babo cyangwa gukomeza imihango y’Abayuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
None tugire dute ko batari bubure kumva yuko waje?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko genza utya nk’uko tukubwira. Dore dufite abagabo bane bahize umuhigo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ubajyane mwerezwe hamwe, ubatwerere ibikwiriye mwiyogosheshe. Nuko bose bazamenya yuko ibyo bumvaga bakuvuga ari ibinyoma, ahubwo ko nawe ugenza neza witondera amategeko yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ariko abizeye bo mu banyamahanga bo twanditse ibyo twanoganije, ko birinda ibiterekerejwe ibishushanyo bisengwa, n’amaraso, n’ibinizwe, n’ub sambanyi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nuko Pawulo ajyana abo bagabo bukeye bwaho berezwa hamwe, yinjirana na bo mu rusengero, avuga igihe iminsi yo kwezwa izashirira, ari bwo igitambo cy’umuntu wese muri bo kizatangwa.
Abasirikare b’Abaroma bakiza Pawulo Abayuda
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Nuko iyo minsi irindwi yenda gusohora, Abayuda bavuye muri Asiya bamubonye mu rusengero, batera abantu bose imidugararo baramusumira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
barasakuza bati “Bagabo ba Isirayeli, nimudutabare! Uyu ni wa muntu wigisha hose abantu bose gusuzugura ubu bwoko n’amategeko n’aha hantu, kandi yazanye n’Abagiriki mu rusengero, ahumanya aha hantu hera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
(Babivugiye batyo kuko bari babonye Tirofimo Umunyefeso ari kumwe na we mu murwa, bibwira yuko Pawulo yamujyanye mu rusengero.)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Umurwa wose uravurungana, abantu baterana birukanka bafata Pawulo, baramukurubana bamukura mu rusengero, uwo mwanya bakinga inzugi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Bagishaka kumwica, inkuru igera ku mutware w’ingabo z’abasirikare, yuko i Yerusalemu hose hari hagize imidugararo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Muri ako kanya ajyana abasirikare n’abatwara imitwe, amanuka yirukanka abirohamo. Na bo babonye umutware w’ingabo n’abasirikare, barorera gukubita Pawulo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Maze umutware w’ingabo arabegera aramufata, ategeka ko bamubohesha iminyururu ibiri, abaza uwo ari we n’icyo akoze icyo ari cyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Abo mu iteraniro barasakuza, bamwe bavuga bimwe, abandi ibindi. Ananizwa n’urusaku kumenya ukuri, ategeka ko bamujyana mu rugo rw’igihome.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Ageze ku rwuririro, umujinya w’abantu utuma abasirikare bamuterura,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
kuko abantu benshi babakurikiraga basakuza bati “Mukureho!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Benda kumwinjiza mu rugo rw’igihome, Pawulo abaza umutware w’ingabo ati “Ntiwakwemera ko nkubwira ijambo?” Na we aramubaza ati “Uzi Urugiriki?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Si wowe wa Munyegiputa wagomesheje abantu mu gihe gishize, ukajyana mu butayu abantu b’abicanyi ibihumbi bine?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Pawulo aramusubiza ati “Ndi Umuyuda w’i Taruso, ari wo mudugudu w’i Kilikiya w’ikimenywabose, kandi ndakwinginze unkundire mbwire abantu.”
Pawulo yiregura imbere y’abashakaga kumwica (Ibyak 9.1-19; 26.12-18)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Aramukundira. Pawulo ahagarara ku rwuririro, amama abantu barahora rwose. Ababwira mu Ruheburayo ati:

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyakozwe n intumwa igice cya: