Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Kuvugwa neza biruta ubutunzi bwinshi, No gukundwa kuruta ifeza n’izahabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Umutunzi n’umukene bahurira hamwe, Uwiteka ni we wabaremye bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga, Ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uwicisha bugufi, akūbaha Uwiteka, Ingororano ye ni ubukire n’icyubahiro n’ubugingo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Amahwa n’imitego biri mu nzira y’ikigoryi, Urinda ubugingo bwe azanyura kure yabyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Umukire ategeka umukene, Kandi uguza aba ari nk’umugaragu w’umugurije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ubiba gukiranirwa azasarura ishyano,Inkoni y’uburakari bwe izavunika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Urebana ibambe azahirwa, Kuko agaburira umukene ibyokurya bye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Irukana umukobanyi kandi intonganya zizajyana na we, Ndetse imivurungano no gukozwa isoni bizashira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ukunda kugira umutima uboneye, Akagira imbabazi mu byo avuga, Umwami azaba incuti ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Amaso y’Uwiteka arinda ufite ubwenge, Ariko atsembaho iby’abagambanyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Umunyabute arahwaganya ati “Hanze hari intare, nasohoka yanyicira mu nzira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Akanwa k’abagore b’inzaduka ni imva ndende, Uwo Uwiteka azinutswe azayigwamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana, Ariko inkoni ihana izabumucaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uwishakira ubutunzi akarenganya abakene, Kandi uhongera abakire, Bombi bazakena nta kabuza.
Inama umunyabwenge atanga
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Tega ugutwi wumve amagambo y’umunyabwenge, Kandi umutima wawe ushishikarire kumenya ubwenge bwanjye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kuko ari byiza nubikomeza mu mutima wawe, Bigahora mu kanwa kawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nabikumenyesheje uyu munsi wowe ubwawe, Kugira ngo ibyiringiro byawe bibe ku Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Mbese sinakwandikiye ibyiza by’inama n’ibyo kumenya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kugira ngo nkwemeze amagambo y’ukuri, Usubiraneyo ayo magambo ku bagutumye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ntukanyage umukene kuko ari umukene, Kandi ntukarenganye indushyi mu manza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Kuko Uwiteka azababuranira, Kandi ababarenganya azabanyaga ubugingo bwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ntugacudike n’umunyamujinya, Kandi ntukagendane n’umunyaburakari,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Kugira ngo utiga ingeso ze, Zikabera ubugingo bwawe umutego.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ntukabe mu bīshingirisha gukorana mu biganza, Cyangwa abīshingira abanyamyenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Niba udafite ibyo kumwishyurira, Washaka ko agutwara uburiri waryamagaho?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ntugashingure imbago za kera, Izo ba sogokuruza bashinze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Hari umuntu w’umunyamwete mu byo akora ubonye? Bene uwo azaba imbere ku mwami, Ntazakorera abagufi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma imigani igice cya: