Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Utwokurya dukakaye turimo amahoro, Turuta urugo rwuzuye ibyokurya, Ariko rufite intonganya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Umugaragu witonda azarera mwene shebuja ukora ibiteye isoni, Kandi azaragwa hamwe na bo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uruganda rutunganya ifeza n’itanura ritunganya izahabu, Ariko Uwiteka ni we ugerageza imitima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Inkozi y’ibibi yumvira imvugo y’ibigoryi, Umunyabinyoma ategera amatwi ururimi rw’inkubaganyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ushinyagurira umukene aba atuka Iyamuremye, Uwishimira ibyago by’abandi ntazabura guhanwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Abuzukuru ni ikamba ry’abasaza, Kandi ba se babera abana babo icyubahiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Imvugo itunganye ntiyizihira umupfapfa, Ariko cyane ururimi rubeshya ntirukwiriye imfura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uhabwa impongano yibwira ko afite ikintu cy’igiciro cyinshi, Aho ayerekewe hose abona ko imugiriye akamaro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uhishīra igicumuro aba ashaka urukundo, Ariko uhozaho urutoto atandukanya incuti z’amagara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Gucyahwa kugera umunyabwenge ku mutima, Kuruta guhanisha umupfapfa inkoni ijana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Umuntu mubi ashaka ubugome gusa, Ni byo bizamuzanira intumwa y’inkazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Guhura n’idubu ryibwe ibyana byaryo, Biruta guhura n’umupfu ku bupfu bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Uwitura ibyiza ibibi, Ntabwo ibibi bizava mu rugo rwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Itangira ry’intonganya ni nk’ugomoroye amazi, Nuko reka impaka zitarabyara intonganya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uha urubanza ababi kandi utsindisha abakiranutsi, Bombi ni ikizira ku Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Impiya ziri mu ntoki z’umupfapfa zimaze iki? Zamugurira ubwenge kandi nta mutima agira?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Incuti zikundana ibihe byose, Kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Umuntu ubuze ubwenge arahirira ubwishingire, Akishingira undi imbere y’umuturanyi we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ukunda intonganya aba akunze n’ibicumuro, Ushaka gusumbisha abandi urugo aba yishakiye kurimbuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ufite umutima unanirana nta byiza abona, Kandi uw’ururimi rugoreka azagwa mu makuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ubyaye umupfapfa aba yiteye agahinda, Kandi se w’umupfapfa nta munezero agira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Umutima unezerewe ni umuti mwiza, Ariko umutima ubabaye umutera konda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Umunyabyaha yakirira impongano zihishwe mu kwaha, Kugira ngo agoreke inzira z’imanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ubwenge buba hafi imbere y’ujijutse, Ariko umupfapfa ajya kubushakira ku mpera y’isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Umwana upfapfana atera se agahinda, Kandi akabera nyina ikirumbo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Si byiza guca umukiranutsi igihano, Cyangwa gukubitira imfura gutunganya kwazo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Uwifata mu magambo ni umunyabwenge, Kandi ufite umutima witonze ni umuntu ujijutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ndetse n’umupfapfa iyo acecetse bagira ngo ni umunyabwenge, Kandi iyo abumbuye umunwa bamwita umunyamakenga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma imigani igice cya: