Somera Bibiriya kuri Telefone
Abayuda baregera Pawulo imbere ya Fesito
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Fesito ageze mu butware bwe amara iminsi itatu, maze ava i Kayisariya, ajya i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Abatambyi bakuru n’abakomeye mu Bayuda bamuregera ibya Pawulo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
baramwinginga bamusaba kubagirira neza ngo atumire Pawulo aze i Yerusalemu, biteguye kuzamwubikira ngo bamwicire mu nzira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko Fesito abasubiza yuko Pawulo arindirwa i Kayisariya, kandi yuko ubwe agiye kujyayo vuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Arababwira ati “Nuko abakomeye muri mwe bamanuke tujyane, bamurege niba hari icyaha yakoze.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Amaze iminsi idasaga umunani cyangwa icumi ari kumwe na bo, aramanuka ajya i Kayisariya. Bukeye bw’aho yicara ku ntebe y’imanza ahamagaza Pawulo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ageze aho Abayuda bavuye i Yerusalemu baramugota, bamurega ibirego byinshi kandi bikomeye, ibyo batabasha guhamya ko ari iby’ukuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Pawulo ariregura ati “Nta cyaha nakoze ku mategeko y’Abayuda cyangwa ku rusengero, habe no kuri Kayisari.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Fesito ashatse kwikundisha Abayuda abaza Pawulo ati “Urashaka kujya i Yerusalemu gucirirwayo urubanza rw’ibyo imbere yanjye?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Pawulo aramusubiza ati “Mpagaze imbere y’intebe y’imanza ya Kayisari, ni ho nkwiriye gucirirwa urubanza. Nta kibi nagiriye Abayuda kandi nawe urabizi neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko niba narakiraniwe, cyangwa narakoze ibikwiriye kunyicisha sinanga gupfa. Ariko niba ari ibinyoma ibyo aba bandeze, nta muntu ubasha kubampa. Njuririye kuri Kayisari.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Fesito amaze kujya inama n’abanyarukiko aramusubiza ati “Ujuririye kuri Kayisari, nuko rero urajyeyo.”
Fesito abwira Umwami Agiripa ibya Pawulo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Hashize iminsi Umwami Agiripa na Berenike bajya i Kayisariya, baramutsa Fesito.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Bamazeyo iminsi myinshi, Fesito atekerereza umwami ibya Pawulo ati “Hariho umuntu Feliki asize ari imbohe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ubwo nari i Yerusalemu, abatambyi bakuru n’abakuru b’Abayuda bandegeye ibye, bashaka ko mucira ho iteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ndabasubiza nti ‘Si umuhango w’Abaroma gutanga umuntu ngo apfe abamurega batari imbere ye, akemererwa kwiregura ibirego.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko bateraniye hano sindagatinda, ahubwo bukeye bw’aho nicara ku ntebe y’imanza mpamagaza uwo muntu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Abarezi bahagurutse ntibamurega ikirego cyose cyo mu bibi nakekaga,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
ahubwo bamurega impaka zo mu idini yabo n’iz’umuntu witwa Yesu wapfuye, uwo Pawulo yavugaga ko ari muzima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nanjye binyobeye mbuze uko menya ukuri kwabyo, ni ko kumubaza ko ashaka kujya i Yerusalemu ngo abe ari ho acirirwa urubanza rw’ibyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ariko Pawulo ajuririye kuri Awugusito, nuko ntegeka ko arindwa kugeza aho nazamwoherereza Kayisari.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Agiripa asubiza Fesito ati “Nanjye ubwanjye ndashaka kumva uwo muntu.” Undi ati “Ejo uzamwumva.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Bukeye bw’aho Agiripa na Berenike bazana icyubahiro cyinshi, binjirana mu rukiko n’abatwara ingabo n’abakomeye bo muri uwo mudugudu, Fesito ategeka ko bazana Pawulo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Maze Fesito abwira Agiripa ati “Mwami Agiripa, namwe mwese abo turi kumwe hano murareba uyu, uwo Abayuda bose bansabiraga i Yerusalemu n’ino, basakuza ngo ntagikwiriye kubaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ariko menya yuko atakoze igikwiriye kumwicisha, kandi na we ubwe ajuririye kuri Awugusito, ngambirira kumumwoherereza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
None mbuze ijambo rigaragara ryo kwandikira umwami wanjye, ni cyo gitumye muzana imbere yanyu kandi cyane cyane imbere yawe, Mwami Agiripa, kugira ngo nitumara kumubaza mbone icyo nandika,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
kuko ngira ngo ni icy’ubwenge buke kohereza imbohe, sinsobanure ibyo irezwe.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyakozwe n intumwa igice cya: