Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umwana ufite ubwenge yemera icyo se amwigisha Ariko umukobanyi ntiyemera guhanwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Umuntu azahazwa ibyiza n’imbuto zituruka mu kanwa ke, Ariko ubugingo bw’abagambana buzahazwa urugomo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ufashe ururimi rwe aba arinze ubugingo bwe, Ariko ubumbura akanwa ke azarimbuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Umutima w’umunyabute urifuza kandi nta cyo ari bubone, Ariko umutima w’umunyamwete uzahazwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Umukiranutsi yanga ibinyoma, Ariko umunyabyaha arigayisha kandi akikoza isoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Gukiranuka birinda ugenda atunganye mu nzira ze, Ariko gukiranirwa bigusha umunyabyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Hariho uwigira umukire kandi nta cyo afite, Hariho uwigira umukene kandi ari umukire cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Incungu y’ubugingo bw’umuntu ni ubutunzi bwe, Ariko umukene nta cyo akangishwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Umucyo w’umukiranutsi uranezeza, Ariko urumuri rw’umunyabyaha ruzazima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ubwibone butera intonganya gusa, Ariko ubwenge bufitwe n’abagirwa inama nziza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ubutunzi bw’amahugu buzagabanuka, Ariko urundarunda ibintu avunika azunguka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ubwiringiro burerezwe butera umutima kurwara, Ariko iyo icyifujwe kibonetse kiba igiti cy’ubugingo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Uhinyura ijambo aba yizanira kurimbuka, Ariko uwumvira itegeko azagororerwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kwigisha kw’abanyabwenge ni isōko y’ubugingo, Gutuma umuntu ava mu mitego y’urupfu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kumenya gutunganye gutera igikundiro, Ariko inzira z’abagambanyi zirarushya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Umunyamakenga wese akorana ubwenge, Ariko umupfapfa agaragaza ubupfu bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Intumwa mbi igwa mu kaga, Ariko intumwa idatenguha itera kugubwa neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Uwanga guhanwa bimutera ubukene kandi bikamukoza isoni, Ariko uwemera gucyahwa azakuzwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ibyifuzwa iyo bibonetse binezeza umutima, Ariko abapfu bo ni ikizira kuri bo kureka ibibi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we, Ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ibyago bikurikirana abanyabyaha, Ariko abakiranutsi bazagororerwa ibyiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Umuntu mwiza asiga umwandu uzagera ku buzukuru be, Kandi ubutunzi bw’abanyabyaha bubikiwe abakiranutsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Imyaka myinshi iva mu mirima y’abakene, Ariko hari ikeneshejwe n’akarengane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Urinda umwana inkoni aba amwanze, Ariko ukunda umwana we amuhana hakiri kare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Umukiranutsi ararya agahaga, Ariko inda y’umunyabyaha izasonza.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma imigani igice cya: