Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Gusubizanya ineza guhosha uburakari, Ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ururimi rw’abanyabwenge rugaragaza ubuhanga uko bikwiriye, Ariko akanwa k’abapfapfa gasesagura ubupfu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Amaso y’Uwiteka aba hose, Yitegereza ababi n’abeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ururimi rukiza ni igiti cy’ubugingo, Ariko urugoreka rukomeretsa umutima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Umupfapfa ahinyura igihano se amuhana, Ariko uwemera gucyahwa ni we ugira amakenga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Mu nzu y’umukiranutsi harimo ubutunzi bwinshi, Ariko indamu y’umunyabyaha ibamo ibyago.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ururimi rw’umunyabwenge rwamamaza ubuhanga, Ariko umutima w’umupfapfa si ko ukora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Igitambo cy’umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka, Ariko gusenga k’umukiranutsi kuramunezeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Inzira y’umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka, Ariko akunda ukurikira gukiranuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Umuntu wiyobagiza ahanishwa igihano kibabaza, Kandi uwanga gucyahwa azapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ikuzimu no Kurimbuka biri imbere y’Uwiteka, Nkanswe ibiri mu mitima y’abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Umukobanyi ntakunda gucyahwa, Kandi ntagenderera abanyabwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Umutima unezerewe ukesha mu maso, Ariko umutima ubabaye utera ubwihebe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Umutima w’ujijutse ushaka ubwenge, Ariko akanwa k’abapfapfa gatungwa n’ubupfu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Iminsi y’umunyamubabaro yose ni mibi, Ariko ufite umutima unezerewe ahora mu birori.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uduke turimo kūbaha Uwiteka, Turuta ubutunzi bwinshi burimo impagarara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kugaburirwa imboga mu rukundo, Biruta ikimasa gishishe kigaburwa mu rwango.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Umunyamujinya abyutsa intonganya, Ariko utihutira kurakara arazihosha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Inzira y’umunyabute imeze nk’uruzitiro rurimo amahwa, Ariko inzira y’umukiranutsi ni nyabagendwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Umwana ufite ubwenge anezeza se, Ariko umupfapfa asuzugura nyina.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ubupfapfa bunezeza ubuze ubwenge, Ariko umuntu witonda yibonereza inzira itunganye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Aho inama itari imigambi ipfa ubusa, Ariko aho abajyanama benshi bari irakomezwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Umuntu yishimira ibyo asubiza abandi, Ariko ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ko ari ryo ryiza!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ku munyabwenge inzira y’ubugingo irazamuka, Kugira ngo ave ikuzimu mu bapfuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Uwiteka azasenya urugo rw’umwibone, Ariko azakomeza urubibi rw’umupfakazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Imigambi mibi ni ikizira ku Uwiteka, Ariko amagambo anezeza aramutunganira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Urarikira indamu ateza urugo rwe imidugararo, Ariko uwanga impongano azarama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Umutima w’umukiranutsi utekereza icyo ari busubize, Ariko akanwa k’umunyabyaha gasesagura ibigambo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Uwiteka aba kure y’inkozi z’ibibi, Ariko yumva gusaba k’umukiranutsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Amaso akeye anezeza umutima, Kandi inkuru nziza zikomeza intege.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Utegera ugutwi igihano kiyobora mu bugingo, Azaba mu banyabwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Uwanga guhanwa ntiyita ku bugingo bwe, Ariko uwemera gucyahwa yunguka ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Kūbaha Uwiteka ni ko kwigisha ubwenge, Kandi kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma imigani igice cya: