Somera Bibiriya kuri Telefone
Imigani ya Aguri
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Amagambo ya Aguri mwene Yake y’ubuhanuzi. Uwo mugabo abwira Itiyeli ndetse Itiyeli na Ukali ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Ni ukuri ndi umuntu umeze nk’inka kurusha abandi bose, Simfite kujijuka nk’umuntu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi sinize ubwenge, Simenya n’Uwera uwo ari we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ni nde wazamutse mu ijuru kandi akamanuka?Ni nde wateranyirije umuyaga mu bipfunsi bye?Ni nde wapfunyitse amazi mu mwambaro we?Ni nde washinze impera zose z’isi?Izina rye ni nde,kandi izina ry’umwana we ni nde niba uyazi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Ijambo ry’Imana ryose rirageragezwa,Ni yo ngabo ikingira abayihungiyeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ntukagire icyo wongēra ku magambo yayo,Kugira ngo itagucyaha ugasanga uri umunyabinyoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
“Nagusabye ibintu bibiri, Ntubinyime umwanya nkiriho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nkuraho ibitagira umumaro n’ibinyoma bimbe kure, Ntumpe ubukene cyangwa ubukire, Ahubwo ungaburire ibyokurya binkwiriye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kugira ngo ndahaga nkaguhakana nti ‘Uwiteka ni iki?’ Cyangwa nkaba umukene nkiba, Nkagayisha izina ry’Imana yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Ntukabeshyere umugaragu kuri shebuja, Kugira ngo atakuvuma ugatsindwa n’urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Hariho umuryango w’abantu bavuma ba se, Kandi ntibahe ba nyina umugisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Hariho umuryango w’abantu biyita intungane, Kandi batuhagiweho imyanda yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Hariho umuryango w’abantu, Bariya bagira amaso y’ubwibone, Ijisho barikura mu gihene.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Hariho umuryango w’abantu bafite amenyo ameze nk’inkota n’ibijigo bimeze nk’ibyuma, Byo gutsemba abakene mu isi n’indushyi ngo bazikure mu bantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Umusundwe ufite abakobwa babiri bataka bati ‘Mpa, mpa!’ Hariho ibintu bitatu bitagira igihe bihaga, Ndetse ni bine bitavuga biti ‘Birahagije’:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Imva, inda itabyara, isi idahaga amazi, N’umuriro utavuga ngo ‘Mpaze inkwi.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“Ijisho ry’useka se akanga kumvira nyina, Rizanogorwa n’ibikōna byo mu bikombe, Kandi ibyana by’ibisiga bizarimira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Hariho ibintu bitatu bitangaza bindengaho, Ndetse ni bine ntazi:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ubugenge bw’igisiga mu kirere, Ubugenge bw’inzoka ku rutare, Ubugenge bw’inkuge mu nyanja hagati, N’ubugenge bw’umugabo ku nkumi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“Ni ko ubugenge bw’umugore wa maraya bumeze, Ararya akiyunyuguza, Maze akavuga ati ‘Nta kibi nakoze.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“Hariho ibintu bitatu bitigisa isi, Ndetse ni bine itabasha kwihanganira:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Umugaragu iyo ahindutse umwami, Umupfapfa iyo aguye ivutu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Umugore w’igicamuke iyo atashye mu nzu, N’umuja iyo azunguye nyirabuja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
“Hariho ibintu bine biba ku isi bitoya, Ariko bifite ubwenge bukabije:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ibimonyo ni ubwoko budakomeye, Ariko byibikira ibyokurya mu cyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Impereryi ni ubwoko butagira imbaraga, Ariko ziyubakira amazu mu bitare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Inzige ntizigira umwami, Ariko zitera zigabanyijemo imitwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
N’umuserebanya ufatisha amaboko yawo, Ariko uba no ku nyumba z’abami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
“Hariho ibintu bitatu bifite imigendere myiza, Ndetse ni bine bigenda neza cyane:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Intare irusha izindi nyamaswa zose amaboko, Kandi ntigira icyo ihunga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Ifarashi y’intambara n’isekurume y’ihene, Kandi n’umwami utagira abamugomera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
“Niba wakoze iby’ubupfapfa ukishyira ejuru, Cyangwa niba wagambiriye ibibi, Wifate ku munwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Gucunda amata kuresa amavuta, Guhotora izuru kuvusha amaraso, Ni ko gutera uburakari kuzana intonganya.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma imigani igice cya: