Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nijoro ndi ku buriri bwanjye, Nshaka uwo umutima wanjye ukunda,Ndamushaka ndamubura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ni ko kuvuga nti “Ngiye guhaguruka, Ngendagende mu mudugudu, Mu nzira no mu miharuro, Nshaka uwo umutima wanjye ukunda.” Naramushatse ndamubura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nahuye n’abarinzi bagenda umudugudu, Ndabaza nti “Mbese mwabonye uwo umutima wanjye ukunda?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Tugitandukana gato, Mbona uwo umutima wanjye ukunda. Ndamufata nanga kumurekura, Kugeza ubwo namugejeje mu nzu ya mama, Mu cyumba cy’uwambyaye. Umukwe:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Mwa bakobwa b’i Yerusalemu mwe, Mbarahirije amasirabo n’impara zo mu gasozi, Ntimukangure umukunzi wanjye ngo abyuke, Kugeza igihe abyishakira. Umugeni:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uriya ni nde uzamuka aturuka mu butayu, Ameze nk’inkingi z’umwotsi, Ahumurwaho n’ishangi n’icyome, N’ibihumura neza byose by’umugenza?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Dore ni ingobyi ya Salomo,Akikijwe n’ingabo z’intwari mirongo itandatu,Zo mu ntwari za Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Bose bitwaje inkota, Ni abahanga bo kurwana, Umuntu wese atwaye inkota ye ku itako rye, Babitewe n’ubwoba bwa nijoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Umwami Salomo yiremeye ikitabashwa, Mu biti by’i Lebanoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Inkingi zacyo yaziremye mu ifeza, N’imbere hacyo hari izahabu, N’icyicaro cyacyo ari umuhengeri. Igisasiro cyacyo gishashwe n’urukundo, Yabikorewe n’abakobwa b’i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Yemwe bakobwa b’i Siyoni, nimusohoke, Mwitegereze umwami Salomo, Ufite ikamba yambitswe na nyina umunsi yashyingiweho, Ari wo munsi umutima we wanezerewe. Umukwe:

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma indirimbo igice cya: