Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umugore w’umutima wese yubaka urugo, Ariko umupfu we ubwe ararusenya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ugenda atunganye yubaha Uwiteka, Ariko ugoreka inzira ze aba amusuzuguye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Akarimi k’umupfu w’umwibone gasemera umusaya, Ariko ururimi rw’abanyabwenge rurabakiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Urugo rutarimo inka rubamo isuku, Ariko intege z’inka zihinga zitera kunguka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Umuhamya w’ukuri ntabeshya, Ariko umugabo w’indarikwa arabeshya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Umukobanyi ashaka ubwenge ntabubone, Ariko kumenya kubangukira umunyabwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nusanga umupfapfa, Nta jambo ry’ubwenge uzamwumvana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ubwenge bw’umunyamakenga ni ukumenya inzira ye, Ariko ubupfu bw’abapfapfa ni ukuriganya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Abapfapfa bahinyura igitambo cy’ibyaha, Ariko mu bakiranutsi ho hariho gushimwa n’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Umutima wiyiziho uwawo mubabaro, Kandi umunezero wawo nta mushyitsi wawujyamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Urugo rw’umunyabyaha ruzasenywa, Ariko ihema ry’umukiranutsi rizakomera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Hariho inzira itunganiye umuntu, Ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Naho aseka mu mutima we harimo agahinda, Kandi amaherezo y’ibitwenge ni ugushavura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Usubira inyuma mu mutima azahazwa n’ibyo akurikiye, Ariko umuntu mwiza azahazwa n’ibimuturukamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Umuswa yemera ikivuzwe cyose, Ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Umunyabwenge atinya ibibi ndetse akabihunga, Ariko umupfapfa agenda ari icyigenge, Akagira umutima udatinya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uwihutira kurakara azakora iby’ubupfu, Kandi uw’imigambi mibi baramwanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Abaswa baragwa ubupfu, Ariko ikamba ry’abanyamakenga ni ubuhanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Umubi yikubita hasi imbere y’umwiza, N’abanyabyaha bapfukama mu marembo y’abakiranutsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Umukene arangwa ndetse n’abaturanyi be bakamubonerana, Ariko umukire agira incuti nyinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ugaya umuturanyi we aba akora icyaha, Ariko ugirira umukene imbabazi aba ahiriwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Mbese abagambirira ibibi ntibaba bayobye? Ariko abagambirira ibyiza bazabona imbabazi n’umurava.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Umurimo wose utera inyungu, Ariko amazimwe y’ururimi atera ubukene agatubya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ikamba ry’abanyabwenge ni ubutunzi bwabo, Ariko ubupfu bw’abapfapfa ni ubupfu gusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Umuhamya w’ukuri akiza ubugingo bw’abantu, Ariko uvuga ibinyoma arashukana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Uwubaha Uwiteka afite ibyiringiro bikomeye, Kandi abana be bazabona ubuhungiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kūbaha Uwiteka ni isōko y’ubugingo, Bigatuma abantu batandukana n’imitego y’urupfu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Igihesha umwami icyubahiro ni uko aba afite abantu benshi cyane, Ariko iyo ababuze aba arimbutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Utihutira kurakara aba afite ubwenge bwinshi, Ariko uwihutira kurakara akuza ubupfu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Umutima utuje ni wo bugingo bw’umubiri, Ariko ishyari ni nk’ikimungu kiri mu magufwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Urenganya umukene aba atuka Iyamuremye, Ariko ubabariye umutindi aba ayubashye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Umunyabyaha anyitswa n’ibibi bye akora, Ariko umukiranutsi afite ubuhungiro ndetse no mu rupfu rwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Ubwenge buba mu mutima w’ujijutse, Ariko ibiri mu mutima w’umupfapfa biramenyekana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Gukiranuka gushyira ubwoko hejuru, Ariko ibyaha bikoza isoni amoko yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Ineza y’umwami ayigirira umugaragu ukorana ubwenge, Ariko umujinya we awugirira ukora ibiteye isoni.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma imigani igice cya: