Somera Bibiriya kuri Telefone
Abayuda baregera Pawulo imbere ya Feliki
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hashize iminsi itanu, umutambyi mukuru Ananiya amanukana n’abakuru bamwe n’uwo kubaburanira witwaga Teritulo, babwira umutegeka mukuru ibyo barega Pawulo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Bamaze kumuhamagara, Teritulo aramurega ati “Nyakubahwa Feliki, ni wowe dukesha aya mahoro, kandi n’ibindi byatunganirijwe ubu bwoko ku bw’umwete wawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko turabyakira hose iminsi yose, tugushima cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko ndeke kukurambira, ndakwinginga utwumve ku bw’ineza yawe, tuvuge amagambo make.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Twabonye uyu muntu ari icyago, agomesha abantu bo mu Bayuda bose bari mu bihugu byose, kandi ni we mutware w’igice cyitwa icy’Abanazareti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ndetse yagerageje guhumanya urusengero. Nuko turamufata, dushaka kumucira urubanza nk’uko amategeko yacu ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ariko umutware w’ingabo Lusiya araza amutwakisha amaboko,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
ategeka abarezi be kukuzaho. Nawe umubajije ubwawe, wabasha kumenya ibyo tumureze byose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Abayuda na bo bamurega bimwe n’ibyo, bavuga ko ari ko biri koko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Umutegeka mukuru amaze kumurembuza ngo avuge, Pawulo aramusubiza ati “Nzi yuko umaze imyaka myinshi uri umucamanza w’ubu bwoko. Ni cyo gitumye niregura ibyanjye nezerewe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
kuko ubasha kumenya yuko iminsi itarasaga cumi n’ibiri, uhereye aho nagiriye i Yerusalemu gusengerayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi ntibasanze njya impaka n’umuntu wese, cyangwa ngo nteranye abantu kubatera imidugararo, naho haba mu rusengero cyangwa mu masinagogi cyangwa mu murwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi ibyo bandeze none ntibashobora kubihamya imbere yawe ko ari iby’ukuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko ndakwemerera iki, yuko iyo Nzira aba bita igice, ari yo ngenderamo nkorera Imana ya ba sogokuruza, nizeye ibyanditswe mu mategeko byose no mu byahanuwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi niringiye Imana, ntegereje icyo aba na bo bategereza, yuko hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ni cyo gituma mpirimbanira kugira umutima utandega ikibi, ngirira Imana cyangwa abantu iminsi yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“Nuko imyaka myinshi ishize, ndaza nzanira ab’ubwoko bwacu iby’ubuntu, kandi ntura amaturo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nkiri muri ibyo bansanga mu rusengero nezwa, ari nta bantu nteranije, kandi nta n’urusaku ruriho. Ariko hariho Abayuda bamwe bavuye muri Asiya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
ari bo bari bakwiriye kukuzaho bakandega, iyo babona ikibi kuri jye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Cyangwa aba na bo nibavuge icyaha bambonyeho ngihagaze imbere y’urukiko,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
uretse ijambo rimwe navuze mpagaze muri bo nti ‘Kuzuka kw’abapfuye ni ko kunzanye muri izi manza zanyu uyu munsi.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Maze Feliki kuko arusha abandi kumenya iby’iyo Nzira arabirazika ati “Lusiya umutware w’ingabo namara kuza, nzaca urubanza rw’amagambo yanyu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ategeka umutware utwara umutwe kurindisha Pawulo amaso, no kutabuza umuntu wese mu ncuti ze kumukorera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Bukeye Feliki azana n’umugore we Dirusila w’Umuyudakazi, atumira Pawulo yumva ibyo avuga byo kwizera Kristo Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Akivuga ibyo gukiranuka n’ibyo kwirinda n’iby’amateka azacibwa, Feliki aratinya cyane aramusubiza ati “None genda, nimbona uburyo nzagutumira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Kandi yiringiraga ko Pawulo azamuhongera impiya. Ni cyo cyatumye ahora amutumira ngo baganire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Imyaka ibiri ishize, Porukiyo Fesito akura Feliki. Kandi Feliki ashatse kunezeza Abayuda, asiga Pawulo aboshywe.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyakozwe n intumwa igice cya: