Somera Bibiriya kuri Telefone
Sitefano yiregura
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umutambyi mukuru aramubaza ati “Ibyo ni ko biri?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Aramusubiza ati “Yemwe bene Data kandi ba data, nimwumve. Imana y’icyubahiro yabonekeye sogokuruza Aburahamu ari i Mesopotamiya ataratura i Harani,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
iramubwira iti ‘Va mu gihugu cyanyu no muri bene wanyu ujye mu gihugu nzakwereka.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Maze ava mu gihugu cy’Abakaludaya, atura i Harani. Se amaze gupfa Imana iramwimura imuzana muri iki gihugu, ari cyo mugituyemo na bugingo n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ariko ntiyamuhayeho ikibanza naho haba aho gukandagiza ikirenge, ahubwo yamusezeraniye kuzakimuha ngo abe nyiracyo n’urubyaro rwe, kandi yari ataragira umwana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Maze Imana iravuga iti ‘Urubyaro rwawe ruzaba abasuhuke mu gihugu cy’abandi, bazabahindura abaretwa, babagirire nabi imyaka magana ane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi ishyanga bazakorera uburetwa ni jye uzaricira ho iteka’, ni ko Imana yavuze, kandi iti ‘Hanyuma bazavayo bansengere aha hantu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Maze imuha isezerano ryo gukebwa. Bukeye abyara Isaka, amukeba ku munsi wa munani. Isaka na we abyara Yakobo, Yakobo abyara ba sogokuruza bakuru cumi na babiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Ba sogokuruza bagirira Yosefu ishyari, baramugura ajyanwa muri Egiputa, ariko Imana ibana na we
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
imukiza mu makuba ye yose, imuha gutona n’ubwenge imbere ya Farawo umwami wa Egiputa, maze amugira umutware wa Egiputa n’uw’urugo rwe rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bukeye inzara itera muri Egiputa hose n’i Kanani, haba umubabaro mwinshi, nuko ba sogokuruza babura ibyokurya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ariko Yakobo yumvise yuko muri Egiputa hari amasaka, atuma ba sogokuruza ubwa mbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Maze ubwa kabiri Yosefu amenywa na bene se, nuko umuryango wa Yosefu umenywa na Farawo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Yosefu atumira se Yakobo na bene wabo bose, bari mirongo irindwi na batanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Yakobo aramanuka ajya muri Egiputa, arapfa we na ba sogokuruza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
babajyana i Shekemu, babahamba mu buvumo Aburahamu yaguze igiciro cy’ifeza na bene Hamori w’i Shekemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“Ariko igihe cy’isezerano cyenda gusohora, iryo Imana yarahiye Aburahamu, abantu baragwira baba benshi muri Egiputa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
kugeza aho undi mwami yimiye muri Egiputa utazi Yosefu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uwo mwami agira uburiganya bwo kurimbura ubwoko bwacu, agirira ba sogokuruza nabi, abateshereza abana babo b’impinja kugira ngo batabaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Muri icyo gihe Mose aravuka, yari mwiza cyane imbere y’Imana. Bamurerera mu rugo rwa se amezi atatu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
hanyuma amaze gutabwa umukobwa wa Farawo aramujyana, amurera nk’umwana we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Mose yigishwa ubwenge bwose bw’Abanyegiputa, agira imbaraga mu magambo ye no mu byo akora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
“Ariko amaze imyaka mirongo ine avutse, yigira inama mu mutima we kugenderera bene wabo, ari bo bana ba Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Abonye umuntu urengana aramutabara, ahorera urengana akubita Umunyegiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Yibwiraga yuko bene wabo bamenya ko Imana ibakirisha ukuboko kwe, ariko ntibabimenya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Bukeye bw’aho asanga abarwana, agerageza kubakiranura ati ‘Yemwe bagabo, ko muri abavandimwe ni iki gitumye mugirirana nabi?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ariko uwarenganyaga mugenzi we aramusunika, aramubaza ati ‘Ni nde wakugize umutware cyangwa umucamanza wacu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Mbese urashaka kunyica nk’uko ejo wishe wa Munyegiputa?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Mose abyumvise atyo aracika, aba umusuhuke mu gihugu cy’i Midiyani abyarirayo abahungu babiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
“Imyaka mirongo ine ishize, marayika amubonekerera mu birimi by’umuriro waka mu gihuru, mu butayu bwo ku musozi wa Sinayi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Mose abibonye biramutangaza, akibyegera ngo abyitegereze yumva ijwi ry’Umwami Imana riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
‘Ni jye Mana ya ba sekuruza bawe, n’Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo.’ Mose ahinda umushyitsi ntiyatinyuka kwitegereza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Uwiteka aramubira ati ‘Kwetura inkweto mu birenge byawe, kuko aho uhagaze aho ari ahera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Ni ukuri mbonye umubabaro w’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa kandi numvise baniha, namanuwe no kubakiza none ngwino ngutume muri Egiputa.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
“Uwo ni we Mose wa wundi banze bati ‘Ni nde wakugize umutware cyangwa umucamanza?’ Ni we Imana yatumye kuba umutware n’umucunguzi, abihawe n’ukuboko kwa marayika uwo wamubonekereye mu gihuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Kandi ni na we wabakuye muri Egiputa, amaze gukorera ibitangaza n’ibimenyetso muri icyo gihugu no mu Nyanja Itukura, no mu butayu mu myaka mirongo ine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
“Mose uwo ni we wabwiye Abisirayeli ati ‘Imana izabahagurukiriza umuhanuzi uvuye muri bene wanyu, umeze nkanjye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Kandi Mose ni we wari mu itorero ryo mu butayu, hamwe na marayika wavuganiye na we ku musozi wa Sinayi, kandi yari kumwe na ba sogokuruza, ni na we wahawe amagambo y’ubugingo yo kuduha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
“Ba sogokuruza banze kumwumvira, ahubwo bamusunikira hirya basubira muri Egiputa mu mitima yabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
babwira Aroni bati ‘Uturemere imana zo kutujya imbere, kuko Mose uwo wadushoreraga adukura mu gihugu cya Egiputa tutazi uko yabaye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Nuko biremera ikimasa muri iyo minsi, icyo gishushanyo bagitambira ibitambo, bishimira imirimo y’intoki zabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Nuko Imana irahindukira irabazibukira, ibarekera gusenga ingabo zo mu ijuru nk’uko byanditswe mu gitabo cy’abahanuzi ngo ‘Yemwe muryango w’Abisirayeli, Mbese mwantambiriye amatungo abazwe cyangwa ibitambo, Imyaka mirongo ine mu butayu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Mwateruye ihema rya Moleki, N’inyenyeri y’ikigirwamana Refani, Ari ibishushanyo mwaremeye kubisenga. Nanjye nzabimurira hakurya y’i Babuloni.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
“Ba sogokuruza bari bafite ihema ry’ubuhamya bari mu butayu, nk’uko Iyavuganye na Mose yamutegetse kurirema, arishushanije n’icyitegererezo cy’iryo yabonye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Iryo ba sogokuruza barihawe na ba se riba uruhererekane, barizana Yosuwa abagiye imbere ubwo batsindaga amahanga, ayo Imana yirukanaga imbere yabo kugeza mu gihe cya Dawidi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
wari utonnye imbere y’Imana, asaba kubakira Imana ya Yakobo ubuturo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
Ariko Salomo ni we wayubakiye inzu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
“Nyamara Isumbabyose ntiba mu mazu yubatswe n’amaboko, nk’uko wa muhanuzi yavuze ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
‘Ijuru ni ryo ntebe yanjye, Isi ni yo ntebe y’ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki? Ni ko Uwiteka ababaza. Cyangwa nzaruhukira hantu ki?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp50.
Mbese intoki zanjye si zo zaremye ibyo byose?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp51.
“Yemwe abatagonda ijosi, mwe abatakebwe mu mitima no mu matwi, iteka murwanya Umwuka Wera! Uko ba sekuruza wanyu bakoraga ni ko namwe mukora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp52.
Ni nde mu bahanuzi ba sekuruza wanyu batarenganije? Bishe abavuze ibyo kuza kwa wa Mukiranutsi bitari byaba, none namwe mwaramugambaniye muramwica,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp53.
kandi ari mwe mwahawe amategeko n’abamarayika ntimwayitondera.”
Bicisha Sitefano amabuye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp54.
Ngo babyumve batyo bazabiranywa n’uburakari, bamuhekenyera amenyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp55.
Ariko Sitefano yuzuye Umwuka Wera arararama, atumbira mu ijuru abona ubwiza bw’Imana na Yesu ahagaze iburyo bw’Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp56.
aravuga ati “Dore mbonye ijuru rikingutse, n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp57.
Barasakuza cyane biziba amatwi, bamugwirira icyarimwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp58.
baramukurubana bamuvana mu murwa, bamwicisha amabuye. Abagabo bamushinje bashyira imyenda yabo ku birenge by’umusore witwaga Sawuli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp59.
Bakimutera amabuye, arambaza aravuga ati “Mwami Yesu, akira umwuka wanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp60.
Arapfukama avuga ijwi rirenga ati “Mwami, ntubabareho iki cyaha.” Amaze kuvuga atyo arasinzira. Nuko Sawuli na we ashima ko yicwa.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyakozwe n intumwa igice cya: