Somera Bibiriya kuri Telefone
Abatambyi bafata Petero na Yohana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bakivugana n’abantu, abatambyi bazana aho bari n’umutware w’urusengero n’Abasadukayo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
bababajwe cyane n’uko bigisha abantu, bababwira yuko kuzuka kw’abapfuye kwabonetse kuri Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Barabafata maze kuko bwari bugorobye, babashyira mu nzu y’imbohe kugeza mu gitondo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko benshi mu bumvise iryo jambo ry’Imana barizera, umubare w’abagabo uragwira uba nk’ibihumbi bitanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Bukeye bwaho, abatware n’abakuru n’abanditsi bateranira i Yerusalemu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
na Ana umutambyi mukuru na Kayafa, na Yohana na Alekizanderi n’ab’umuryango bose w’abatambyi bakuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Babata hagati barababaza bati “Ni mbaraga ki, cyangwa ni zina ki byabateye gukora ibyo?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko Petero yuzuye Umwuka Wera arababwira ati “Batware b’abantu namwe bakuru,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
uyu munsi turabazwa ibyo twagiriye neza umuntu wari uremaye, kandi turabazwa icyamukijije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ariko mumenye mwese n’abantu bose bo mu Bisirayeli, yuko ari izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, uwo mwabambye Imana ikamuzura, ari ryo ritumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari muzima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Yesu ni we buye ryahinyuwe namwe abubatsi, kandi ryahindutse irikomeza imfuruka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.”
Babura uko babahana babarekura
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Babonye ubushizi bw’amanga bwa Petero na Yohana, kandi bamenye ko ari abaswa batigishijwe baratangara, maze bibuka ko babanaga na Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi babonye uwo muntu wakijijwe ahagararanye na bo, babura icyo babasubiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Babategeka kuva mu rukiko maze bajya inama bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Aba bantu tubagire dute ko bimenyekanye mu batuye i Yerusalemu bose yuko bakoze ikimenyetso cyogeye, natwe tutubasha kubihakana?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ariko kugira ngo bitarushaho kwamamara mu bantu, tubakangishe batongera kugira umuntu wese babwira muri iryo zina.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Bongera kubahamagara, barabategeka ngo bareke rwose kuvuga cyangwa kwigisha mu izina rya Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Petero na Yohana barabasubiza bati “Niba ari byiza imbere y’Imana kubumvira kuruta Imana nimuhitemo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
kuko tutabasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Na bo bongeye kubakangisha barabarekura, babuze uko babahana batinya abantu, kuko bose bahimbarizaga Imana ibyabaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kuko uwo muntu wakorewe icyo kimenyetso cyo kumukiza yari ashagije imyaka mirongo ine avutse.
Ab’Itorero babyumvise basaba Imana kubaha gushira amanga
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko barekuwe basubira muri bagenzi babo, babatekerereza ibyo babwiwe byose n’abatambyi bakuru n’abakuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Na bo babyumvise bavuga ijwi rirenga n’umutima uhuye, babwira Imana bati “Databuja, ni wowe waremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
kandi wavugiye mu kanwa ka sogokuruza Dawidi umugaragu wawe, ubivugisha Umwuka Wera ngo ‘Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo, N’abantu bagatekereza iby’ubusa?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Abami bo mu isi bateje urugamba, N’abakuru bateraniye hamwe, Kurwanya Uwiteka n’Uwo yasize.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kandi koko Herode na Pontiyo Pilato, hamwe n’abanyamahanga n’imiryango y’Abisirayeli bateraniye muri uyu murwa kurwanya Umugaragu wawe wera Yesu, uwo wasize,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
ngo basohoze ibyo ukuboko kwawe n’ubwenge bwawe byategetse mbere, byose bitari byaba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Kandi none Mwami Mana, reba ibikangisho byabo, uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
ukiramburira ukuboko kwawe kugira ngo gukize, gukore n’ibimenyetso n’ibitangaza mu izina ry’Umugaragu wawe wera Yesu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Bamaze gusenga, aho bari bateraniye haba umushyitsi, bose buzuzwa Umwuka Wera, bavuga ijambo ry’Imana bashize amanga.
Uko Abakristo ba mbere basangiraga ibyabo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Abizeye bose bahuzaga umutima n’inama, kandi nta n’umwe wagiraga ubwiko ku kintu, ahubwo byose barabisangiraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Kandi intumwa zagiraga imbaraga nyinshi zo guhamya kuzuka k’Umwami Yesu, nuko rero ubuntu bw’Imana bwinshi bukaba kuri bo bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Nta mukene wababagamo, kuko abari bafite amasambu bose cyangwa amazu babiguraga, bakazana ibiguzi by’ibyo baguze
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
bakabishyira intumwa, na zo zikabigabanya abantu, umuntu wese agahabwa icyo akennye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Na Yosefu Umulewi wavukiye i Kupuro, uwo intumwa zahimbye Barinaba, risobanurwa ngo “Umwana wo guhugura”,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
yari afite isambu arayigura, azana ibiguzi byayo abishyira intumwa.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyakozwe n intumwa igice cya: