Somera Bibiriya kuri Telefone
Petero na Yohana bakiriza ikirema ku irembo ry’urusengero
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko Petero na Yohana barazamuka bajya mu rusengero mu gihe cyo gusenga, ari cyo saa cyenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Hariho umuntu wavutse aremaye ibirenge, yarahekwaga agashyirwa ku irembo ry’urusengero ryitwa Ryiza, kugira ngo asabirize abinjira mu rusengero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Abonye Petero na Yohana bagiye kwinjira mu rusengero, arabasaba ngo bamuhe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Petero na Yohana baramutumbira, Petero aramubwira ati “Uturebe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abitaho agira ngo hari icyo bamuha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Petero aramubwira ati “Ifeza n’izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, haguruka ugende.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Maze amufata ukuboko kw’iburyo aramuhagurutsa, uwo mwanya ibirenge bye n’ubugombambari birakomera,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
arabandaduka arahagarara, aratambuka yinjirana na bo mu rusengero, atambuka yitera hejuru ashima Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Abantu bose babona agenda ashima Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
baramumenya ko ari we wajyaga yicara ku irembo ry’urusengero ryitwaga Ryiza asabiriza ngo bamuhe, barumirwa cyane batangazwa n’ibimubayeho.
Petero yigisha abateranijwe no kureba uwakijijwe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Agifashe Petero na Yohana abantu bose birukankira kuri bo, bateranira ku ibaraza ryitwa irya Salomo bumiwe cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Petero abibonye abaza abo bantu ati “Yemwe bagabo ba Isirayeli, ni iki gitumye mutangarira ibi? Mudutumbirira iki nk’aho ari imbaraga zacu cyangwa kubaha Imana kwacu, biduhaye kumugendesha?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo, ari yo Mana ya ba sogokuruza, yashimishije Umugaragu wayo Yesu, uwo mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato, amaze guca urubanza rwo kumurekura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko mwihakana Uwera kandi Umukiranutsi, musaba ko bababohorera umwicanyi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
nuko wa Mukuru w’ubugingo muramwica, ariko Imana iramuzura. Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Kandi uyu, uwo mureba kandi muzi, kuko yizeye izina ry’Uwo ni ryo rimuhaye imbaraga, kandi kwizera ahawe n’Uwo ni ko kumukirije rwose imbere yanyu mwese.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi none bene Data, nzi yuko mwabikoze mutabizi, n’abatware banyu na bo ni uko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ariko ibyo Imana yahanuriye mu kanwa k’abahanuzi bose yuko Kristo wayo azababazwa, ibyo yabishohoje ityo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mmwami Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
itume Yesu ari we Kristo wabatoranirijwe kera,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
uwo ijuru rikwiriye kwakira kugeza ibihe ibintu byose bizongera gutunganirizwa, nk’uko Imana yavugiye mu kanwa k’abahanuzi bera bayo bose uhereye kera kose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Mose yaravuze ati ‘Umwami Imana izabahagurukiriza umuhanuzi muri bene wanyu umeze nkanjye, nuko muzamwumvire mu byo azababwira byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko rero, umuntu wese utazumvira uwo muhanuzi azarimburwa mu bantu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
“Kandi n’abahanuzi bose, uhereye kuri Samweli n’abamukurikiyeho, uko bahanuye bose ni na ko bajyaga bavuga iby’iyi minsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Namwe muri abana b’abahanuzi, kandi muri ab’isezerano Imana yasezeranye na ba sekuruza wanyu, ibwira Aburahamu iti ‘Mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ni mwebwe Imana yabanje gutumaho Umugaragu wayo imaze kumuzura, kugira ngo abahe umugisha abahindure, umuntu wese ngo ave mu byaha bye.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyakozwe n intumwa igice cya: