Somera Bibiriya kuri Telefone
Abadiyakoni ba mbere
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko muri icyo gihe abigishwa bakigwira, Abayuda ba kigiriki batangira kwitotombera Abaheburayo, kuko abapfakazi babo bacikanwaga ku igerero ry’iminsi yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Abo cumi na babiri bahamagara abigishwa bose bati “Ntibikwiriye ko turekera kwigisha ijambo ry’Imana kwicara ku meza tugabura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko bene Data, mutoranye muri mwe abantu barindwi bashimwa, buzuye Umwuka Wera n’ubwenge, tubashyire kuri uwo murimo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko twebweho tuzakomeza gusenga no kugabura ijambo ry’Imana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abahateraniye bose bashima ayo magambo, batoranya Sitefano umuntu wuzuye kwizera n’Umwuka Wera, na Filipo na Purokoro na Nikanori na Timoni, na Parumena na Nikolawo wo muri Antiyokiya watoye idini y’Abayuda,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
babashyira imbere y’intumwa kandi bamaze gusenga babarambikaho ibiganza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko ijambo ry’Imana rikomeza kwamamara, umubare w’abigishwa ugwira cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera.
Abayuda bafata Sitefano bamurega ibinyoma
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Sitefano wari wuzuye ubuntu bw’Imana n’imbaraga, yakoraga mu bantu ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko abantu bamwe bo mu isinagogi yitwa iy’Abaliberutino n’iy’Abanyakurene n’iy’Abanyalekizanderiya n’iy’Abanyakilikiya n’iy’Abanyasiya, barahaguruka bajya impaka na Sitefano,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
nyamara ntibabasha gutsinda ubwenge n’Umwuka bimuvugisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko bagurira abagabo bo kuvuga bati “Twumvise avuga amagambo yo gutuka Mose n’Imana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Boshya abantu n’abakuru n’abanditsi baramusumira, baramufata bamushyira abanyarukiko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko bahagurutsa abagabo b’ibinyoma baravuga bati “Uyu muntu ntabwo asiba gutuka Ahera n’amategeko,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
kuko twumvise avuga ati ‘Yesu w’i Nazareti azasenya aha hantu, kandi azahindura imigenzo twahawe na Mose.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Abicaye mu rukiko bose bamutumbiriye, babona mu maso ha Sitefano hasa n’aha marayika.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyakozwe n intumwa igice cya: