Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ntukagirire abantu babi ishyari,Kandi ntukifuze kubana na bo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kuko imitima yabo itekereza kurenganya,Kandi ururimi rwabo ruvuga ibyo kugira nabi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ubwenge ni bwo bwubaka urugo,Kandi rukomezwa no kujijuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kumenya ni ko kuzuza amazu yo muri rwo,Mo ibintu byose by’igiciro cyinshi n’iby’igikundiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Umunyabwenge arakomeye,Kandi ujijutse yunguka imbaraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uzajye gusembura intambara ufite inama z’ubwenge,Aho abajyanama benshi bari haba amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ubwenge burenga umupfapfa ntabushyikire,Iyo ari mu iteraniro ntabumbura umunwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ugambirira gukora ibibi,Bamwita umugira nabi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Imigambi y’ubupfapfa ni yo cyaha,Kandi umukobanyi ni umuziro mu bantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nugamburura mu makuba,Gukomera kwawe kuba kubaye ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Abajyanirwa gupfa ubarokore,Kandi abarindiriye kwicwa ntubazibukire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuvuga uti “Dore ntabwo twabimenye”,Ntuzi ko Igera imitima ari yo ibizi?Irinda ubugingo bwawe ni yo ibimenya, Mbese ntizagororera umuntu wese ibihwanye n’imirimo yakoze?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Mwana wanjye, jya urya ubuki kuko buryoha,Kandi ingabo zabwo ziryohera akanwa kawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ni ko kumenya ubwenge bizamerera ubugingo bwawe,Nububona ni bwo n’ingororano zizaboneka,Kandi ibyiringiro byawe ntibizaba iby’ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Wa munyabyaha we, ntugace igico ku rugo rw’umukiranutsi,Ntugasahure ubuturo bwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kuko umukiranutsi naho yagwa karindwi yakongera akabyuka,Ariko abanyabyaha bazagushwa n’amakuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ntukishime umwanzi wawe aguye,Kandi ntukagire umutima unezezwa n’uko atsembwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kugira ngo Uwiteka atabireba akababazwa na byo,Akirengagiza uburakari yamurakariye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ntugahagarikwe umutima n’inkozi z’ibibi,Ntukifuze iby’abanyabyaha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kuko nta ngororano y’umuntu mubi,Urumuri rw’ukiranirwa ruzazima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Mwana wanjye, wubahe Uwiteka n’umwami,Kandi ntukishyire mu by’abajya irya n’ino,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kuko amakuba yabo azabatungura.Ni nde wamenya kurimbuka kwabo bose?
Iyindi migani y’abanyabwenge
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ibi na byo ni imigani y’abanyabwenge:Kuba intinyamaso mu rubanza si byiza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ukiza umunyabyaha ati “Ufite urubanza”,Azavumwa n’igihugu kandi amahanga azamwanga urunuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ariko abamucyaha bazagubwa neza,Kandi umugisha mwiza uzabazaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ushubije ibitunganye,Aba asomye ku munwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Banza witegure ibyo ku gasozi,Uringanize imirima yawe,Hanyuma uzabone kūbaka inzu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ntugashinje umuturanyi wawe nta mpamvu,Kandi ntugashukanishe ururimi rwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Ntukavuge uti “Ibyo yankoreye nzabimwitura,Mwiture ibihwanye n’imirimo yakoze.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Nanyuze ku murima w’umunyabute,No ku ruzabibu rw’umuntu ubuze ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Nasanze hose ari amahwa,Hose ifurwe yarahazimagije,Kandi uruzitiro rwaho rw’amabuye rwarasenyutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Nuko ndebye mbyitegereza neza,Mbibonye mbikuramo gusobanukirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Uti “Henga nsinzire gato, Nihweture kanzinya,Kandi nipfunyapfunye nsinzire.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Uko ni ko ubukene buzagufata nk’umwambuzi,N’ubutindi bukagutera nk’ingabo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma imigani igice cya: