Somera Bibiriya kuri Telefone
Pawulo yiregura imbere ya Agiripa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Agiripa abwira Pawulo ati “Wemerewe kwiregura.” Maze Pawulo arambura ukuboko ariregura ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Ibyo narezwe n’Abayuda byose, Mwami Agiripa, ndishimye ko ari wowe ngiye kubyireguriraho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
kandi cyane cyane kuko uzi imigenzo n’impaka byo mu Bayuda byose, ni cyo gitumye nkwinginga ngo wihanganire kunyumva.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Ingeso zanjye uhereye mu buto bwanjye, ubwo nahoraga mu b’ubwoko bwacu n’i Yerusalemu uhereye mbere na mbere, Abayuda bose barazizi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi baranzi uhereye mbere na mbere, ndetse bakwemera guhamya yuko nari Umufarisayo wo mu gice cyarushaga ibindi byo mu idini yacu gukomeza imihango.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
None mpagaritswe gucirwa urubanza, kuko niringira kuzabona ibyo Imana yasezeranije ba sogokuruza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
ibyo imiryango yacu cumi n’ibiri yiringira kuzabona, ikorera Imana n’umwete mwinshi ku manywa na nijoro. Kuko ari byo niringira, none Mwami, ni cyo gitumye ndegwa n’Abayuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ni iki gituma mugira ngo ni ikintu kidashoboka kwemerwa ko Imana izura abapfuye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Ubwanjye nibwiraga yuko nkwiriye gukora byinshi birwanya izina rya Yesu w’i Nazareti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
No kubikora nabikoreraga i Yerusalemu, ngashyira abera benshi mu mazu y’imbohe mpawe ubutware n’abatambyi bakuru, kandi uko babicaga nemeraga ko babica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
No mu masinagogi yose nabahanaga kenshi nkabahata gutuka Yesu, kandi kuko nasazwaga cyane no kubarakarira, ni cyo cyanteraga kubarenganiriza no mu midugudu y’abanyamahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
“Ngikora ibyo, njya i Damasiko mpawe ubutware ntegetswe n’abatambyi bakuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nkigenda ku manywa y’ihangu, Mwami, mbona umucyo uvuye mu ijuru urusha uw’izuba, unsangana n’abo tugendana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Twese twikubita hasi, numva ijwi rimbwira mu Ruheburayo riti ‘Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki? Biragukomereye gutera imigeri ku mihunda.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nanjye ndabaza nti ‘Uri nde, Mwami?’ Umwami aransubiza ati ‘Ndi Yesu uwo urenganya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ariko haguruka uhagarare, kuko igitumye nkubonekera ari ukugira ngo ngutoranye nkugire umukozi wanjye, n’umugabo wo guhamya ibyo ubonye n’ibyo nzakubonekerana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
ngukize ab’ubwoko bwanyu n’abanyamahanga ari bo ngutumyeho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
kugira ngo ubahumure amaso na bo bahindukire bave mu mwijima bajye mu mucyo, bave no mu butware bwa Satani bajye ku Mana, bahereko bababarirwe ibyaha byabo baraganwe n’abejejwe no kunyizera.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Mwami Agiripa, mperako sinanga kumvira ibyo neretswe byavuye mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ahubwo mbanza ab’i Damasiko, maze mbwira ab’i Yerusalemu n’abo mu gihugu cyose cy’i Yudaya n’abanyamahanga, mbabwiriza kwihana no guhindukirira Imana bakora imirimo ikwiriye abihannye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ni cyo cyatumye Abayuda bamfatira mu rusengero, bakagerageza kunyica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ariko mbona gutabarwa kwavuye ku Mana, na n’ubu ndacyariho mpamiriza aboroheje n’abakomeye. Icyakora nta cyo mvuga keretse ibyo abahanuzi na Mose bavuze ko bizaba
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
yuko Kristo atazabura kubabazwa, kandi ko ari we uzabanza kuzuka no kubwira ubwoko bwacu n’abanyamahanga ubutumwa bw’umucyo.”
Fesito avuze ko asaze Pawulo agerageza kwemeza Agiripa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Akiregura atyo Fesito avuga ijwi rirenga ati “Urasaze Pawulo! Ubwenge bwawe bwinshi buragushajije!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Pawulo aramusubiza ati “Sinsaze nyakubahwa Fesito, ahubwo ayo magambo nyavuganye ukuri no kwitonda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ndetse n’umwami azi ibyo neza kandi ndabimubwira nshize amanga, kuko nzi ko ari nta cyo muri byo ayobewe, kuko bitakozwe rwihishwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Mbese Mwami Agiripa, wemeye ibyahanuwe? Nzi yuko ubyemeye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Agiripa asubiza Pawulo ati “Ubuze hato ukanyemeza kuba Umukristo!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Pawulo ati “Ndasaba Imana kugira ngo haba hato haba hanini, uretse wowe wenyine ahubwo n’abanyumva uyu munsi bose bamere nkanjye, keretse iyi minyururu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Umwami ahagurukana n’umutegeka mukuru na Berenike n’abo bari bicaranye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
basohotse baravugana bati “Nta cyo uyu muntu yakoze gikwiriye kumwicisha cyangwa kumubohesha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Agiripa abwira Fesito ati “Uyu muntu aba arekuwe, iyaba atajuririye kuri Kayisari.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyakozwe n intumwa igice cya: