Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Vino ni umukobanyi, Inzoga zirakubaganisha, Kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Igitinyiro cy’umwami ni nk’icy’intare yivuga, Umurakaje aba agiriye amagara ye nabi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Umuntu ashimirwa kwirinda impaka, Ariko umupfapfa wese akunda intonganya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nzarimirana w’umunyabute ntiyihingira atinya imbeho, Ni cyo gituma mu isarura azasabiriza kandi ntagire icyo abona.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Imigambi yo mu mutima w’umuntu ni nk’amazi y’imuhengeri, Ariko umunyabwenge azayifindura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Abenshi mu bantu bakunda kwamamaza ineza yabo, Ariko umunyamurava wamubona he?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Umukiranutsi agendera mu murava we, Hahirwa abana be bazamukurikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Umwami wicaye ku ntebe y’imanza, Atatanyisha ibibi byose amaso ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ni nde ubasha kuvuga ati “Ni jye wiyejeje umutima, Ubu nkize icyaha cyanjye”?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ibipimisho biciye ukubiri n’ingero ziciye ukubiri, Byombi ni ibizira ku Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Umuntu naho ari umwana amenyekanira ku byo akora, Niba umurimo we uboneye kandi utunganye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ugutwi kumva n’ijisho rireba, Byombi byaremwe n’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ntukunde kuryamīra kugira ngo utazakena, Kanguka ube maso kandi uzahaga ibyokurya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ugiye kugura arapfobya ati “Urampenze, urampenze!” Ariko agenda yishimira icyo aguze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Hariho izahabu n’amabuye ya marijani menshi, Ariko umunwa w’ubwenge ni ibyambarwa by’igiciro cyinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uwishingiye umushyitsi umwake umwambaro we ho ingwate, Kandi uwishingiye abashyitsi umwemere ho ubugwate.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Urisha ubuhwahwa araryoherwa, Ariko hanyuma bikamubera umusenyi mu kanwa ke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Imigambi yose ikomezwa n’inama, Kandi uzajye gusembura intambara ufite inama z’ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ugenda ari inzimuzi amena ibanga, Nuko ntukiyuzuze n’ukunda kuvugagura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Uvuma se cyangwa nyina, Urumuri rwe ruzazimira mu mwijima w’icuraburindi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Umwandu wabonekera mu maguru mashya mu itangira, Ariko amaherezo ntuhira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ntukavuge uti “Nzihōrera.” Tegereza Uwiteka na we azagukiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ibipimisho biciye ukubiri ni ikizira ku Uwiteka, Kandi igipimo kibeshya si cyiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Uwiteka ni we uyobora imigendere y’umuntu, Mbese umuntu yamenya ate inzira aganamo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Guhubukira indahiro y’ibyo yashinganye bibera umuntu umutego, Yamara kurahira agasigara yisiganuza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Umwami w’ubwenge ahūza abanyabyaha ikibando, Hanyuma akabagosora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Umwuka w’umuntu ni urumuri yahawe n’Uwiteka, Rusesengura ibihishwe mu mutima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Imbabazi n’ukuri ni byo bitera umwami kurama, Kandi ingoma ye ikomezwa n’imbabazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Ubwiza bw’abasore ni imbaraga zabo, Kandi ubwiza bw’abasaza ni uruyenzi rw’imvi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Inguma ziryana zikuraho ibibi, Kandi imibyimba igera ku mutima.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma imigani igice cya: